Lt Gen Muhoozi Kainerugaba  yasubiye mu Rwanda

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba  akaba n’Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka yagarutse i Kigali ‘mu ruzinduko bwite’.

Kuri uyu wa Mbere tariki 14 Werurwe 2022, Lt Gen Muhoozi yageze mu Rwanda ku nshuro ya kabiri muri uyu mwaka dore ko yahaherukaga tariki 22 Mutarama 2022, icyo gihe yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame, byibanze ku kunoza umubano w’ibihugu byombi wari umaze imyaka isaga itatu warajemo agatotsi.

Bivugwa ko Muhoozi ari mu Rwanda ku mpamvu ze bwite, akazahamara iminsi itatu niba ntagihindutse. Akigera ku Kibuga cy’indege cya Kigali, yakiriwe n’abayobozi bo muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda hamwe n’abo mu nzego z’umutekano z’u Rwanda, barimo Brig. Gen. Willy Rwagasana uyobora abarinda Kagame hamwe n’umuvugizi w’ingabo Col. Ronald Rwivanga, aba ni nabo bamwakiriye ubwo ahaheruka.

N’ubwo ibinyamakuru bikorera muri Uganda ndetse na Ambasade ya Uganda mu Rwanda batangaje ko Muhoozi yaje mu Rwanda mu ruzinduko bwite, mu minsi ishize yari yatangaje kuri Twitter ko “nyuma y’ikiganiro nagiranye na nyakubahwa Perezida Kagame twemeranyije ko nzasubira i Kigali mu minsi iri imbere kugira ngo dukemure ibibazo byose bigihari hagati ya Uganda n’u Rwanda.”

Ibi bikaba bigaragagaza ko uyu mugabo yaje mu ruzinduko rw’akazi ahubwo umuntu akaba yikwibaza impamvu bitatangajwe bityo.

Kuva yava mu Rwanda mu mpera za Mutarama, Muhoozi utarahwemye kwita Kagame ‘Uncle’ abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje ko ibiganiro yagiranye na Kagame byatanze umusaruro kandi koko byakurikiwe n’ifungurwa ry’imipaka ihuza ibi bihugu yari imaze iminsi ifunze.

Kuva mu 2017 ubutegetsi bwa Uganda n’u Rwanda byagiranye amakimbirane yateye ingaruka zitandukanye ku baturage b’ibihugu byombi, zirimo gufunga imipaka, kwica abaturage bivugwa ko babaga banyuze mu nzira z’ibusambo n’ibindi.

Uganda yashinjaga u Rwanda kwivanga mu butegetsi n’ubutasi butemewe naho u Rwanda rushinja Uganda gukorana n’abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda no kubacumbikira.

Uko ibintu bihagaze ubu, ubonako ku ruhande rwa Uganda binyuze muri Lt Gen Muhoozi Kainerugaba hari ubushake bwa politike bwo gushaka gukemura ibibazo iki gihugu cyaba gifitanye n’u Rwanda. Ku rundi ruhande ariko bivugwa ko ibibazo iki gihugu gifitanye n’u Rwanda biri hagati ya Perezida Museveni na Perezida Kagame ntaho bihuriye na politike.