Major Micombero yahaye abacamanza b’abafaransa ubuhamya mu ibanga!

    Amakuru atangazwa n’ikinyamakuru Marianne mu nimero yacyo yo guhera tariki ya 28 Werurwe kugeza ku ya 3 Mata 2014, mu kiganiro icyo kinyamakuru cyagiranye na Major Jean Marie Micombero, yabwiye icyo kinyamakuru ko yamenye amakuru yose y’itegurwa ry’iraswa ry’indege ya Perezida Habyalimana ku ya 6 Mata 1994 nk’umwe mu basirikare bari bashinzwe iperereza muri Bataillon ya 3 ya APR yari iri mu nzu ya CND i Kigali.

    Nk’uko Major Micombero yabitangarije ikinyamakuru Marianne ngo yahaye ubuhamya abacamanza b’abafaransa bakora iperereza ku ihanurwa ry’indege yari itwaye Perezida Habyalimana ari bo Nathalie Poux na Marc Trévidic ku ya 3 Nyakanga 2013 no ku ya 30 Mutarama 2014 n’ubwo bitigeze bijya ahagaragara mu bitangazamakuru.

    Mu nkuru ndende iki kinyamakuru gitangaza uburyo Major Micombero yagisubiriyemo imyiteguro y’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana n’abagize uruhare muri icyo gikorwa ndetse n’uburyo indege yagombaga kuraswa mu gitondo cyo kuya 6 Mata 1994 (igihe Perezida Habyalimana yerekezaga mu nama i Dar es Salaam) ariko bigasubikwa kuko hatabonaga neza kubera ibihu icyo gikorwa kikimurirwa ku mugoroba w’uwo munsi ubwo Perezida Habyalimana yari agarutse avuye muri Tanzaniya.

    Muri icyo kiganiro Major Micombero agaruka ku muntu witwa James Mugabo wakoraga ku kibuga cy’indege i Kanombe wazanaga amakuru y’uburyo ikibuga cy’indege kirinzwe  n’ingendo z’indege za Perezida Habyalimana. Mu gitondo cya kare cyo ku ya 6 Mata 1994, Major Micombero yabonye uwo James Mugabo aje muri CND ari kuri moto ahita ajya kureba Charles Karamba (ubu ni General mu ngabo za RDF) wari ukuriye iperereza ry’ingabo za FPR zari muri CND. Karamba yahise afata icyombo (Radio y’itumanaho ya gisirikare) atangira kuvugira ku murongo wakoreshwaga na Bataillon ya 3 ya FPR yari muri CND atanga amabwiriza ku basirikare ko bagomba kwitegura intambara (stand-by). Icyo gihe ngo Micombero yahise afata imbunda ye yerekeza mu mwanya we mu myobo yari ikikije inzu ya CND mu kugenda nibwo yahuye na Andrew Kagame wategekaga Tiger Coy ya bataillon ya 3 ya FPR (ubu ni General muri RDF) wari inshuti ye ahita abwira Micombero ati: ”Birashoboka ko aya ari amaherezo y’IKINANI”.

    Muri ako kanya ngo Micombero yabonye imodoka ya Toyota Stout 2200 isohoka muri CND. Ngo Micombero yari amaze iminsi abona urujya n’uruza rw’iyi modoka mu byumweru byabanjirije ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana. Iyo modoka ngo yitwazaga kujya kumena ibishingwe ahitwa ku Murindi wa Kanombe mu nzira z’i Masaka ariko hagamijwe kuneka no gushaka ahantu hiherereye ho kuzarasirwa za Missiles.

