Major Callixte Sankara yemeje ko ingabo zabo ari zo zagaragaye mu karere ka Nyamasheke.

Callixte N. Sankara, wari Umuvugizi wa FLN

FLN/ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU n ° 2019/03/19

Ingabo ziharanira kubohoza abanyawanda (FLN – Front de Libération Nationale) ziramenyeshaabanyarwanda ndetse n’abanyamahanga ibi bikurikira :

Kuva ku wa gatanu tariki ya 15 Werurwe 2019, ingabo za FLN zigaruriye kandi zigenzura akarerekose k’amajyaruguru y’ishyamba rya Nyungwe gahana imbibi n’imirenge ya Nyamagabe naNyarauguru.

Mu ijoro ryo ku wa gatandatu tariki ya 16 Weruwe 2019, mu kiyaga cya Kivu, twahatsindiye ingaboza Leta y’U Rwanda (RDF) zishinzwe kurwanira mu mazi bituma dukomeza urugendo rwo kwaguraibirindiro byacu.

Ku cyumweru tariki ya 17 Werurwe 2019, twagabye igitero gikomeye ku ngabo za Leta y’U Rwanda(RDF) zari zikambitse mu karere k’amajyepfo agana iburengerazuba bw’ishyamba rya Nyungwe, tuzigwa gitumo tuzineshereza ahitwa i Karambi. Byatumye twinjira kandi tunoza ibirindiro by’ingabozacu mu ishyamba rya Nyungwe mu karere ka Nyamasheke.

Kugeza magingo aya, turagenzura byimbitse, nta nkomyi, imipaka y’amajyepfo agana iburengerazuba ndetse n’imipaka y’amajyaruguru y’ishyamba rya Nyungwe.

Turagira inama abanyarwanda batuye muri iyi mirenge ibiri cyangwa hafi yayo kwitonda no kwirinda kugenda ninjoro cyane mu turere turimo ibikorwa bya gisirikare.

Ingabo za FLN zongeye guhamagarira abanyarwanda gukomeza gutera inkunga uru rugambarugamije kuvanaho ingoma y’ingoyi n’agacinyizo ya Paul Kagame n’umutwe we wa FPR.

Bikorerewe i Nyabimata, Ku wa 19 Werurwe 2019

Maj. Callixte N. SANKARA

Umuvugizi wingabo za FLN

http://www.mrcd-ubumwe.org

Twitter: @MUbumwe
Email: [email protected]