Manda ya gatatu y'AKAMASA: Agatereranzamba ku banyarwanda. "Mire mire umuriro ? Ncire Ncire akaryoshye ? "

Gallican Gasana

Ngicyo  ikibazo kiri mu mutwe wa Kagame n’agatsiko ke muri iyi minsi isigaye ngo umwaka wa 2017 ugere.

Akamasa n’agatsiko Kako babaze nabi.

Iyo usubije amaso inyuma muri 2003 ubwo itegekonshinga ryatorwaga,  ntiwabura kwibaza impanvu batarebye kure nka Museveni ngo bahe Akamasa manda zitarangira; bikaba bitangiye kubageza kure mugushaka guhindura ibyo bo bishyiriyeho.

Byatewe n’iki ? Ni aho mpera ngira nti Akamasa n’agatsiko babaze nabi !  Byatangiye Kagame ahirika Bizimungu ubwo Hari mu mwaka wa 2000 imyaka 3 mbere y’itegekonshinga n’itora rya mbere rya perezida wa repubulika.

Akamasa ubwako kibazaga ko imyaka 3 mbere y’amatora kwongeraho 7 inshuro 2 bizaba ari imyaka 17 ko ihagije cyangwa ari myinshi bihagije, kuburyo katigeze gatekereza ku mwaka wa 2017 kuko Akamasa n’agatsiko bibazaga ko ari cyera bihagije cyangwa se ko Sakindi izaba ibyara ikindi nkuko bikunze kuvugwa.

Iyo sakindi ikaba ari aho ako gatereranzamba gatangiriye.

1.Mire mire umuriro! Ncire Ncire akaryoshye.

Hari benshi bashobora kwibaza impanvu Akamasa kadahagarara imbere y’abanyarwanda ngo kagire Kati jyewe muri 2017 nzaba ndangije imirimo mwantoreye none nimwitegure gutora undi munyarwanda uzabayobora!

Mu bihe bisanzwe Akamasa kahinduka akataraboneka mu maso y’abanyarwanda ndetse no mu maso y’amahanga yose nk’akitegererezo muri demokarasi ndetse Hari n’abatinyuka kuvuga ko yaba abaye undi Mandela.

Muti birapfira he ?

Hari abandi bantu benshi bashobora kwibeshya ko ari ya nyota n’uburyohe bw’ubutegetsi Akamasa kaba gakurikiye.

Akamasa kigwijijeho imitungo bihagije kuburyo kadakeneye gukomeza kugundira ubutegetsi nkuko muri iyi video karakariye ukabaza ikibazo kuri manda ya gatatu, aho kemeza ko katayikeneye na gato.

Ikibazo nyamukuru rero, aho mpera ngira nti “Mire mire umuriro !  Ncire Ncire akaryoshye ? ”

Akamasa kabuze ayo gacira nayo kamira! mu kwiyongeza manda cyangwa se kakareka demokarasi igatangira bwa mbere mu gihugu.

2.Inkuru mbi imusozi y’AKAMASA

Impanvu nyamukuru ituma Akamasa kadashaka kurekura ubutegetsi mu 2017

N’inkuru mbi kazaba gasize imusozi nk’ umukuru w’igihugu  mu bikorwa bihohotera ikiremwamuntu katahwemye gukora kuva kakwima ingoma.

Ayo marorerwa akaba aca amarenga kubyabaye kuri Charles Tyror  wahoze ayobora igihugu cya Liberia aho kuva yatakaza ubudahangarwa nk’umukuru w’igihugu, yahise atabwa muri yombi n’inkiko zibishinzwe.

Akamasa karabizi neza,  kazi ibyo kakoze kandi bizwi na benshi; ntigashidikanya ko nyuma ya 2017 kazabazwa inkuru mbi gasize imusozi nka perezida wa repubulika.

Ni nayo mpanvu y’amariganya arimo akorwa ngo itegekonshinga rihe Akamasa manda zidashira,  bityo ubudahangarwa gahabwa nk’umukuru w’igihugu nabwo ntiburangire kugeza kitabye Imana. Akamasa katangiye gukora ibishoboka byose ngo kazagumane ubwo budahangarwa nyuma ya 2017.

