Malawi: Impunzi z’abanyarwanda mu kaga.

Abanyarwanda benshi batuye mu gihugu cya Malawi baba ari abahaba nk’impunzi cyangwa abajyanyweyo n’ibikorwa bindi nk’ubucuruzi barinubira imikorere ya bamwe muri bo bakorera mu kwaha kwa Leta y’i Kigali.

Bitwaje icyiswe Diaspora agatsiko k’abanyarwanda bamwe baba muri Malawi babangamiye umutekano ku buryo bugaragara w’abandi banyarwanda ku buryo bigeze ku rwego rwo kwica, gushimuta, gufungisha no gufatisha bagenzi babo bakoherezwa mu Rwanda.

Vincent Murekezi

Ibyamenyekanye cyane ni akagambane katumye umunyarwanda Vincent Murekezi yoherezwa ngo kurangiriza igihano cye mu Rwanda nyuma yo kuregwa ibyaha bya ruswa muri Malawi. Nyamara uyu mugabo Leta ya Kigali yashatse kumufatisha imushinja ibyaha bya Genocide babonye ko ntabyo bitanze bahindura umuvuno.

Télésphore Shyaka

Ibi byabaye kuri Murekezi byari bigiye kuba ku wundi munyarwanda witwa Shyaka we wagabweho igitero n’aba bantu bari mu gatsiko ka Diaspora kayobowe na Sadi Karegeya n’ikipe ye bafatanyije na bamwe mu bapolisi ba Malawi aho yabazwaga ibibazo bidasobanutse ngo nk’impamvu yahunze kandi yari umuyobozi muri Leta n’ibindi. Uyu we yagize amahirwe kuko inshuti ze zatabaye akarekurwa ariko ibyo aregwa byagiye bihindagurika ku buryo byari bigeze aho aregwa ngo amadeni!

Benshi muri Malawi ntabwo baribagirwa ishimutwa n’urupfu rwa Jean de la Croix Mundere wishwe n’agatsiko ka Sadi Karegeya afatanije n’uzwi ku izina rya “Kilo20”

Bamwe mu bagize agatsiko kiyitirira diaspora gakorana bya hafi na ba maneko b’u Rwanda bari muri ambasade z’u Rwanda i Lusaka muri Zambia n’i Dar-es- Salaam muri Tanzania.

Uretse Sadi Karegeya hari abandi bakorana na Leta y’u Rwanda mu bikorwa by’urugomo bigamije kwibasira impunzi cyane cyane izigaragaje ko zitavuga rumwe na Leta y’u Rwanda zahunze, twavuga nka: Mbaga, amazina nyakuri:Ndagijimana Védaste, Padiri Eric, Juvénal, Mugasa, Séraphin Kana, Janvier Ngoga…

Abandi bafatanya bikorwa twavuga nka Mugabe, Kimwemwe, Robert, Damas, Karangwa, Jose n’abandi….

Amwe mu maphoto agaragaza bamwe mu bakorana na Leta y’u Rwanda mu gihugu cya Malawi.

Umusomyi wa The Rwandan

Malawi

1 COMMENT

Comments are closed.