Major Sankara Ashyira mu Majwi Perezida wa Zambiya mu Rubanza

Umucamanza mu rugereko rwihariye rw’urukiko rukuru mu Rwanda yasubukuye urubanza ubushinjacyaha buburanamo na Major Callixte Nsabimana bakunze kwita “Sankara” ibyaha 17 byiganjemo iby’iterabwoba. Kuri uyu wa Mbere Sankara yireguye ku byaha icyenda abyemera uko byakabaye maze abisabira imbabazi. Yabwiye umucamanza ko yaguye mu mutego wo gushukwa n’abarwanya ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Ni iburanisha ryatangiye rikererewe kubera abaregera indishyi bageze mu rukiko batinze ndetse aho baziye ibyuma by’ikoranabuhanga bibanza gutenguha abari muri gereza ya Mageragere. Major Callixte Nsabimana bakunze kwita “Sankara” yireguye hifashishijwe ikoranabuhanga rya Video Conference aho afungiwe muri gereza ya Mageragere. Yatangiye avuga ko hari Perezida w’igihugu ataza kuvuga mu mazina wahaga inkunga umutwe wa FLN yavugiraga mu mugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame.

Umucamanza ukuriye inteko iburanisha yabwiye uregwa ko ibikorerwa mu rukiko bitari ubwiru bityo ko ntacyo agomba guhisha. Uwiregura yavuze ko mu mpera za 2017 Bwana Edgar Lungu perezida w’igihugu cya Zambiya yahaye Paul Rusesabagina ibihumbi 150000 by’amadolari y’abanyamerika kandi ko Perezida wa Zambia yari yamwemereye kuzamukorera ubuvugizi mu muryango uhuza ibihugu byo mu majyepfo ya Afurika (SADC).

Major Sankara yabwiye urukiko ko ubusanzwe Perezida Lungu yari yemereye Rusesabagina miliyoni imwe y’amadolari aza gukomwa mu nkokora no kuba mu 2018 umukuru w’u Rwanda yaratorewe kuyobora umuryango w’Afurika yiyunze. Aha ngo yagize impungenge asaba Rusesabagina kwihangana Manda ya Perezida Kagame ikarangira. Yavuze ko mu kugaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda bari bizeye inkunga ya Zambiya, kuko mu magambo y’uregwa, Rusesabagina yafataga Perezida Lungu nka “Se wo muri batisimu” akagira n’abacuruzi benshi bahunze u Rwanda bamufashaga.

Aha, kuri Sankara, ni ho ingabo za FLN zahise ziva muri Kivu y’amajyaruguru zikajya gukambika i Burundi mu ishyamba rya Kibira. Icyaha cyo kurema umutwe w’ingabo utemewe Major Sankara aracyemera ariko akavuga ko yinjiye mu mutwe wa FLN mu 2018 kuko uwo mutwe washinzwe mu 2016. Uyu ni umwaka avuga ko yari komiseri w’itangazamakuru mu ihuriro nyarwanda RNC rivugwaho ko ryashinzwe na Gen Faustin Kayumba Nyamwasa.

Mu myiregurire ye Sankara ntagaragaza uruhare rutaziguye mu byo aregwa akavuga ko yaguye mu mutego w’abarwanya leta y’u Rwanda yinjira mu bo yise “ Ibigarasha”, Ijambo rikoreshwa n’ubutegetsi bw’u Rwanda baryita ababurwanya. Avuga ko mu 2013 ari bwo yageze muri Afurika y’epfo afite umugambi wo kwiga ariko ahahurira n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bibumbiye muri RNC batangira kumwumvisha uburyo abasirikare bakomeye n’abayoboke ba FPR bemera Gen Kayumba kuruta Perezida Kagame kandi ko bari mu mugambi wo guhirika ubutegetsi buriho.

