U Rwanda rushobora guterwa mpaga no guhagarikwa mu marushanwa Nyafurika rwakiriye

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Kuwa kane tariki ya 16 Nzeli 2021 Abanyarwanda bari bakereye gukurikirana umupira w’u Rwanda na Senegal mu marushanwa nyafurika y’icyiciro cya nyuma ya Volley Ball ku rwego Nyafurika, batunguwe no kubwirwa ko umukino utakibaye ku mpamvu za tekiniki, ko ibindi bimenyekana nyuma.

Amakuru yahise amenyekana ni ay’ibirego byatanzwe n’amakipe y’ibihugu y’abagore, ibirego bigaragaza ko u Rwanda rwishe amabwiriza agenga irushanwa, biryo ibi bihugu bikaba bisaba ko intsinzi y’ikipe y’u Rwanda ya Volleyball y’abagore yaburizwamo, amanota u Rwanda rwatsindiye agahabwa amakipe rwatsinze.

Ikirego cya mbere cyatanzwe n’ikipe ya Maroc, icya kabiri gisa neza neza n’icya mbere gitangwa n’ikipe ya Nijeria, zombi zatsinzwe n’u Rwanda, dore ko rwari rwaramaze no kubona itike yo gukina ½. Ibi birego biramutse bihawe agaciro, birumvikana ko n’andi makipe yose u Rwanda rwatsinze yahita ahabwa amanota, u Rwanda rukabarwa nk’urwatsinzwe na yo.

Ikipe y’Abagore y’u Rwanda. Abariho akamenyetso nibo batemerewe kurukinira

Nigeria yatsinzwe n’u Rwanda amaseti 3-0,yanditse ibaruwa ku wa 15 Nzeri, isaba ko amanota u Rwanda rwabonye rumaze kubatsinda rwayamburwa bakayahabwa.

Muri iyi baruwa,Nigeria yavuze ko u Rwanda rwakoresheje abakinnyi badafite ibyangombwa barimo Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes bose bakomoka muri Brazil. Andi makuru avuga ko uretse no  kuba badafite ibyangombwa bibemerera gukina aya marushanwa, ngo banakiniye ikipe y’igihugu ya Volleyball ya Brazil aho bakomoka, amategeko akaba atemera ko umukinnyi umwe akinira amakipe abiri y’ibihugu.

U Rwanda rwari gukina na Senegal mu mukino wa 3 wo mu itsinda A,rwamaze kwizera gukina ½ nyuma yo gutsinda imikino ibiri ibanza, ariko rwasabwaga gushimangira ko ruzamuka nk’ikipe ya mbere kugira ngo ntiruzahure na Cameroun nk’ikipe y’ikigugu ifite irushanwa riheruka ndetse ikaba ihabwa amahirwe menshi yo kongera kuryegukana.

Abanyabrezili batatu muri bane u Rwanda rwakinishije rutabyemerewe

Ni ku nshuro ya mbere Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes bakomoka muri Brazill, bari bakiniye u Rwanda, ni n’ubw ambere bari barukandagiyemo.

Inyandiko ikubiyemo ikirego cy’ikipe y’igihugu ya Nijeriya

U Rwanda rushobora kudahirwa n’iri tekinika, kuko si ubwa mbere ikipe y’igihugu y’u Rwanda igize ikibazo nk’iki kikayikura mu marushanwa, kuko mu mupira w’amaguru byabayeho inshuro ebyiri mu myaka 15 ishize.