3.Manda y’akamasa itumye n’abatazi kwandika babimenya.

Mu mariganya arimo akorwa harimo guhatira abaturage kwandika amabaruwa asaba ko itegekonshinga ryahinduka bityo Kagame bakongera kumuhundagazaho amajwi cyangwa akongera kubabeshya ko bamutoye nkuko bamubeshya ko bamwifuza.

Biteye isoni aho ubona n’abasheshe akanguhe batazi no kwandika,  batazi nicyo basaba guhindura icyo aricyo,  nabo bandika amabaruwa yo guhindura itegekonshinga.

Birababaje kubona ikinamico ribera mu nteko ishingamategeko aho abayobozi baryo bakira amasanduku yuzuye amabaruwa ngo abanyarwanda banditse basaba ko itegekonshinga ryahinduka.

Birasekeje ko muri iryo hururu ryo gusaba guhindura itegekonshinga ngo n’abanyururu cyangwa abagororwa batatanzwe mu kwerekana ko bifuza perezida Kagame kuko atabishe.

Uwapfuye yarihuse atabonye aho Valérie Bemeriki wa RTLM ari kwisonga mu bashyigikiye Kagame !

Umuririmbyi Sankara niwe wigeze kuririmba Fred Rwigema mu ndilimbo ye “ Nzababaza ubwoko bwanjye mwishe”agira ati:

“Abakwishe n’abatwishe biyungiye kutumara….” Ngayo nguko.

Twizere ko mu minsi iri imbere tutazabona impfubyi n’abapfakazi   babigizwe  n’akamasa nabo bandika basaba ko Akamasa kakomeza kuyobora no guhekura abanyarwanda.

Ntituzabavebe azaba ari amatakirangoyi, kandi Akamasa karakataje mu gusaba abo kimye cyangwa kahohoteye.

4. Abakungurambaga ba manda y’AKAMASA

Uburiganya bwo gushaka kugera kuri refendumu yo guhindura itegekonshinga, abanyamakuru nabo ntibahatanzwe mu gutegura ibiganiro mpaka bihuriwemo n’abantu benshi ariko usanga bose bazinduwe no gushyigikira ko manda yahinduka; Muri ibyo biganiro usanga hari  nk’umuntu umwe wenyine uba yemeza ko bitari bikwiye ko itegekonshinga rihindurwa.

Ariko kandi iyo wunvise abaturage bahamagara kuri radio,  benshi muri bo, bo baba bemeza ko manda itagomba guhinduka.

Iyo usesenguye usanga Abakungurambaga bateguye ibyo biganiro baba bazi ibyo bashaka kugeraho.  Akenshi mu musozo cyangwa umwanzuro  wibyo biganiro usanga abantu nka Tito Rutaremara, Fazil…..bavuga bati bigaragara ko abanyarwanda barimo ibice 2 :

– abifuza ko itegekonshinga ryahindurwa

-abadashaka na busa ko iryo tegeko nshinga ryakorwaho.

Mu buriganya bwabo,  naho bahera bemeza ko abanyarwanda bacyeneye referendumu yo kubakiranura.

Ari nayo mpanvu mwabonye ko hakurikiyeho ikinamico ryo kujyana amabaruwa ngo yandistwe n’abaturage basaba ko itegekonshinga ryahindurwa.

Ibyo biganiro rero nabyo ntimuzabyibeshyeho biba bigamije kwerekana ko hakenewe referendumu. Bityo Akamasa kakerekana ko ari abanyarwanda ubwabo babisabye.

Akamasa Kiba amatora nyamatora ntabwo kazakangwa niyo referendumu yo kuvuga YEGO cyangwa OYA .

5.Akamasa n’Ingaruzwamuheto

Ubundi ishyaka rya politiki icya mbere mu byo riba riharanira ni ukugera ku butegetsi maze rigashyira mu bikorwa gahunda yaryo.

