Leta y’Uburundi iraburira umuryango w’Afurika

    Leta y’Uburundi yakiranye umujinya icyifuzo cy’umuryango w’ibihugu by’Afurika, AU, cyo kohereza ingabo zo kurinda umutekano w’abaturage muri icyo gihugu.

    Umuvugizi wa leta, Philippe Nzobonariba, yabwiye BBC ko ingabo za AU nizinjira mu Burundi zidafite uruhushya rwa leta, bizagaragara ko ziteye u Burundi

    Umuryango wa AU ufite gahunda yo kohereza abasirikare 5,000 kurinda umutekano w’abaturage.

    Icyo cyifuzo cyemejwe n’akanama ka AU gashinzwe amahoro n’umutekano ariko kigomba gushyigikirwa n’umuryango w’abibumbye.

    BBC Gahuza-Miryango