Yanditswe na Erasme Rugemintwaza

Imbere y’impuguke z’abanyamakuru benshi, ku butumire bw’ikigo cy’itangazamakuru cya Semafor, mu gihe yari yitabiriye inama y’Abayobozi bakuru b’Amerika n’Afurika, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yararengeye maze abwira akaminura muhini Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zisanzwe zifatwa nka “Shebuja”. Nta mususu, uyu mugabo w’igihangange mu Rwanda ndetse urebye no muri Afurika, yavuze ko Amerika idashobora kumushyiraho iterabwoba ngo arekure uwo bahanganye muri politiki. Imvano y’ubu bwirasi bwa Paul Kagame kuri Amerika ni iyihe?_

Paul Rusesabagina: Yabaye nk’akavumburamashyiga kuri Paul Kagame

Kuva gitangira, ikibazo cya Rusesabagina cyakomeje guhagurutsa ndetse no guhangayikisha cyane umuryango mpuzamahanga. Iki kibazo cyateje impagarara nyinshi, gihagarika imitima ya benshi, habaho kwibaza byinshi kuko Rusesabagina ntabwo ari icyamamare cya “Hollywood” gusa ahubwo ni umugiraneza washyize ubuzima bwe mu kaga kugira ngo arokore Abatutsi barenga 1200 bahigwaga n’interahamwe zayogoje igihugu mu marembera y’ubutegetsi bwa Habyarimana. Iki kibazo cyavuzweho kandi cyandikwaho byinshi, kuva Rusesabagina yashimutwa na Guverinoma ya Kigali mu mpera za Kanama 2020, mu rubanza rwe, mu icibwa ryarwo kugeza mu ifungwa rye… Iki kibazo gisa nk’aho ari igipimo gishya cya diporomasi y’u Rwanda n’inshuti zarwo zikomeye; cyatumye u Rwanda ruhangwa amaso, kinatera ibibazo n’amakimbirane menshi. Ikirenze ibyo ariko, izina rya Paul Rusesabagina ryahindutse nk’akavumburamashyiga ko gukangisha igihangange cya Kigali: iyo uvuze gusa izina rya Rusesabagina, Perezida Paul Kagame ata umutwe, akibagirwa umuco n’ikinyabupfura, maze agatontoma nk’intare yakomeretse. Ese yaba ari amayeri cyangwa kwiheba?

Mu gusubiza ikibazo kirebana n’umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Antony Blinken wasabye ko Bwana Paul Rusasabagina arekurwa, Paul Kagame yavugznye ubukana ati, “Twasobanuye neza ko nta muntu uzava ahantu hose ngo adutere ubwoba ku kintu icyo ari cyo cyose gifite aho gihuriye n’ubuzima bwacu”. Mu gushimangira iyi ngingo yunzemo ati, “Ahari habaye igitero no gufata igihugu, mwashobora kubikora.”

Reka twibutse gusa ko Paul Rusesabagina, ubu ugejeje ku myaka 68, ari Umuhutu ushyira mu gaciro washyize ubuzima bwe mu kaga kugira ngo arokore abatutsi bagera ku 1200 bahungiye muri Hotel des Milles Collines yayoboraga, mu bihe by’imvururu zikomeye zaturutse ku gitero cyaturutse Uganda, kikabyara intambara no gusubiranamo mu benegihugu, hagati y’ubutegetsi bw’Abahutu bwa Yuvenali Habyarimana n’inyeshyamba zigizwe n’abatutsi bari mu mutwe wa FPR-Inkotanyi wari uyobowe na Paul Kagame, waje gutsinda. Iki gikorwa cy’ubutwari cya Rusesabagina, cyashingiweho handikwa filime “Hotel Rwanda” Rusesabagina akinamo nk’Umukinnyi w’ibanze, cyamuhesheje icyubahiro ku isi yose, harimo Umudari wa Perezida w’ukishyira ukizana yahawe na Perezida w’Amerika George Bush. Nyuma aroko yaje kuba umwe mu banenga Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, bityo yikurura uburakari bw’uyu mugabo, umenyereye guhimbazwa no kuvugwa ibigwi, kandi udacira akari urutega ijwi ryose rimunenga.

Kubera iki uku gutinyuka kwa Paul Kagame?

