Kigali: Ubusambanyi ndengakamere ku karubanda mu maso y’abategetsi bakomeye

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Mu mpera z’icyumweru mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali urubyiruko rusigaye rusinda ibiyobyabwenge n’inzoga z’amoko atandukanye ntirutinye gusambanira ku karubanda.

Ubusambanyi bukorewe ku karubanda mu Mujyi wa Kigali si ubwa none  gusa noneho aho ubuyobozi bushyiriyeho icyo bise “Car Free Zone” mu mihanda imwe n’imwe mu mpera z’icyumweru bisigaye biteye inkeke.

Uko bigenda…

Mu karere ka Gasabo ahazwi nko ku ‘Kisimenti cyangwa Gisimenti” mu mpera z’icyumweru hari umuhanda ufungwa ntihagire imodoka ihanyura hanyuma abacuruza inzoga, inyama zokeje n’ibindi biribwa bakaza kuhakorera guhera mu ma saa kumi n’ebyiri za nimugoroba kugeza mu rukerera dore ko haba hari n’abapolisi iryaguye bacunze umutekano.

Kubera ko ibintu nk’ibi byo gushyira akabari mu muhanda rwagati ari bishya muri Kigali, ubona ko abantu b’ingeri zitandukanye babiharaye kuko uhasanga abayobozi kuva ku rwego rwa Minisitiri kugeza ku muyobozi w’umudugudu.

Urubyiruko nirwo ruba rwiganje cyane muri “Car Free Zone Kisimenti” aho usanga abahungu n’abakobwa bari hagati y’imyaka 16-25 bacigatiye amacupa y’inzoga, abandi badandabirana zamaze kubagera mu mutwe.

Bamwe muri uru rubyiruko iyo bamaze gusinda, barirekura ubundi bagasambana kakahava batitaye ku maso y’abantu amagana baba bicaye abandi bahagaze banywa abandi babyina.

“Nagizengo ndi Sodomu na Gomora”

Umwe mu basore bari bahasohokeye mu mpera z’icyumweru yatubwiye ati “Ku wa gatanu navuye ku kazi njya muri siporo nyirangije njya mu rugo gato ndaruhuka ngezaho mbona haracyari kare nuko ntekereza ahantu ndi busohokere ngo nduhuke mu mutwe. Nahamagaye umusore dukorana ngirango njye kumusura, ati ngwino muri ‘Car free zone kisimenti hahiye’ nahise natsa imodoka nagezeyo mu ma saa tatu n’igice z’ijoro mbona koko hahiye.”

Arakomeza ati “Ninywereye Primus ndi kumwe na wa musore w’inshuti yanjye ariko ibyo nahaboneye nagizengo ndi sodoma na gomora hamwe bavuga muri bibiliya ko haberaga ubusambanyi bikabije. Nabonye n’amaso yanjye aho umukobwa asambana n’abagabo babiri icyarimwe, nabonye aho abatinganyi b’abahungu basambana mu ruhame mbese nabonye ibintu biteye ubwoba.”

Hari undi mubyeyi watubwiye ati “Nagiyeyo ndi kumwe n’umugabo twahageze mu ma saa yine z’ijoro ariko ndakubwiza ukuri ko nagizengo turi mu kindi gihugu kitari u Rwanda. Abasore n’inkumi ntibatinya gusambana imbere y’abantu, abagabo n’abagore batari ababo, abagore n’abagabo batari ababo baba basomana bakorakorana mu myanya y’ibanga mbese habera amahano.”

Yakomeje ati “Icyambabaje ni ukuntu haba hari abayobozi mu nzego zitandukanye. Nahabonye ba ‘State Ministers’ barenga bane, umuyobozi w’Umujyi wa Kigali hamwe n’umwungirije bari bahari, aba meya sinakubwira, abapolisi bakuru bari bahari mbese nta rwego na rumwe utahasanga biba babireba.”

Umwe mu bayobozi b’Umujyi wa Kigali utifuje ko amazina ye ajya muri iyi nkuru yatubwiye ko icyemezo cyo gushyiraho “Car Free Zone”  mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali cyafashwe mu rwego rwo gufasha abanyamujyi n’abandi bawutembereramo kuruhuka mu mpera z’icyumweru.

Ati “Urabona tumaze iminsi abaturage bari ku nkeke yo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda covid, ubu rero abanyarwanda barakingiwe twaravuze tuti uwabaha umwanya bakidagadura bakaruhuka mu mutwe, ariko ntawababwiye ngo bakorere biriya bintu ku karubanda. Icyo nakubwira nuko uzabifatirwamo azabihanirwa.”

Yakomeje avuga ko Ingingo ya 268 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange , ingingo ya 143 ivuga ko umuntu wese ukora ibiterasoni mu ruhame aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze imyaka ibiri (2).