Ariko dukomeje gutangazwa n’ukuntu abakuru b’amashyaka mu Rwanda uhereye kuri Mousa Fazil Harelimana wa PDI, ugakomereza kuri Biruta wa PSD na Mukabaranga wa PL bakomeje kwerekana ukuntu ari ingaruzwamuheto z’Akamasa,

Nyuma yibyo byose Akamasa kazamara inka kakazivukamo kazagerageza ibindi bishoboka byose ngo kagumane ubudahangarwa butuma katazabazwa n’inkiko amarorerwa yose kakoze kandi gakomeje gukorera abanyarwanda b’ingeli zose.

Dore bimwe mubyo Akamasa kazagerageza ngo kagundire ubutegetsi.

6.Akamasa  aka Poutine/Medvedev

Nyuma yuko Akamasa kagerageje guhindura itegekonshinga,  bikananirana, bimwe mubyo kazagerageza ni ugukora ubufindo nkubwo VladimirPoutine w’Uburusiya yakoze ashyiraho Dmitri Medvedev akoresha cyangwa akoreramo mu gihe gito cyo kwisuganya ngo agaruke.

Iryo hurizo naryo rikaba rizamugora kuko naryo risaba guhindura itegekonshinga ritemera ko hari urenza manda ebyili ku butegetsi.

7.Igikoresho cy’Akamasa

Ikindi Akamasa kazagerageza mu rwego rwo kwikingira ikibaba ku budahangarwa kazatakaza muri 2017,  ni ukwamamaza umuntu kizeye ko yagakingira ikibaba igihe cyose inkiko mpuzamahanga zizaza zigacyeneye ngo zikabaze amarorerwa kasize gakoze nka perezida.

Iryo gerageza rikaba riteye ritya.

7a.kwamamaza Umuntu wa hafi kandi wizewe 

Mu gutinya gushyikirizwa inkiko igihe Akamasa kazaba katakaje ubudahangarwa gahabwa no kuba umukuru w’igihugu; kazagerageza gushyiraho umuntu kizeye kandi gakoresha, ku buryo bizagorana ko gashyikirizwa inkiko mpuzamahanga.

Ariko kandi Akamasa kakaba katabyizera cyane kuko iyo umuntu abaye umukuru w’igihugu,  bitinde bitebucye nawe agezaho agashimangira imikorere ye akageza naho yaba ngombwa ko atanga Akamasa ngo gasobanure ibyo kakoze.

7b. Akamasa mu kwamamaza umugore wako.

Akamasa mu gushyiraho umugore wako nicyo cyonyine gishobora kukarinda gushyikirizwa inkiko ngo kabazwe ibyo kasize gakoze kuko umugore wako niwe wenyine wagorana mu kugashyikiriza inkiko.

Ariko kandi,  byaba mu gushyiraho umuntu kizeye(7a) byaba mu gushyiraho umugore wako(7b) byose bizaba ari amaburakindi ku Kamasa kuko kazaba kabaye infungwa itarenga n’Akanyaru mu gutinya gufatirwa hanze y’igihugu kagashyikirizwa inkiko.

Niyo mpanvu rero Akamasa kazagerageza ibishoboka byose ngo ntibizagere aho.

Banyarwanda Banyarwanda kazi nimube maso mwamagane kandi murwanye uburiganya burimo bukorwa mu guhinduka itegekonshinga hagamijwe kugumisha Akamasa k’ubuyobozi.

Mucyo twoye kuba ingaruzwamuheto.

Mucyo twange ko haba referendumu kuko n’amatora nyayo aribwa nkanswe itora rya Yego/Oya ryo muri refendumu.

Igihe kirageze ko tubwira Akamasa ngo Oya, Igihe kirageze ko tubwira Akamasa ko kutuvukamo bitagaha uburenganzira bwo kutugira ingaruzwamuheto.

Igihe kirageze ko tubwira Akamasa ngo turanze.

Duharanire AMAHORO arambye

Gallican Gasana