Malawi: kwihisha inyuma ya politiki hagamijwe ubwambuzi.

Kuki abanyarwanda dukomeje kuvangavanga? Hari imvugo yateye muri ino minsi y’agatogo: iyo umuntu afashe ibintu akabivangavanga baravuga ngo abigize agatogo. N’ibyacu twe abanyarwanda dukomeje kubigira agatogo, aho usanga umuntu yigize umunyapolitike abivanzemo ubuhemu, ubwambuzi, kugambanirana, ubwesikoro, gushaka indonke warangiza ngo uri muri politike.

Ibyo bibi ukora byakugiraho ingaruka ngo uzize politike ngo urenganijwe n’abo mutumva ibintu kimwe n’ubwo uko kurengana kuriho ababirebera kure bayoberwa aho ukuri kuri kuko twebwe ubwacu turivangavangira.

Inkuru nasomye muri The Rwandan ifite umutwe uvuga ngo: Malawi: impunzi z’abanyarwanda mu kaga. Ni urugero rwiza kuri ibyo byo kuvangavanga narimo kuvuga.

Mu by’ukuri uwatanze iyo nyandiko muri The Rwandan yashakaga kwerekana ukuntu umuntu witwa Shyaka ngo yaba yarahohotewe agafungwa azira politike ndetse ngo akaba yaragombaga kujyanwa i Kigali n’abo yandikishije muri iyo nyandiko.

Nkimara gusoma iyo nyandiko byatumye ndushaho gukurikirana iby’uwo mugabo uvugwa witwa Shyaka Telesphore. Uwo mugabo yabaye umukuru wa RNC Mozambike na Malawi ni umwesikoro, ni umujuru muri macye kuri cash ntacyo wamubeshya: yagiye yaka imisanzu ya RNC akishyirira mu mufuka wenda kugirango bidasakuza akagezayo nka 1/10 cy’ayo yabaga yabonye ndetse n’igihe atari akiri umukuru wa RNC  muri Malawi yagarukaga kwakayo imisanzu akayitwara uwayoboragayo atanabizi. Iyo wamaraga kugira icyo umuha yakubwiraga ko ari ibanga ariko kwabaga ari ukwikingira ngo ejo utazagira uwo ubibwira na we akakubwirako yamugezeho.

Ababa Maputo bazatubwire icyahamuvanye n’uburyo Cash bamuhaye mu misanzu yakaka niba yarageraga aho igomba kugera yose mu buyobozi bukuru bwa RNC kuko bazi ukuri kwinshi.

Reka nigarukire ku cyatumye afungwa. Jyewe twamenyanye akunda guca hano za Dedza ajya Maputo tukamwakira tugasangira, muri ibyo bihe nibwo yaje kuvugana n’umusore Mwizerwa Olivier amubwira ko ibishyimbo bigenda Maputo nibwo Mwizerwa abimushakiye bifite agaciro karenga gato amadorari igihumbi ($1000 cyangwa 800000 mu mafaranga akoreshwa muri Malawi) ndetse aranabimupakirira kuva Dedza Kugeza Tete, gusa ntiyabyishyuye kuko yamubwiraga ko azabanza akabigurisha akazamuzanira cash bishize, kuko Mwizerwa yumvaga azakuramo agatubutse akurikije uko yari yabiranguye yaramuretse arabitwara ategereza ko azamuzanira cash.

Umuhungu yarategereje amaso ahera mu kirere yajya amuhamagara akamubwirako cash azayihabwa n’umugabo witwa Mussa ndetse yageze ubwo amuhaye nomero ya phone ye ngo bivuganire amuhamagaye amubwira ko ibishyimbo bimwe byajyanywe na Shyaka muri SA umuhungu yakomeje kujya ahamagara Shyaka ntamuhe igisubizo gifatika akomeza kumurerega cyane ageza n’ubwo ahindura inzira kugira ngo batazajya babonana avuye Malawi ajya Mozambike cyangwa ava Mozambike ajya Malawi kuko umugore we aba Malawi (ni umwarimu muri secondaire ntibuka neza uko yitwa ariko ni muri Kasungu.)

Shyaka we akaba yariberaga Maputo muri Mozambike n’ubwo bisa nk’aho yahabaga hombi. Ariko amaze guhemuka muri Mozambike kubera cash z’abantu yariye amaze no gushwana n’abayobozi bashya ba RNC bo muri Mozambike yahise yimukira Malawi atinya gusubira Maputo.

Mwizerwa Olivier abonye ko cash ye Shyaka ayimuriye yahisemo kwiyambaza police ya Malawi anyuze ku mupolisi w’inshuti ye iyo nshuti ye imufasha kugera ku ushinzwe CID mu gice cya Malawi cyo hagati na we ategeka Police ya Kasungu ko Shyaka agomba gufatwa.

Police yagiye kumufata ariko kuko yahoraga yiteguye ko ashobora gufatwa wenda azirako ari muri RNC yanze gukingura yibwira ko abaje kumufata bafitanye isano n’ibyo bya Politike ndetse muri uko kwanga gukingura hari abantu yahamagaye ngo bamutabarize ababwira ko afashwe muri urwo rwego rwa politike. Muri ukwo kwanga gukingura yasuzuguye police ndetse anayibwira amagambo mabi yo kuyisuzugura afatanije n’umudamu we (dore ko atoroshye)  na Police bituma irakara ishyiramo ingufu bakingura  ku ngufu, baramufata ndetse baranamukubise kubera kwa guterana amagambo na police no kwanga gukingura bamujyana i Lilongwe ku wari watanze itegeko ko afatwa.

