Leta y’U Rwanda yavuze ko itasubiza ‘raporo itarasohoka’ ivuga ko rufasha M23

Yolande Makolo, Umuvugizi wa guverinoma y'u Rwanda

Leta y’u Rwanda yatangaje ko itasubiza kuri raporo itarasohoka kandi itaremezwa irushinja gufasha umutwe wa M23, naho leta ya Congo ivuga ko ishyigikiye iyo raporo “yahawe akanama k’umutekano ka ONU”.

Itsinda ry’inzobere za ONU rivuga ko rifite “ibimenyetso bikomeye” ko ingabo z’u Rwanda zarwanye hamwe n’inyeshyamba za M23 mu burasirazuba bwa DR Congo zinabaha intwaro, nk’uko AFP na Reuters bibivuga.

Ibyo biri muri raporo ikiri ibanga y’impapuro 131 ibiro ntaramakuru Reuters na AFP bivuga ko byabashije kubona kuri uyu wa kane.

Leta y’u Rwanda yagiye ihakana gufasha M23, uyu mutwe nawo uvuga ko nta bufasha uhabwa n’u Rwanda.

Iryo tsinda rya ONU rivuga ko “ryabonye ibimenyetso bikomeye by’ibitero bya gisirikare byakozwe n’abo muri RDF (Rwanda Defence Force) muri Teritwari ya Rutshuru hagati y’Ugushyingo (11) 2021 na Nyakanga (7) 2022”, nk’uko Reuters ibivuga.

Inyeshyamba za M23 ubu zigenzura ibice bimwe bya teritwari ya Rutshuru hamwe n’umujyi muto wa Bunagana uri ku mupaka wa Uganda na DR Congo.

Iyi raporo ivuga ko abasirikare ba RDF bagabye ibitero bari kumwe na M23 ku ngabo za DR Congo ziri kumwe n’imitwe yitwaje intwaro, kandi bahaye M23 intwaro, amasasu, n’impuzankano, nk’uko Reuters ibivuga.

Iyi raporo ivuga ko kandi zimwe mu ngabo za DR Congo zafashije kandi zikarwana ziri kumwe n’ihuriro ry’imitwe irimo uwa FDLR, umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

AFP isubiramo ibiri muri iyi raporo ivuga ko tariki 25 Gicurasi (5) ikigo kinini cya gisirikare cya Rumangabo muri Kivu ya Ruguru cyarashweho n’imbunda nini n’intoya.

Ko iki cyari “igitero gifatanyijwe” na M23 n’ingabo z’u Rwanda, nyuma y’uko ingabo z’u Rwanda zigera ku 1,000 zambutse zikinjira muri DR Congo ku munsi wari wabanje.

U Rwanda rwavuze ko ikibazo ari FDLR

Mu itangazo ryatangajwe n’umuvugizi wa leta y’u Rwanda, Yolande Makolo, rivuga ko u Rwanda rutavuga kuri raporo itarasohoka ngo yemezwe.

Ariko rikomeza rivuga ko “igihe cyose ikibazo cya FDLR, ikorana bya hafi n’igisirikare cya DR Congo, kidafashwe nk’igikomeye ngo gikemuke, umutekano mu karere k’ibiyaga bigari utazagerwaho.”

Iri tangazo risubira ku bisasu byarashwe mu Rwanda bivuye muri DR Congo rikavuga ko habaye amaperereza bigashyirwa muri raporo y’inzobere za ONU yasohotse muri Kamena(6).

Rikagira riti: “U Rwanda rufite uburenganzira bwemewe bwo kurengera ubusugire bwacu n’abaturage, ntagutegereza gusa ko akaga kaza.”

Iri tangazo rivuga ko ikibazo cya M23 “kizwi neza nk’ikibazo cya DRC, bashaka kugira umutwaro w’ibindi bihugu”.

DR Congo ivuga ko ishima iyo raporo

Mu itangazo, leta ya DR Congo yavuze ko ishima iyo raporo y’inzobere za ONU yahawe akanama k’umutekano ka ONU.

Igira iti: “Kuri ibi bihamya byinshi, u Rwanda ntirugishoboye kubeshyuza ibyo rushinjwa kandi rugomba kwemera icyaha cyarwo n’uruhare rwarwo mu mutekano mucye mu gihugu cyacu”.

Leta ya DR Congo isaba akanama k’umutekano ka ONU kwamagana “ubu bushotoranyi bwiciwemo abantu bwo ku nshuro ya kenshi”, no gutuma M23 iva burundu ahantu yafashe hose.

Inasaba ako kanama gufasha igikorwa cy’ubucamanza kigomba gutuma habaho kubiryoza ababigizemo uruhare no kubona indishyi ku miryango yabuze abayo.

Iti: “Ukuri buri gihe birangira gutsinze”.

Mbere y’igitero cyafashe umujyi wa Bunagana, no kuri uwo munsi nyirizina, ingabo z’u Rwanda zari hafi, iyo raporo ivuga ko ibikesha amashusho ya drone ya MONUSCO, abahamya, n’amashusho n’amafoto y’abantu basanzwe, nk’uko AFP ibivuga.

Ivuga ko ingabo z’u Rwanda zibanze ku nyeshyamba za FDLR kandi ikavuga ko abasirikare ba DR Congo barwanye bari kumwe n’imitwe itandukanye irimo n’uwo wa FDLR.

Igisirikare cya DRC cyagiye gihakana gufasha FDLR cyangwa gufatanya n’izindi nyeshyamba.

Abakuru b’imitwe y’inyeshyamba itandukanye babwiye izo nzobere za ONU ko ingabo za DR Congo zabahaye intwaro n’amasasu “inshuro nyinshi”, nk’uko AFP ibikesha iyo raporo.

Umubano w’u Rwanda na DR Congo wajemo ibibazo kuva mu mpera z’umwaka ushize ubwo umutwe wa M23 wongeye kugarukana imbaraga nyuma y’imyaka 10 abawugize barahungiye muri Uganda no mu Rwanda.

Leta ya DR Congo ishinja iy’u Rwanda gufasha uwo mutwe, leta y’u Rwanda yagiye ibihakana.

Imirwano y’ingabo za DR Congo na M23 yabaye icururutse nyuma y’iyabaye kuwa kabiri nijoro muri teritwari ya Rutshuru mu duce two hafi y’ikigo cya Rumangabo muri Kivu ya Ruguru.

BBC