Leta y’u Rwanda yihanangirije ibinyamakuru byandika ko abantu bishwe!

    Amakuru agera kuri The Rwandan ava mu banyamakuru bo mu Rwanda cyane cyane abakorera ibinyamakuru byigenga aravuga ko ubu abayobozi b’ibitangazamakuru bikora itangazamakuru ryandika mu Rwanda bihanangirijwe umwe umwe ko batongera kwandika inkuru ku iyicwa ry’abantu bagenda batoragurwa hirya no hino mu gihugu.

    Impamvu yatanzwe ngo n’uko ngo izo nkuru z’abantu bishwe ngo zikura abaturage umutima.

    Umuntu akaba yakwibaza impamvu inzego z’ubuyobozi zifite inyungu mu guhisha ubwicanyi.

    Abasesengura ibibera mu Rwanda bahamya ko impfu nyinshi Leta izigiramo uruhare naho izindi zo zishingiye ku mbonezamubano n’urugomo rusanzwe ikaba itaba yifuza ko hamenyekana ukuri akenshi ikibyihishe inyuma kikaba ari ugushaka kugira abo bagerekaho ubwo bwicanyi akenshi hakingiwe ikibaba abo leta iba yatumye.

    Urugero umwe mubo twaganiriye yatubwiye n’urw’ibyabereye i Byumba aho umusirikare yarashe abantu 11, muri bo 4 bagapfa abandi 7 bagakomereka. Yagize ati buriya biriya bintu iyo bitajya hanze ngo bisakuzwe mu bitangaza makuru washoboraga kubona byitiriwe FDLR cyangwa abandi ndetse ngo n’abakekwa bagafatwa ndetse hakavamo abemera icyaha!

    Urundi rugero n’urw’abantu 6 bo muryango umwe bishwe mu Byimana, kuba byarashakujwe cyane ndetse abishwe bakaba bakomoka mu bwoko bw’abahutu byatumye itekinika rigorana kuko iyo bazakuba bakomoka mu bwoko bw’abatutsi biba byaritiriwe FDLR cyangwa abandi, ndetse abatuye hafi aho bamwe bagafungwa ndetse hakagira n’abaraswa ku manywa y’ihangu ngo bagiye gutoroka!

    Iyo umuntu asomye inkuru zijyanye n’ubwicanyi usanga abanyamakuru baba bakoze akazi kabo bakagera aho ibyaha byabereye bakabaza abaturage n’ibindi. Ariko uko gutanga amakuru kwibariza abaturage bituma itekinika rimwe na rimwe rigora polisi na DMI.

    Ikirimo kwibazwaho noneho ni ukumenya niba abahitwanwa n’impanuka zo mu muhanda ziyongereye nabo bazashobora kubahisha!

    Ubwanditsi

    The Rwandan

    Email:[email protected]