Leta y’u Rwanda yagaragarijwe uruhuri rw’ibibazo bibuza Abanyarwanda kwishima

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Ku itariki ya 15 Nzeli 201, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yakoze igikorwa kiri mu muco mwiza wo kuganira n’abo ushinzwe, kitarakorwa n’indi minisiteri iyo ari yo yose, ubwo yababazaga ngo “Ni iki cyakorwa ngo Abanyarwanda barusheho kwishima? Tuganire”. Ibisubizo byatane byagaragaje ko Abanyarwanda bababaye bikabije, kure cyane yo kubasha kwishima.

Ibitekerezo byatanzwe n’Abanyarwanda b’ingeri zinyuranye byagaruts eku nzego zose z’ubuzima aho bagaragaje ko nta na hamw ebafite ubwinyagamburiro, aho bazahaye cyane hakaba mu mibereho idasobanute, imisoro ikabije guhanikwa, umutekano ugerwa ku mashyi, ubukungu bwaguye bikabije, uburezi budafite ireme, serivisi z’ubuzima zitanoze, ubutabera butizewe n’ibindi byinshi.

 

Dore bimwe mu bisubizo byahawe Leta y’u Rwanda binyukijwe kuri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, MINALOC.

  • Twakwishima ikimenyane mukazi kirandutse Munyangire yashinze imizi mu Rwanda irimbutse munyumvishirize iri mumitima y’abakomeye idahawe intebe ntitwakwishima gusa ahubwo twashira intimba ivanze n’inzara
  • Ibyishimo by abahe banyarda ? Abirwa bakubitwa na Dasso na Gitifu ? Abirwa basenyerwa bakirukanwa mubyabo ntangurane ? Abo mwirwa mushimutira ababyeyi abana ?abarunze munzererezi ? Muzi za cashos ya police ?muri gereza ? Ntanakimwe gishobora gutuma abanyarda bishimira gishoboka
  • Guhagarika kwica gushimuta gufunga Abanyarwanda buri munsi
  • Njye mbona ubutegetsi bwa perezida @PaulKagame bunaniwe, hakwiye amaraso mashya. Iyo umaze imyaka irenga 27 ukaba ukibaza ikibazo nk’iki, ni uko ubutegetsi burambiranye, butakoze ibigomba gushimisha abaturage. Ntidushakire kure, dukeneye abayobozi bashya na politike nshya.
  • Ongeraho kurekura abafungiye kwa kabuga, gutanga uburenganzira bwo kwisanzura, guha ubutabera bariya baturage birwa baririmba Kagome, kureka kujya gushimuta no kwica abahunze igihugu
  • 1.Mukureho imisoro kubafite amikoro make, hasore abafite business yaguye 2.Nigute umuturarwanda asorera Ubutaka bwe ndetse naho atuye nkaho  Ari umwimukira cg umunyamahanga bigomba guhinduka. 3. Services inoze kumuturage hatagendewe ku kiciro arimo, kuko biteza umwiryane
  • Mureke ibi bikurikira: kwimura abaturage ntangurane, guhondagura abaturage, kuraswa na polices no kugwa muri za casho, gukuraho amwe mumafaranga yakwa abaturage ni inzego zi ibanze, gutanga uburenganzira bwo gufotora ahari imidugararo na telephone ngendanwa.
  • Abayobozi bamwe birinde kujya bakubita abaturage!ijambo umuturage kw’isonga ntiribe mu magambo gusa kdi umuturage ajye agira uruhare mu bimukorerwa
  • Twibaze n’iki Gishingirwaho kugirango umuturage yishime? 1.Imibereho myiza(stabilité sociale) iyo umuturage afite icyizere cyo kubona ibikenerwa by’ibanze 1.umushahara fatizo kubakozi 2.Kubasha kubona amafunguro ya buri munsi 3.Nta nkeke zuko ari bwishyure inzu 4.ubuvuzi  5.urubyiruko tukoroherezwa tukajya i mahanga guhaha tukibuka n’iwacu 6. umuturage agahabwa ubwisanzure agatanga ibitekerezo ntagukorera kuri baranyica. ntacyabuza abantu kwishima. simply, burya umuntu afite basic needs, akagira umutuzo ntacyo yikanga adashikagurika, arishima!
  • Nigute mwakora imibare ya Corona mukirengagiza ubushomere kwer harya ubwo umuturage arihe uhhh njye mbona hakabayeho kubanza kwegera abaturage mbere ko kubafunga amaraso p twes turabiz ntanudakunda amagara ye ariko biteye agahinda kuba dufite abarikwicwa ninzara pe
  • Njye nzashimishwa ninkuru yuko Kagame atakiri president kuko ibibazo uruhuri yaduteje nibwo bazobenerwa umuti
  • Ubuyobozi bwegereye abaturage burahari ariko hashyirwemo imbaraga z’ihame ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ibyo bizatuma wa muturage yubahwa nugiye kumuha service Kandi ntamusabe ruswa ntanamusiragize ngo genda uzagaruke.
  • Icyo mbona kugirango ibyishimo bizamuke 1.Gukuraho Ruswa mu turere tumwe na tumwe kuko rwiyemezamirimo araza akitangira icya 10 ubundi umuturage agakora nkaho ari gutanga umuganda mu karere. Kandi mubyukuri aba yagiye gukora ashaka imibereho myiza.
