Leta y’u Rwanda yatinye kujya kuburana na Ingabire Victoire

    Leta y`uRwanda yatinye kujya kuburana na Ingabire Victoire, umuyobozi w`ishyaka FDU-Inkingi wari wayireze mu rukiko nyafurika rushinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu n`ubw`abaturage.

    Uru rubanza rwagombaga gutangira uyu munsi tariki ya 4 Werurwe 2016 saa tatu za mugitondo. Amakuru ava ku cyicaro cy`urukiko nuko leta y`uRwanda ititabye muri uru rukiko nyamara yari yaratanze uzayiburanira yaranagiye isubiza imyanzuro yose isubiza ibikubiye mu kirego Ingabire Victoire yari yarashyikirije urukiko. Leta y`uRwanda kandi yari yagejeje ku rukiko icyifuzo cyuko uzayunganira mu rukiko azafashwa n`uhagarariye CNLG mubyitwa ba `Amicus`b`urukiko. Uku kutaboneka mu rubanza kwa leta ya Kigali bije nyuma yuko kuva aho leta imenyesherejwe n`urukiko itariki y`urubanza yahise yibasira Mme Ingabire Victoire kuburyo yahise ibangamira isurwa rye,imubuza kugira icyo asoma,imubuza rimwe na rimwe kujya mu misa,imubuza kwambara inkweto noneho by`agahebuzo kuva mu kwezi kwa Kanama 2015 hajyaho itariki y`iburanisha leta ya Kigali yahise itegeka abayobozi ba gereza ya Nyarugenge(1930) Ingabire afungiyemo ko batagomba kumwemerera kubonana n`ubw`unganizi bwe kuburyo n`umwe mu bunganizi be wo mu gihugu cyo mu Buholandi Maitre Caroline Buisman Leta ya Kigali yamwimye Visa yo gukandagiza ikirenge ku butaka bw`uRwanda .

    Andi makuru amaze kutugeraho nuko Leta ya Kigali ibinyujije kuri Minisitiri w`ubutabera ari nawe ntumwa nkuru ya leta yandikiye perezida w`uru rukiko ibaruwa ivuga ko yifuza kuva mu masezerano ashyiraho ruriya rukiko ngo niba ingingo ya 34(6) idahinduwe(iyi ngingo niyo yemerera umuturage wo mu bihugu byasinye amasezerano ashyiraho runo rukiko ko yemerewe kururegera mu gihe uburenganira bwe bwahutajwe na leta). Iyi baruwa minisitiri w`ubutabera akaba yarayanditse tariki ya 29 Gashyantare 2016.

    Kuba leta ya Kigali yanditse shishi itabona ko ishaka gusinyura nyamara yari yariyemeje kuburana, ni ikimenyetso simusiga cy`ubwoba ifite cyuko iyo ijya muri uru rubanza yari kuhasiga ibaba nubwo nubundi no gutinya kujya kuburana nabyo nubundi bitayibuza kwiyerekana uko iri ureke bimwe yajyaga yirirwa ibeshya isi ko ifite ubutabera none itinye ubutabera! Ikindi kigaragara ni uko leta yatinye kujya muri runo rubanza ahubwo ikitabaza gushaka gusesa amasezerano yari yasinye bishobora kuba ari uko yatekerezaga ko gutsindirwa muri runo rubanza ibi bikaba byatuma abaturage bayo bahita biroha ku bwinshi muri runo rukiko dore ko abo ikandagirira uburenganzira biyongera umunsi ku wundi.Ibi rero bigaragara ko nibasinyura koko bazaba bazibiye inzira abandi baturage benshi bagombaga kuzitabaza runo rukiko mu minsi iri imbere.

    Amakuru tugikurikirana nuko uku kutibarira uru banza kwa leta yu Rwanda gutazabuza uru rubanza kuba kuko urukiko rushobora kuruca rushingiye ku nyandiko ababuranyi bombi( Leta ya Kigali,na Ingabire Victoire) bari baratanze.

    Reka dukomeze dukurikirane uko ukuri kugundagurana n`ikinyoma mu nzira y`amahoro

    Boniface Twagirimana