Leta y’u Rwanda yashyize yemera ko Ministre Dr Richard Sezibera arwaye.

Perezida Kagame na Ministre w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda, Dr Richard Sezibera

Yanditswe na Ben Barugahare

Ibicishije mu kinyamakuru Jeune Afrique, Leta y’u Rwanda yemeje ko Dr Richard Sezibera, Ministre wayo y’ububanyi n’amahanga arwaye ndetse yashyizwe no mu bitaro ariko ihakana yivuye inyuma ko yarozwe.

Hari abashobobora kwihanukira bagahakana ko Leta y’u Rwanda atari yo iri inyuma y’iriya nyandiko y’ikinyamakuru Jeune Afrique ariko abazi neza imikorere ya kiriya kinyamakuru bakibona iriya nyandiko bahise babona akaboko ka Leta ya Kigali.

Kuki Leta ya Kigali uburwayi bwa Dr Richard Sezibera yahisemo kubuhishira n’igihe ibuvugiye ikicisha hirya no hino iriyotsa iki wa mugani w’abarundi?

Ese Dr Sezibera abaye yararozwe koko yaba yarazize iki?

Dr Sezibera nka Ministre w’ububanyi n’amahanga ufite mu nshingano ze gutsura umubano n’ibihugu by’amahanga cyane cyane by’abaturanyi ntabwo imikorere ya zimwe mu nzego za Leta y’u Rwanda yamworohereje akazi ahubwo zarushijeho kugakomeza zikoresheje ubushotoranyi butandukanye burimo no gukoresha ibinyamakuru bigera n’aho bituka Perezida wa Uganda, Yoweli Museveni kuri nyina.

Dr Sezibera nk’umuntu ujijutse w’inararibonye kubera ibyo yaciyemo byaba mu buzima bwe busanzwe ndetse no mu kazi yakoze ntabwo yari kunanirwa kubona ko politiki y’u Rwanda mu karere cyane cyane ubushotoranyi na Uganda ari ubwiyahuzi bitazasiga u Rwanda (Kagame, abamuri inyuma, n’abanyarwanda benshi b’inzirakarengane) amahoro, kuba Dr Sezibera yashaka kumvisha ukuri bamwe mu ntagondwa zogeza ibibazo by’u Rwanda na Uganda nk’izogeza umupira bishobora kumukururira ingorane zikomeye.

Birahagije kuri bamwe mu nkomamashyi z’ubutegetsi bwa Kigali kwijundika uwo ari we wese washaka ko habaho kwiyunga hagati ya Uganda n’u Rwanda, harimo kumubeshyera, kumuteranya na Perezida Kagame, kumukekaho kugirana umubano n’abantu bo muri Leta ya Uganda, kuba ari mu bashobora gusimbuzwa Perezida Kagame etc…

Kuki hakoreshwa uburozi?

Kwikiza Dr Sezibera ntabwo ari ibintu byoroshye:

-Kumufunga: Byaba ngombwa ko haba urubanza. Akaregwa iki? Ese Leta y’u Rwanda yiteguye urundi rubanza rw’amatiku nk’urwa Gen Rusagara na Col Byabagamba mu gihe gito mbere y’inama y’ibihugu bivuga icyongereza (Commonwealth)? Ese Leta y’u Rwanda yiteguye kongera imfungwa za politiki mu gihe n’izo ifite yabuze uko izifungura ubu irimo izingingira kwandika zisaba imbabazi za Perezida wa Repubulika?

-Kumwirukana: Kwirukana Dr Sezibera giturumbuka akajya ku gatebe n’ibintu byatera urwikekwe rukomeye mu bihe nk’ibi abatoni b’ubutegetsi bwa Kagame basigaye bagerwa ku mashyi. Kuba Dr Sezibera yakwiyongera ku rutonde rurerure rw’abafite amabanga akomeye bagizwe ingwizamurongo bakicazwa ku gatebe ni ibintu bamwe mu bacurabwenge ba Kagame batinya. Dr Sezibera atandukanye na benshi mu bari ku gatebe kuko we ntashakishwa n’ubutabera mpuzamahanga ashoboye gutoroka igihugu yakwangiza byinshi.

Kumwica: kunyereza cyangwa kwica Ministre w’ububanyi n’amahanga ntabwo byoroshye kuko byaba ngombwa ko byitirirwa abarwanya ubutegetsi. Izo ngufu baba bitiriwe zishobora guca igikuba, zigatuma bamwe mu bashyigikiye ubutegetsi bashya ubwoba, naho ababurwanya bo batarya amavubi bakarushaho gukaza umurego. Cyaba ari igisebo gikomeye kuri Leta y’u Rwanda ihora yigamba umutekano. Ese u Rwanda rwakomeza kwakira amanama mpuzamahanga arimo n’iya Commonwealth nyuma y’urupfu cyangwa inyerezwa rya Ministre warwo w’ububanyi n’amahanga mu buryo budasobanutse? Ese buriya umuntu nka Dr Sezibera ntafite amabanga yahishe ahantu hizewe ashobora kujya hanze aramutse agize icyo aba?

Ese ubundi ibibazo biri muri kiriya gihugu n’uburyo u Rwanda rubanye n’amahanga byonyine ntibyarwaza umuntu akajya mu bitaro?

1 COMMENT

Comments are closed.