  • Umuturage wo hasi arakandamizwa akantu akoze kamuteza imbere abayobozi barakangiza ibyishimo by’umuturage bifitwe na RRA, RURA, FDA, Traffic police, RIB ibibangamiye abaturage murabizi byose ibi bigo nibitanga agahenge umuturage azongera yishime
  • Ubusumbane mu imishahara y,abakozi aho usanga uhemba umuntu 800.000frw agahahira hamwe na Mwalimu uhembwa 40.000rwf rwose Bikwiye guhinduka abanyarwanda haba abakorera Leta nabikorera bahangayikishijwe n,imibereho yabo ,hakwiye kujyaho umushahara bitaye kubyo umuntu akeneye.
  • Hakenewe byinshi ariko 1 Imirimo kuribenshi 2 Kwihutisha service munzego zibanze, 3 Gukemura Ibibazo kugihe, 4 Kwegera abaturage.
  • Mumanze muhagarike abonumva bakoresha nabi umutungo wa leta, Nk’umuyobozi wa WASAC n’abandi numva Obadia Biraro ahora avuga . Ark umenya nawe abeshya ahari ubukoko umuntu yakodesha inzu ya 117M bidakwiye agakomeza kuyobora Koko?
  • 1, Hitabwe ku kuzamura imibereho myiza y’abanyarwanda 2. Hagabanywe gahunda zibangamira ishoramari riciriritse (imisoro ya buri kanya, ihanitse kugeza aho ucuruza aka boutique ka 500k asabwa EBM ukibaza Logic irimo mu kwaka EBM ya dodo, inama zifungisha abaturage)
  • Ikitwa RURA muri transport kigabanye amande adafite ahoyanditswe azwi nkaya police Rwose rura muri transport yazengereje abaturage nyakubahwa uturwaneho ubwo iyudafite byabihumbi400k baguca birangira uyobotse inzira zabugufi zogutereta ugasanga naruswa ntibuzemo
  • Gukurikiza amategeko; niba ari abimurwa bahabwe ingurane ikwiye kdi ku igihe, abangirizwa ibyabo n’ibikorwa rusange nabo bishyurwe, abantu bahabwe ubutabera bwuzuye kdi ku igihe, ntago ukekwa wese akwiriye kujya afungwa hanyuma ngo ategereze n’ibimenyetso bitaraboneka…..
  • umuturajye ashubizwe ubutaka akabaho atabukodesha ibyishimo nigute byabura ese ubundi mubona byavahe mugihe ukodesha ubwahoze bwitwa ubutaka waragiza ukanasorera unzu wabwubatseho ese niba iyomisoro itakurwaho kuko ntaho dukura zahav ntanubwo wagabanwa kuburyo utabangamira umutur
  • 1, Umutekano, umudendezo ndetse namahoro 2.kugabanya ubushomeri 3.kwirinda kuzamura imisoro umunyarwanda agakora atabangamiwe nayo, Imishinga iciriritse mukayisonera imisoro, ibi byatuma twese dukora tukiteza imbere, ibyo nibyo bizarushaho kuzamura ibyishiimo.
  • Good question but almost impossible if fundamental issues are not properly handled. -Présomption d’innocence yabaye igihuha -Justice system is the most feared organ in the country due to its poor diligence and corruption Corrupt vetting systems in on the labor market
  • Imisoro ihanitse ni ikibazo ntiwakorera umushahara ngo 30% ahite aba umusoro n’ujya no guhaha wongereho 18% usora ngo wishime. Ibyitwa imishahara mu Rwanda, leta ibyisubiza byose, BYAGAHINDUTSE. Hagakuweho imisoro ku bantu bacuruza frw make, kugira ngo buri wese abashe gukora
  • igihe cyose ufite amikoro make atemerewe gukora business ngaha ngo ntibyemewe ,umusozo uhanitse … Nta byishimo ahubwo ubujura ubusabirizi nibindi byaha biterwa nubukene biziyongera Kandi ntabyishimo byaba
  • 1. Murwanye icyenewabo mugutanga akazi na no kubona services. 2. Mugabanye ubusumbane mubifite na rubanda rugufi. 3. Imibereho yabaturage yitabweho abanyarwanda tubeho mubushobozi bwacu kurenza uko turiho nka Singapore. 4. Ruswa muburyo bwose icike kuko irangwa cyane.
  • Wakwishima ute ikitwa physical plan iza igacisha imihanda mubutaka waguze wabaza ngo ntacyo bakumarira ntabwo ubutaka bukwanditse kandi utanashaka icyangobwa ngo bakiguhe
  • Murakoze cyane, njyewe ibintu bituma mporana isereri ni ibi: 1.Guhora numva parliament itanyurwa n’isiha zisahura umutungo w’igihugu ariko bikarangira nta bihano ngo ni amakosa kdi ubukene bwishe abanyarwanda. 2.Uko expropriation ikorwa kenshi byatuma umuntu yibaza ku Rwanda.Thx
  • Mwibutse kare! Mbere yo kureba icyakorwa ngo ibyishimo birusheho kuzamuka, mwareba icyo mwakora ngo ibyishimo nyabyo biboneke kuko mu banyarwanda batari bake, ibyo byishimo muvuga ntabihari
  • Nitugira Sosiyete irimo umuco wo kubahiriza uburenganzira bwa muntu, igihugu kizagira abaturage bishimye, bashyira mu bikorwa ibshingano zabo kuko inshingano z’umunyagihugu nazo ari uburenganzira bwa mugenzi we.

Ibitekerezo byatanzwe ni byinshi cyane, cyakora nta na kimwe Minisiteri yigez eitangaho igisubizo.

Uwashaka kubisoma byose yanyura hano: