Lt Joel Mutabazi Arasaba Gufungurwa by’Agateganyo

Lt Joel Mutabazi

Urukiko rw’ubujurire mu Rwanda rwatangiye kumva urubanza ubushinjacyaha bwa gisirikare rukurikiranyemo Lt Joel Mutabazi na bagenzi be. Uyu musirikare wahoze mu barinda umukuru w’u Rwanda Paul Kagame mu byo aregwa harimo gushaka kwica perezida Kagame. Ibyaha byose arabihakana agasaba gufungurwa by’agateganyo kubera uburwayi.

Ku isonga Lt Mutabazi ufatwa nka Kizigenza w’itsinda mu 2014 urukiko rukuru rwa gisirikare rwamuhamije ibyaha umunani rumukatira guhera mu munyururu. Yazamuye inzitizi yo gusaba gufungurwa by’agateganyo abishingira ku mpamvu zitandukanye.

Me Jean de Dieu Amani umwe mu bamwunganira mu mategeko yabwiye urukiko ko ari ihame ko umuntu aba mu bandi. Asanga ari inshingano za gereza gufungira Lt Mutabazi ahantu haboneye aho kuba aha wenyine. Ariko urukiko rwamubajije niba yaba yarageze aho Lt Mutabazi afungiwe maze rumubwira ko atazi ibyo arusaba. Me Mukamusoni we aravuga ko aho Lt Mutabazi afungiye ari ikigo cya gisirikare atari gereza. Arasanga afunzwe ku mabwiriza ya gisiriakare mu gihe yahanwe n’urukiko yagombye gufungirwa muri gereza ya gisirikare yemejwe n’amategeko .

Me Mukamusoni avuga ko n’iyo uwo yunganira i Kanombe adahabwa ubwisanzure bwo kuganira na we ku buryo ngo bihitiramo kwiganirira iby’ijambo ry’Imana. Aravuga ko aba arinzwe ku buryo bibangamira ubusabane bwe n’uregwa kandi ngo bikanabangamira ibanga rye ry’akazi. Aramusabira gufungurwa by’agateganyo ashingiye ku bindi byemezo byagiye bifatwa mu manza zitandukanye nk’urw’abo kwa Rwigara, urw’umunyamerika Peter Erlinder n’izindi bafunguwe ku mpamvu z’uburwayi.

Ubushinjacyaha bukavuga ko zimwe mu manza bashingiraho basaba ko na Lt Mutabazi yafungurwa by’agateganyo ntaho zihuriye n’urwe kuko ngo akurikiranyweho ibyaha by’ubugome ntashobora gufungurwa. Buvuga ko uburwayi bwe bukurikiranwa umunsi ku wundi kandi ko n’aho bishoboka buzakomeza kumukurikirana.

Icyemezo cy’urukiko ku nzitizi zatanzwe na Lt Mutabazi kizamenyekana ku itariki ya 21/06/2019.

VOA