(uru ni urupapuro yasinyiye amaze gufungurwa akemera gutanga amakwacha angana n’ibihumbi 300 akaba yarasigayemo ibihumbi magana 500 kandi nziko nayo atarangije kuyatanga

Uru ni urundi rupapauro yarekuriweho aho bihuriye reba itariki unarebe uwamusinyiye mu bagabo witwa Meja Banda izo mpapuro uko ari 2 yazisinyeho amubera umugabo ndetse ari mubamuhagarariye ngo afungurwe

Abantu benshi baramutabarije bibwirako wenda agiye kujyanwa mu Rwanda dore ko bose babwirwaga ko azize ko yakoranaga na RNC. Gusa ikibabaje ni uko mu bamutabarije hari abo yagiye aharabika ngo nibo bamufungishije ababeshyera. Nyamara nyuma twakomeje kubikurikirana tumenya ko ari umwenda yarafitiye Mwizerwa Olivier uba ino I Dedza.

Mu bantu yagiye aharabika ni abo yabaga afitiye imyenda twavuga nk’umugabo Gaston ntibuka irindi zina rye uba Kasungu wari waramuhaye amafranga ngo amugurire ubunyobwa agera ku bihumbi 3 by’idorari ($3000). Umugabo afunguwe Gaston yagerageje kumushaka ntiyamubona kuko uwo mugabo Shyaka ntiyagarutse mu rugo niyo yazaga yazaga yihishe ndetse ntiyongera gukoresha phone yakoreshaga aramubura burundu ndetse n’ubunyobwa yamuguriraga ategeka umugore we kubugurisha Gaston atabizi yajya kubaza umugore wa Shyaka akamubwira nabi ndetse akabyigurutsa kuko  Shyaka we yari yaritsimbye atagaragara.

Gaston abonye bimuyobeye agerageza kubinyuza mu bantu baribaziranye na Shyaka ngo bamwishyurize ntibagira icyo bamufasha ndetse yabaza n’umudame wa Shyaka akamubwira nabi ko na we yabuze umugabo we ko kandi ntabyashara we bigeze bakorana ngo nategereze Shyaka azamwishyura, nyamara we yarimo yinginga HCR ngo imujyane i Burayi ngo kuko muri Malawi ahafite umutekano mucye, ndetse agerageza kubeshya ibintu byinshi cyane anabeshyera abantu aho kuvugisha ukuri ko yafunzwe azira cash y’abandi yariye.

Gaston rero bimaze kumurambira ikibazo akigeza kuri Police ya Kasungu ariko nayo ntiyamubona kuko yihishahishaga kubera imyenda afitiye abandi bantu.Twavuga n’umuhungu uvuye mu Rwanda vuba witwa Tibesirwa Jean Nepomoscene ufite se wabo uba mu Bubirigi witwa Sahiro Etienne wiganye na Shyaka.

Uwo mugabo akimenya ko uwo mwana abereye se wabo ageze Malawi yasabye Shyaka ko yamufasha kumumenyereza akamukodeshereza inzu yo kubamo no gukora business Etienne yohererezaga Cash Shyaka muri ibyo bikorwa kuko uwo muhungu yari mushya muri Malawi no gukura cash kuri Western Union ntiyari kubishobora.

Shyaka rero yabonye uburyo bwo kumurya izo cash amubeshya ngo yakodesheje inzu ngo yayikoresheje…… Ibyo ntacyo byaribitwaye cyane ahubwo ni uko yabonye uwo muhungu arimo amusaba ko yamuha ayo mafranga akaba yatangira gukora business akamubwira ko we nta byangombwa afite ko ahubwo Shyaka amubwira ko azajya amugurishiriza. Ayo mwene wabo w’uwo musore yamwohererezaga Shyaka ntabwo yayamuhaye yose ndetse agiye no kumugurishiriza amuha igice amusigaramo andi amubeshya ko yayaguze ibigori akabyohereza muri Ghana (byahe byo kajya) ngo ntibaramwishyura kugeza ubwo arinze amucika ntiyongera kumubona. Akaba yaramutwaye akabakaba amadorari ibihumbi 2 ($2000) umuhungu agiye kubaza umugore wa Shyaka yaramwirengeje si abo gusa Shyaka yatwaye amafranga kuko tubavuze ntibarangira.

Ngibyo ibyo Shyaka agenda abeshya abantu ngo arazira politike.

Umwanzuro:

  1. Shyaka nagaruke mu rugo rwe yekugumya yiruka yihishahisha ngo arajya za Uganda cyangwa Afrika y’Epfo yemere yishyure abo yahemukiye abatwara udufranga twabo kandi nabo batubona biyushye akuya ndetse aritwo dutunze imiryango yabo cyangwa aze asabe imbabazi kubo yabeshyeye ngo baje kumuhiga iwe kandi abeshya kuko aho azajya akajya kubeshya HCR ngo arahigwa azaba abeshye kuko natabikora gutyo azahora agendana umuvumo kubera amarira y’abo yambuye. Ikindi abantu bazahura na we bazamwitondere kuri cash nabo atazabumutsa
  2. Abitwa abanyapolitike nibareke kuvanga ibikorwa bya politike no kurya cash y’impunzi bagenzi babo ndetse bareke kugambanirana no kubeshyerana bituma abantu baba hanze bahorana inzangano n’amacakubiri bidashira ikindi nihagira umuntu wabo ukora ibikorwa nk’ibyo bamwicaze hasi bamugire inama ibintu bitarinze bijya mu nzego zindi (nk’ikibazo cya Shyaka iyo babishaka abantu bo muri RNC baba baramufashije kubikemura kuko barabimenye baricecekera n’ubwo we yababeshyaga ko azira Politike)

Umusomyi wa the Rwandan

Angonia Mozambike.