Leta y’U Rwanda Yahagaritse by’Agateganyo Ikoreshwa rya Mubazi kuri za Moto

Mu Rwanda, inzego zishizwe ibibazo by’abatwara abagenzi kuri moto zemeje ko imashini zikoreshwa mu kwishyuza abagenzi zishingiye ku ngendo bakoze (Mubazi) riba rihagaritswe by’agateganyo.

Ni nyuma y’imyigaragambyo y’abatwara abagenzi kuri moto yabaye kuri uyu wa kane mu bice binyuranye by’umujyi wa Kigali. Icyo cyemezo cyafashwe nyuma y’ inama yahuje Polisi, urwego rw’igihugu ngenzuramikorere mu Rwanda (RURA) n’abahagarariye abatwara abagenzi kuri moto.

Mu kiganiro cyihariye Daniel Ngarambe ukuriye abatwara abagenzi kuri moto mu Rwanda yahaye Ijwi ry’Amerika, yabanje kuvuga ko bakoreye ubuvugizi abakora uwo mwuga barenganye kubera Mubazi. Yavuganye n’umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika i Kigali mu Rwanda Eric Bagiruwubusa.

VOA