Abantu bose bazi neza ko leta za Kampala na Kigali zashyizweho n’abafite amahame y’abongereza. Leta ya Uganda yagiyeho hagamijwe gukumira kwaguka kw’ubuyisilamu buturutse muri Somaliya, naho Leta y’u Rwanda ijyaho kubera impamvu zitandukanye zirimo imibereho myiza n’ubukungu n’uburinganire muri aka karere. Icyakora, ubwo butegetsi bwombi bwagombaga gukura no guhuza n’ibisabwa nka demokarasi, bitaba ibyo hakabaho kunengwa ndetse n’akato by’abazishyizeho. Muri Uganda Yoweri Museveni, umaze imyaka 36 ku butegetsi, kuri ubu asa n’uri mu kato kubera ko atamenye cyangwa ngo ashobora gushyiraho ubutegetsi butsimbakaza amahane ya demokarasi mu gihugu kugeza igihe ahinduriye itegeko nshinga kabiri kugira ngo agume ku butegetsi. Ku Rwanda, Paul Kagame, ntiyamenye cyangwa ngo ashobore kurenga ikibazo cye cyo kuba “uwanengekajwe na jenoside” kugira ngo ashyireho ubutegetsi bwa demokarasi kugeza igihe na we ahinduriye itegeko nshinga. Ikirushijeho kuba kibi ni uko iki kibazo cy’ “abahohotewe na jenoside” cyabaye urwitwazo rwo guhonyora uburenganzira bwa muntu n’ibyaha usanga bivugwa kuri Kagame. Ariko uru rwitwazo rwa Jenoside, rurasa n’urutakaza agaciro imbere ya ba shebuja bahoze bamwumva, ubu basa nk’aho barambiwe.

Ikibazo cya Rusesabagina cyabaye ya mpamvu ingana ururo. Ariko uko byamera kose, Paul Kagame yashoboye kwifashisha iki kibazo cy’ “uwahohotewe utarafashijwe” kugira ngo agire ubucuti bukomeye, mbese igihango cy’amaraso n’igihugu cy’Ubufaransa n’ubwo icyo gihango cyakorewe hejuru y’amaraso y’Abanyarwanda. U Rwanda rwakoresheje amayeri yo gutera ubwoba, gutesha umutwe ndetse no gusebya Ubufaransa, bityo Ubufaransa nabwo kubera ko isura yabwo yashoboraga kwanduzwa n’ibirego byabushinjaga kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, buratitira, burapfukama, bwemera ko butakoze ibikwiye, nibwo nyuma bugizwe ubwere. Ku ruhande rwabwo, Ubufaransa bwemeye gufasha u Rwanda kugarura ishusho yarwo yari yabaye umwanda kubera ibyaha byinshi birimo uruhare rw’ingabo za FPR mu bwicanyi bwakorewe Abahutu mu Rwanda no mu nkambi z’impunzi muri Kongo na cyane cyane uruhare rwarwo mu guhungabanya umutekano wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Kugira ngo Pawulo Kagame, yibature neza ku nshuti ye ya kera Amerika, yahoraga imusaba ibintu bigoye, nka demokarasi, -iri jambo ryumvikana nabi mu matwi y’ubutegetsi ubwo ari bwo bwose bwa ba nyamuke- yakirwe neza n’Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi, yari akeneye impamvu: ng’uko uko Rusesabagina yashimuswe, ahinduka iturufu rwo kwibatura kuri Amerika! Kandi ikibazo cya Rusesabagina gisa nk’aho gituma ibintu bigenda neza uko byateguwe kuko gifasha Kagame kwigobotora Amerika, akagenda anayishebeje ayishinja kwivanga mu bibazo by’ibihugu bidakomeye.

