Dr Charles Kambanda Umushakashatsi kandi akaba n’umwarimu mu by’amategeko mu gihugu cya leta Zunze ubumwe z’Amerika yaganiriye na Radio Itahuka Ijwi ry’Ihuriro Nyarwanda RNC ku bijyanye n’amategeko n’ubutabera cyane cyane urubanza rwa Lt Joel Mutabazi
Umuryango Amnesty International uragaya igikorwa cyo gushimuta Joel Mutabazi cyakozwe hagati ya Uganda n’u Rwanda ukanasaba bamenyekanisha aho afungiwe agahabwa uburenganzira bwo kubonana n’umuryango we.
Umunyarwanda Joel Mutabazi, wari warahungiye muri Uganda, akaza gushimutwa ku wa 25 ukwakira 2013, yoherejwe mu Rwanda ku buryo butemewe n’amategeko, ariko aho afungiwe ubu hakaba hatazwi neza. Kubera ibyo, umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, Amnesty International, ikaba isaba abayobozi b’u Rwanda kumenyekanisha aho yaba afungiwe, agahabwa uburenganzira bwo kuvugana n’umwunganira yihitiyemo, ndetse no guhabwa uburenganzira bwo kubonana n’umuryango we.