Bampoliki mu bujurire yongeye gusaba imbabazi atakamba!

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Ukuboza 2022 nibwo Bamporiki Edouard wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yitabye Urukiko Rukuru, aburana ubujurire atakamba asaba ko yasubikirwa ibihano mu gihe Ubushinjacyaha bwo bukavuga ko nibyo yahawe ari bikeya ugereranyije n’ibyaha aregwa kandi aniyemerera.

Muri Nzeri uyu mwaka nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye Bamporiki gufungwa imyaka ine no gutanga ihazabu ya milyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uyu mugabo wahoze muri guverinoma, yahamijwe byo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha mu nyungu ze bwite ububasha ahabwa n’itegeko.

Nyuma y’uko atanyuzwe n’imikirize y’urubanza yajuririye mu rukiko Rukuru akaba yaburanye ubujurire bwe kuri uyu wa mbere. Bamporiki n’abunganizi be Me Evode Kayitana na Me Jean Baptiste Habyarimana, babwiye urukiko ko hari impamvu eshatu zatumye bajurira, bitsa ku kugabanyirizwa ibihano no kubisubika.

Me Habyarimana yavuze ko impamvu ya mbere ari uko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwahamije Bamporiki icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite, asaba ko akigirwaho umwere.

Impamvu ya kabiri ni uko hagabanywa ihazabu ya miliyoni 60Frw kuko naramuka ahamijwe gutwara icy’undi hakoreshejwe uburiganya yatanga hagati ya miliyoni eshatu n’eshanu z’amafaranga y’u Rwanda. Ikindi ni uko hagendewe ku mpamvu nyoroshyacyaha zaba miliyoni 30Frw.

Bamporiki kandi yajuriye asaba kugabanyirizwa ibihano kuko bikurikurije amategeko umucamanza atazitirwa no kutajya munsi y’igihe gito cy’igihano. Bamporiki ati ‘Ntabwo ndi umwere ntabwo byakumvikana ko ndi hano ntarakoze amakosa cyangwa ibyaha. Ndatakamba nsaba imbabazi ko nakiriye ibyo ntagombaga kwakira. Mu gihe nabonaga ko ndimo gukorera umuntu ubuvugizi bakaza bitwaje amafaranga bayita inzoga. Ndasaba imbabazi kandi imbabazi zishobora kuba igishoro cyatuma ngira umumaro. Munyunamure ngire umumaro.’

Me Habyarimana yavuze ko Bamporiki asanzwe ari inyangamugayo, ni we witangiye amakuru, yasabye imbabazi ndetse anandika kuri Twitter yerekana ko yacishije bugufi ku cyaha yakoze. Kuba ari ubwa mbere ahamwe n’icyaha, asanga byaba impamvu yatuma asubikirwa ibihano.

Me Kayitana yakomeje avuga ko Bamporiki ari umuntu ufitiye igihugu akamaro, aho yagize akamaro mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge, Ndi Umunyarwanda, itorero n’ibindi yagizemo uruhare nubwo atabyitwaza ngo akore ibyaha. Ubushinjacyaha bwavuze ko ubusabe bwa Bamporiki nta shingiro bufite kuko ibyaha byakozwe n’umuyobozi ujijutse bihagije wari ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta ndetse wanize amategeko.