Ubu ibintu bifatika biragaragara. Mu gihe amasezerano aheruka kwitwa SOFA (Status of Forces Agreement: Amasezerano y’Ubufatanye bw’Ingabo), yashyizweho umukono hagati y’Amerika n’u Rwanda muri Gicurasi 2020, hagamijwe gushimangira ubufatanye mu bijyanye n’ingabo ndetse n’ibindi bikorwa bireba urwego rwa gisirikare atavuga byinshi ku ngengo y’imari, Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi uherutse guha Paul Kagame, mugabwere wabo muri Afurika, miliyoni 20 z’amayero kugira ngo u Rwanda rukomeze kurinda inyungu z’Abafaransa muri Mozambike. Paul Kagame amaze imyaka myinshi ahatirwa kunamira Amerika, ariko ubwo ubufatanye bwe n’Amerika ntacyo buzana nk’amafaranga angana atyo yahawe n’Uburaya mu kanya gato. Tuvugishije ukuri, ubwo bufatanye bwa gisirikare hagati y’u Rwanda n’Amerika, bwatangiye mu 1995, kandi rimwe na rimwe bwateje impaka zikomeye muri Kongere y’Abanyamerika, nko nk’uruhare ingabo z’Abanyamerika zaba zaragize mu guhirika Mobutu ndetse no mu byaha byakozwe n’ingabo z’u Rwanda mu guhiga Abahutu bo mu nkambi z’impunzi za Kongo, ubu bufatanye bwagiriye akamaro Kagame mu ntangiriro yo gufata ubutegetsi. Kuba Abanyamerika bari mu Rwanda byafashije gushimangira ubutegetsi bwa nyamuke butari bwagakomeye ngo bube bwahangana n’imitekerereze y’Abahutu batari bakemeye ko batsinzwe. Ingengo y’imari y’ y’imfashanyo y’ubwo bufatanye yagaragaye mu gihe cyo guhagarika ku mugaragaro ubufatanye mu mwaka wa 2012, ubwo u Rwanda rwashinjwaga gutanga intwaro, ubufasha bwa tekiniki ndetse n’abakurutu muri M23. Byagaragaye ko, ibahasha y’iyo ngengo y’imari idashamaje kuko yari amadolari y’amerika 200.000, ( amayero164.00). Abanyaburaya barekuye ingunga imwe gusa, ayo Abanyamerika batangaga ku mwaka, inshuro ijana zose!

M23: Igikoresho cyo gusenya Kongo

Ku kibazo cy’uko u Rwanda rushyigikiye umutwe w’inyeshyamba M23, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yasubije ko hari ibitagenda neza muri Amerika ndetse n’umuryango mpuzamahanga: kutumva neza ukuri no kutamenya neza uko ibintu bimeze mu mateka y’akarere. Kagame yavuze ku ishyirwaho ry’imipaka ryasize hari ubutaka bw’u Rwanda ndetse n’Abanyarwanda bagiye mu gihugu cya Kongo ariko Kongo ikaba itabitaho, ngo bahabwe uburenganzira bwabo ahubwo bagakomeza kwitwa Abanyarwanda. Abo nibo barwanira uburenganzira bwabo. Noneho vuba aha Kongo yakiriye n’impunzi z’Abahutu zahunze igihugu nyuma y’uko gifashwe kandi abenshi bashinjwa gukora Jenoside. Ngo bahunganye intwaro n’ingengabitekerezo ya jenoside! Abahunze ariko ntabwo ari ubwoba busanzwe bwatumye bahunga, ahubwo ni ukubera iterabwoba no kwihimura byagiye bigaragara ko bikorwa n’inkotanyi zicaga Abahutu aho zinyuze hose. Aba Bahutu bose b’impunzi zo muri Kongo (n’iz’ahandi muri rusange), baba abakuru cyangwa abana ndetse n’impinja, bose bafatwa n’Ubutegetsi bwa Kagame nk’Abakoze ibyaha bya Jenoside; Kagame akaba avuga ko ngo bagifite inzozi zo guhirika ubutegetsi bwa Kigali. Bityo rero akaba ari ngombwa kubasanga iyo bari bakarimburwa! Ariko mu kwivuguruza gukabije, Paul Kagame yatangarije Semafor ko mu by’ukuri nta mpamvu n’imwe ikiriho yo kujya mu burasirazuba bwa Kongo, ati “Iki kibazo twatekerezaga ko cyakemutse kuko benshi muri bo batahutse mu gihugu tubifashijwe na Loni. Bagaruwe mu Rwanda kandi basubizwa mu buzima busanzwe. Ariko hari abahezanguni basigayeyo kandi kuri bo ngo ntibazaruhuka igihe bataratera igihugu cyangwa ngo bagire icyo bahindura mu gihugu”.