    Muri icyo gitondo cyo ku ya 6 Mata 10994, ngo Micombero ntabwo yabonye abari muri iriya modoka ariko yari azi ko yatwarwaga n’umushoferi witwa Didier Mazimpaka ikaba yarimo abakoresha za Missiles ari bo Frank Nziza na Eric Nshimiyimana (uyu Eric Nshimiyimana, abatanze ubuhamya mbere nka Aloys Ruyenzi na Abdul Ruzibiza bibeshye ku izina rye bamwita Eric Hakizimana), uwitwa Potien Ntambara n’uwari uyoboye icyo gitero Lieutenant Karegeya bahimbaga ”Eveready”(iri zina yarihimbwe kubera amaso ye ngo yari ameze nk’ay’injangwe ishushanyije ku mabuye yakoreshwaga mu isitimu).

    Ngo hari benshi bari baregeranyije amakuru ku hazarasirwa indege uretse abari muri iriya Toyota na Charles Kayonga wari uyoboye Bataillon ya 3 ya FPR, hari n’abandi nka Jacob Tumwine, Charles Karamba, Capitaine Hubert Kamugisha wari ukuriye abo bita aba Techniciens bari bashinzwe guteza akaduruvayo mu gihugu cyane cyane mu mujyi wa Kigali cyane cyane bigize Interahamwe (urubyiruko rw’ishyaka MRNDD), uretse abo na bamwe mu basirikare bandi bari bashinzwe iperereza muri CND bari bazi aho hantu indege yarasiwe i Masaka. Aho hantu umuntu aba areba neza neza indege yitegura kugwa ku kibuga cy’indege i Kanombe.

    Amakuru y’iperereza yahabwaga Charles Karamba, cyangwa Charles Kayonga cyangwa Silas Udahemuka (ubu ni Colonel ashinzwe umutekano w’ikibuga cy’indege i Kanombe) ariko ni Charles Kayonga wenyine wahaga amakuru Paul Kagame ubwe. Buri mugoroba ngo Charles Kayonga yuriraga hejuru y’inzu ya CND akajya kuvuganira ku cyombo na Paul Kagame aho abandi batamwumva mu ibanga. Iyo atashoboraga kuvugana na Paul Kagame ubwe yavuganaga na James Kabarebe.

    Micombero akomeza avuga ko yari afite amakuru ku myiteguro yo guhanura indege ya Perezida Habyalimana ibyumweru bike mbere y’uko biba. Ngo muri Werurwe 1994 yari yavuganye na Frank Nziza wari wazanye na Eric Nshimiyimana bavuye ku Mulindi wa Byumba ahari ubuyobozi bukuru bw’ingabo za FPR, ngo Frank Nziza yahishuriye Micombero ko we na Eric Nshimiyimana bazanye n’imbunda zabo! Ngo kuko Micombero yari azi ko Frank Nziza na Eric Nshimiyimana baba mu mutwe ushinzwe kurinda ubuyobozi bukuru bw’ingabo za FPR na za Missiles, Micombero yahise yumva ko bazanye na za missiles. Micombero kandi avuga ko yari afite amakuru yandi yakuraga kuri muramu we Eric Kibonge Ntazinda nawe wari wavuye ku Murindi ngo azatware ya Toyota Stout mu gihe cyo kujya i Masaka. Ngo Frank Nziza kubera ko yibwiraga ko Micombero afite amakuru yose yamwibwiriye ko yazanywe no guhanura indege ya Perezida Habyalimana. Ariko Eric Kibonge Ntazinda yaje gusimbuzwa Didier Mazimpaka kubera kwitwara nabi.

    Micombero akomeza avuga ko igihe yabonaga ya Toyota igiye mu gitondo cyo ku ya 6 Mata 1994 yahise amenya ko igiye i Masaka ariko atazi neza neza ahantu missiles zizarasirwa. Ngo ni nyuma y’ifatwa rya Kigali intambara irangiye nibwo Frank Nziza wari inshuti ya Micombero yamweretse aho yarasiye missile. Ngo ni ahantu urenze akararo gato ahagana ibumoso ku muhanda ugana i Masaka. Ubu ngo iraswa ry’indege ya Perezida Habyalimana ryabaye ibanga rya gisirikare rikomeye mu gihe ngo mu myaka ishize icyo gikorwa cyo guhitana IKINANI abantu benshi bari bakizi cyaganirwaga ku mugaragaro ngo byatangiye kugirwa ibanga igihe umucamanza w’umufaransa Jean Louis Bruguière yari amaze gusohora inyandiko zo gufata bamwe mu basirikare ba FPR bakekwa kukigiramo uruhare.

