Martin Fayulu yatangaje ko yagize 61% naho Félix Tshisekedi akagira 18%

Martin Fayulu yateye utwatsi ibyatangajwe na Komisiyo y'amatora

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru agera kuri The Rwandan ava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko Martin Fayulu, umukandida wari watanzwe n’impuzamashyaka Lamuka, azashyikiriza ikirego Urukiko rushinzwe iremezo ry’itegeko-nshinga kuri uyu wa gatandatu tariki 12 Mutarama 2019 kugira ngo yamagane imibare yatangajwe na Komisiyo y’amatora (CENI) yemeza ko Félix Tshisekedi ari we watsinze amatora.

Ibi Martin Fayulu yabitangaje kuri uyu wa gatanu tariki ya 11 Mutarama 2019 imbere y’abayoboke benshi b’impuzamashyaka Lamuka ku cyicaro cy’ishyaka MLC (Mouvement de libération du Congo) rya Jean Pierre Bemba i Kinshasa.

Yasabye abayoboke be ngo bazamuherekeze ku cyicaro cy’Urukiko rushinzwe iremezo ry’itegeko-nshinga. Martin Fayulu yemeje kandi ko yagize amajwi 61% Naho ngo Félix Tshisekedi agira 18%!

I New York ku Muryango w’abibumbye ONU ho akanama k’umutekano ka ONU kumvise hakoreshejwe ikoranabuhanga rya video ubusabe bw’abayobozi ba Kiliziya Gatorika muri Congo bavuga ko imibare bafite y’ibyavuye mu matora itandukanye n’ibyatangajwe na Komisiyo y’amatora (CENI). Basabye akanama k’umutekano ka ONU gushyira igitutu ku bayobozi ba Congo kugira ngo batangaze imibare nyanyo y’ibyavuye mu matora.

Mu gihugu cy’u Bubiligi ho Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Bubiligi, Bwana Didier Reynders yasabye abaturage b’igihugu cye bari muri Congo badafite ibyo bakorayo byihutirwa kuhava ku mpamvu z’umutekano.

Ibi bije nyuma y’aho n’ubundi uyu mutegetsi w’u Bubiligi atangaje ko ikibazo cy’itangazwa ry’amajwi by’agateganyo muri Congo aho byavuzwe ko hatsinze Bwana Etienne Tshisekedi  kigiye kujyanwa mu kanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe amahoro kw’isi, dore ko ubu U Bubiligi bufite icyicaro kidahoraho muri ako kanama.

U Bufaransa mu ijwi rya Ministre wabwo w’ububanyi n’amahanga nabwo bwavuze ko ibyavuzwe ko byavuye mu matora atari ukuri.

Umuyobozi mukuru wa Human Rights Watch (HRW), Bwana Kenneth Roth we yatangaje ku rubuga rwa Twitter ko Martin Fayulu ari we watsinze amatora n’amajwi 47%, Félix Tshisekedi agira 24%, naho Emmanuel Ramazani Shadary agira 19% ngo aya makuru ayakura mu ishyarahamwe Enough Project ngo ryakoze ubushakashatsi 

Leta Zunze ubumwe z’Amerika zo zasabye ko habaho gusobanura neza ibibazo bijyanye n’uburyo amajwi yabaruwe n’uburyo yatangajwe. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Robert Palladino, umuvugizi wungirije wa Ministeri y’ububanyi n’amahanga muri Amerika yagize ait:« Turasaba impande zose gutuza muri ibi bihe byo gutangaza ibyavuye mu matora, dutegereje ibisobanuro ku bibazo byazamuwe mu gihe cyo kubarura amajwi.»

Kuri uyu wa kane tariki ya 10 Mutarama 2018 mu mujyi wa Kikwit uri mu burengerazuba bwa Congo higanje abayoboke ba Martin Fayulu, amakuru ava mu ngabo za MONUSCO avga ko habaye imyigaragambyo ikomeye yo kwamagana intsinzi ya Félix Tshisekedi, yaguyemo abantu 12 barimo abapolii 2 ndetse n’abandi bantu 10 barakomereka mu gihe igipolisi cyashakaga guhosha iyo myigaragambyo. Muri rusange mu myigaragambyo yabaye  ahantu hatandukanye mu gihugu yaguyemo abantu 18 kuri uyu wa kane, 12 i Kikwit, 2 i Kinshasa, 3 barimo umugore i Tshikapa na 1 i Kamonia (muri Kasai)