Tutiriwe tunasesengura uku kwivuguruza gukabije, tuzi neza ko kuba ingabo z’u Rwanda ziri ku butaka bwa Kongo mu isura ya M23 zifite izindi ntego zitari izivugwa ku mugaragaro na Kigali, zo guhiga abo Bahutu babangamiye ubutegetsi bwa nyamuke y’abatutsi mu Rwanda. Intego nyamukuru ni ugusahura umutungo wa Kongo, bikaba byarushaho kuba byiza, muri gahunda y’igihe kirekire, Kongo isenyutse igacakagurikamo ibice, bihereye ku gice cy’uburasirazuba bwakwiyomora ku gihugu. Bityo rero, guteza umutekano muke ku buryo buhoraho muri iki gice cy’uburasirazuba, ni uburyo bwa Kagame bwihishe bwo kwereka amahanga ko ubuyobozi bwa Kinshasa budashoboye kuyobora igihugu kinini, bityo bikaba byazura imyumvire imwe n’imwe yo kwitandukanya cyangwa yo kugira Leta igizwe n’ibihugu byinshi yagaragaye mu Banyekongo mu myaka ya za 60 na 70. Abarwanyi ba FDLR rero ntibakibangamiye u Rwanda, niba hari abagihari. Ibi byagarutsweho kenshi na jenerali w’umuherwe akaba n’umujyanama wa Kagame mu by’umutekano James Kabarebe. Mu mbwirwaruhame zishimagiza ubutwari bw’ “Inkotanyi”, James Kabarebe yavuze ko FDLR yasenyutse rwose, -kuko hakozwe ibikorwa byinshi nihuriweho n’ingabo z’ibihugu byombi zo kubahiga-, ko abarwanyi bayo basigaye ari intarukira zitagira icyo zikora, zitanabasha no kwisuganya. Ibi kandi bikaba byemezwa na Perezida Paul Kagame ubwe.

Umwanzuro

Isesengura ryimbitse ryerekana ko ikibazo cya Rusesabagina rwose ari umwitozo wa gihanga wakozwe na Paul Kagame, kugira ngo ahinyuze ibitekerezo by’amahanga, ndetse yerekane n’imbaraga. Nta gushidikanya ko uru rubanza ari intwaro ikomeye y’igikangisho Paul Kagame yahisemo neza aniyemeza kwakira ingaruka zose zishobora kurukomokaho. Gukanga umuryango mpuzamahanga no kuwuhatira gufunga amaso no guceceka mu gihe Kagame, “wahohotewe akanacika ku icumu rya jenoside” watereranywe n’uyu muryango mpuzamahanga, hari ibyo uvuze cyangwa akoze. Ariko ikibazo cya Rusesabagina, na none nta gushidikanya, ni uburyo bwo gutera ubwoba no gucecekesha abatavuga rimwe na Leta ya Kagame, kuko niba Kigali yarashoboye gufata Rusesabagina, Umubiligi utuye muri Amerika, mbese mu ijambo rikunze gukoreshwa, igifi kinini, Kagame agacecekesha amahanga akayabwira ko ibyo avuga ari “nta bwenge burimo” , Kagame akabwira akaminura muhini abamuhaye ingoma, ari nako abakoza isoni avuga ko ibyo bamusaba ari iterabwoba no kwivanga kw’ibihugu bikomeye kandi ko atabikora; uhereye kuri ibi, Kagame araha gasopu ya nyuma, twa dufi duto! Bityo Kagame akaba avuye mu matwara y’Abanyamerika yemye kuko agaragaje ko adashobora kwihanganira gukorana n’abantu bivanga, batanasobanukiwe neza ishingiro ry’ubutegetsi bwe: Jenoside. Ariko Paul Kagame, ntabwo akubise urugi ngo abwire akaminura muhini Amerika, atazi iyo yerekeje. Yagiye azi neza cyane shebuja mushya umwumva kandi umuha inoti zitubutse, akanamushinga kurengera inyungu ze muri Afrika. Paul Kagame yakiriwe neza n’u Bufaransa no mu Muryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi bamwumva kandi bakamuha intwaro zigezweho zo kumugira igihangange muri Afurika. Naho Abanyamerika bamushyize ku butegetsi, nibarwigende!