    Tugarutse ku gitondo cyo ku ya 6 Mata 1994 ngo hari habyutse hari ibihu byinshi ku buryo igikorwa cyo guhanura indege cyahagaritswe kuko abagomba kuyirasa batabonaga neza. Ngo Micombero yiyumviye Lieutenant Karegeya bitaga Eveready akoresheje icyombo avuga ko hari ibihu byinshi batabona neza maze Andrew Kagame wategekaga Tiger Coy ategeka ko bahagarika icyo gikorwa.

    Nyuma yo guhagarika icyo gikorwa ngo Micombero yabonye ya Toyota igarutse muri CND ngo n’amategeko yo kwitegura imirwano yari yashyizweho akurwaho. Ngo Micombero yari ahibereye kimwe n’abandi basirikare bari bashinzwe ipererza igihe Lieutenant Karegeya ”Eveready” yasobanuriraga Charles Karamba impamvu igikorwa cyo guhanura indege cyahagaritswe.

    James Mugabo wakoraga ku kibuga cy’indege yagarutse muri CND ari kuri moto nyuma gato y’igaruka rya ya Toyota bikiri mu gitondo.

    Mu mugoroba ku ya 6 Mata 1994 ntabwo Micombero yabonye ya Toyota igenda kuko yari mu nama muri CND imbere na Jacob Tumwine baganira n’abasivile babazaniraga amakuru ku bijyanye n’umutekano muri Kigali. Ariko Jacob Tumwine wari ufite icyombo byagaragaraga ko umutima utari hamwe yarasohotse bumaze kwira maze Micombero ngo yumva ikintu gituritse cyane. Abasiviri bari muri CND bahise basabwa kugenda bakajya mu ngo zabo.

    Ngo mu ijoro Micombero yahuye na Frank Nziza wamubwiye ko we yahushije ariko ku bw’amahirwe Eric we agahamya indege. Ngo ntabwo baganiriye byinshi kuko bikangaga ko baterwa. Muri iryo joro ngo bwa mbere Charles Kayonga yemereye abasirikare kumywa inzoga, icyo gihe Micombero ngo afata Heineken.

    Muri iryo joro ngo Micombero yagiye kureba Andrew Kagame wari kumwe na Lt Karegeya ”Eveready” n’uwitwa Kitoko. Maze Lt Karegeya ”Eveready” ababwira ibyari bimaze kubera i Masaka, ngo bagiye ahagana munsi y’umusozi bahashinga ibirindiro mu gihe uwari utwaye ya Toyota, Didier Mazimpaka yakomezaga kugenda azenguruka ku muhanda. Abagomba kurasa za Missiles bagiye mu myanya bari bateguye, maze Nziza arashe arahusha ako kanya Eric we ahita arasa ahamya indege y’IKINANI. Ako kanya bahise bajya muri ya Toyota ihita ibasubiza muri CND.

    Ni aho hantu i Masaka ku ya 25 Mata 1994 abaturage bari bagiye kuvoma basanze ibisigazwa bya za Missiles ebyiri zo mu bwoko bwa SAM 16 zakorewe mu Burusiya mu 1987. Imibare yari kuri icyo bisigazwa yatumye hashobora kuboneka amakuru agaragaza ko izo missiles zari mu zindi 40 zaguzwe n’igihugu cya Uganda.

    Mushobora gusoma y’iyi nkuru y’ikinyamakuru Marianne mu rurimi rw’igifaransa hano>>>

    Ubwanditsi

    The Rwandan