Lt Gen Jack Musemakweli umugenzuzi w’ingabo z’u Rwanda yapfuye

Lieutenant General Jacques Musemakweli umwe mu basirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda yapfuye mu ijoro ryacyeye “azize urupfu rusanzwe”, nk’uko byatangajwe n’igisirikare cy’u Rwanda.

Umwe mu basirikare bakuru bo mu ngabo z’u Rwanda utifuje gutangazwa yabwiye BBC ati: “Nibyo, General Musemakweli yatabarutse, yari arwaye.”

Mu gitondo kuwa gatanu, igisirikare cy’u Rwanda cyasohoye itangazo kivuga ko jenerali Musemakweli yaguye mu bitaro bya gisirikare by’u Rwanda i Kanombe ” kubera urupfu rusanzwe”.

General Musemakweli, wigeze kuba akuriye ingabo zirinda umukuru w’igihugu, ubu yari umugenzuzi w’ingabo z’u Rwanda, umwanya yashyizweho mu kwa 11/2019.

Mu bihe bitandukanye yabaye ukuriye urwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare, uwungirije umukuru w’umutwe w’abasirikare barwanira mu kirere, umugaba w’ingabo zirwanira mu mazi, umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka, n’umugaba w’ingabo z’inkeragutabara (reserve forces).

Musemakweli yize amashuri asanzwe muri DR Congo, n’amashuri ya gisirikare muri Kenya, Zimbabwe, Ubwongereza na Leta zunze ubumwe za Amerika.

Ari mu basirikare binjiye mu nyeshyamba z’Inkotanyi mu myaka ya 1990 – 1991 zateye leta y’u Rwanda yari iriho ziyikuraho mu 1994, ubu ni ingabo z’u Rwanda.