Yasobanuye ko bamuhuje na Gen Kayumba maze amwumvisha uburyo abacitse ku icumu rya jenoside batewe amakuba na Perezida Kagame. Avuga ko yamwumvishije ukuntu bitari ngombwa guhanura indege ya Perezida Juvenal Habyarimana ariko Kagame arabyanga atirengagije amakuba yari bukurikireho. Mu bindi avuga ko byamuteye kurwanya ubutegetsi ngo yaba Kayumba, n’abandi bacitse ku icumu bahunze bamubwiraga ko FPR ikiri mu ishyamba Perezida Kagame yoherezaga abasirikare bakivanga n’interahamwe mu gutsemba abatutsi bari imbere mu gihugu barimo n’abagogwe. Avuga kandi ko mu bindi bamubwiye bikamuhungabanya ngo abasangaga Inkotanyi mu ishyamba bagiye kuzifasha ku rugamba bavuye mu Rwanda bicishwaga udufuni ku itegeko rya Perezida Kagame.

Umucamanza yamubajije icyamuteye kumvira abo barwanya ubutegetsi kandi yari avuye mu gihugu ajijutse na cyane ko yari arangije kwiga kaminuza mu ishami ry’amategeko. Uregwa yasubije ko Gen Kayumba atari umuntu usanzwe mu Rwanda kandi ko kumuhindura byari ibintu byoroshye. Ati “ Ni yo mpamvu mu Kinyarwanda bavuga ko ihene mbi utayizirikaho iyawe, njyewe nahuye n’izo hene mbi.”

Major Callixte Nsabimana yavuze ko mu kujya mu mutwe wa gisirikare wa FLN atiyumvishaga ko ari umutwe w’iterabwoba ahubwo ko yumvaga bagambiriye gukuraho umuntu bavuga ko yabahemukiye. Akemera icyaha akagisabira imbabazi. Ni cyo kimwe no kwamamaza amatwara y’umutwe w’ingabo za FLN na byo arabyemera akavuga ko yabikoze kenshi gashoboka. Yemera ko yakanguriraga abantu gushyigikira abagabaga ibitero akanabitiza umurindi.

Gusa ku kugaba ibitero avuga ko byose yabaga atageze ku butaka bw’u Rwanda . Hamwe ngo yabaga ari muri Comore ubundi ari muri Madagascar. Avuga ko raporo z’ibitero yazihabwaga na Gen Barnabin Sinayobye na we akabona kubitangaza. Ku matangazo y’uwo mutwe avuga ko Jean Paul Kalinijabo yayandikiraga muri Ostraliya yarangiza akomekaho signature ya Sankara yari ibitse mu buryo bw’ikoranabuhanga. Yahakanye ko Uganda hari inkunga yabateraga kuko ngo yatawe muri yombi bakiri mu biganiro byari bigeze kure.

Ku gufata abantu bugwate arasanga mu rwego rw’amategeko ubwabyo bitumvikana ko hari abo umutwe wa FLN wafashe bugwate . Avuga ko abo bafataga babikorezaga ibisahu bagera mu ishyamba bakabarekura. Yavuze ko yemera ku mpuzandengo ya 100% ko bahatiraga leta y’u Rwanda imishyikirano.

Sankara yakunze kwiregura akoresha imvugo zakururaga amarangamutima ya hato na hato ku bari bakurikiranye iburanisha. Ku cyaha cyo gucengeza amatwara yangisha u Rwanda mu bihugu by’amahanga, Sankara yavuze ko kuri we yumva ari umunyacyaha Ruharwa. Yagize ati “ Ni byo rwose kuri iki cyaha ho ndi Ruharwa kuko nabikoze imyaka itandatu”. Yakomeje agira ati “ nagiye muri RNC ndabatizwa muri iryo dini ry’ibigaragasha, nabikoze ku maradiyo menshi atandukanye…”.

Ku byaha icyenda yireguyeho byose arabyemera akabisabira imbabazi ku gihugu ndetse no kuri Perezida Paul Kagame. Mu baregera indishyi harimo abo byagizeho ingaruka ku bw’umubiri ndetse n’abo imodoka zabo zagiye zitwikwa n’ibyo bitero. Major Sankara asigaje kwiregura ku byaha umunani bisigaye. Iburanisha ritaha rizakomeza ku itariki 10/09/2020.

Inkuru mwayikurikira mw’Ijwi ry’umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika, Eric Bagiruwubusa, wagiye i Nyanza gukurikira uru rubanza.