Major Bernard Ntuyahaga yasesekaye i Kigali.

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu mugoroba wo ku wa gatanu tariki ya 21 Ukuboza 2018 aravuga Major Bernard Ntuyahaga wirukanywe n’igihugu cy’u Bubiligi yamaze kugera i Kigali.

Nk’uko ayo makuru akomeza abivuga Major Bernard Ntuyahaga Ntabwo yigeze atabwa muri yombi ahubwo yakiriwe n’umwunganizi we mu mategeko mu Rwanda Me Pierre Céléstin Buhuru ndetse yashoboye no kuvugana n’abagize umuryango we bari i Burayi ku murongo wa Telefone.

Amakuru The Rwandan yashoboye gukura mu bantu bari hafi y’umuryango we bemeza ko yagezeyo amahoro akaba yajyanywe kw’icumbi yashakiwe na Komisiyo y’igihugu yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ku rugerero kugira ngo aruhuke nyuma gahunda zindi zijyanye no guhura n’abakozi b’iyo komisiyo zikaba zishobora kuzaba ku munsi w’ejo ku wa gatandatu dore ko batifuzaga ko Major Ntuyahaga yacumbika aho ashatse atahawe na n’iyo Komisiyo.

Umwe mu bari ku kibuga cy’indege i Kanombe yabwiye The Rwandan ko mu bantu bagaragaye ku Kabuga baje kureba Major Ntuyahaga harimo Serafina Mukantabana, umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ku rugerero, Gen James Kabarebe (wahoze ari Ministre w’ingabo), Gen Emmanuel Gasana (Rurayi) wahoze ari Komiseri mukuru wa polisi, Gen Bagabo (wahoze ayobora urukiko rwa Gisirikare) n’abandi basirikare bakuru atashoboye kumenya bose bari bambaye imyenda ya gisivile, ntawamenya niba byari amatsiko yo kureba Major Ntuyahaga cyangwa byari iterabwoba.

Abategetsi b’u Rwanda mu Ijwi ry’umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga ushinzwe umuryango w’Afrika y’uburasirazuba, Olivier Nduhungirehe, akoresheje urubuga nkoranyambaga rwa twitter yanditse ko Major Ntuyahaga nagera mu Rwanda atazashyirwa mu buroko kuko yarangije ibihano yahawe.

N’ubwo Bwana Olivier Nduhungirehe yanditse avuga ko Major Bernard Ntuyahaga azoherezwa i Mutobo mu kigo kijyanwamo abavuye cyane cyane mu gihugu cya Congo bahoze mu mitwe irwanya Leta y’u Rwanda, uwunganira Major Bernard Ntuyahaga, ari we Me Pierre Céléstin Buhuru yabwiye abo mu muryango wa Major Ntuyahaga ko we atazajyanwa i Mutobo kubera imyaka ye, nabibutsa ko Major Ntuyahaga ari mu kigero cy’imyaka 66.