ME EVODE UWIZEYIMANA ATI : LETA YU RWANDA IRITWARA NK'AGATSIKO K'AMABANDI YITWAJE INTWARO

Radio Itahuka ijwi ry’ihuriro nyarwanda RNC yitabaje umunyamategeko Evode Uwizeyimana ngo asobanurire abumva iyo Radio uko icyo kibazo kimeze mu rwego rw’amategeko.
Mu gusobanura mu rwego rw’amategeko yaba yaragendeweho mu gufata kiriya cyemezo, yasobanuye ko itegeko rihari riha uburenganzira umuyobozi mukuru w’urwego rw’abinjira n’abasohoka uburenganzira bwo kwaka cyangwa kwima urwandiko rw’inzira umuntu abona cyangwa akeka ko akoresha cyangwa ashobora gukoresha urwo rwandiko rw’inzira mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda cyangwa ibindi bihugu. Ariko yongeraho ko iri tegeko rikoze kandi rikoreshwa mu buryo bunyuranyije n’itegeko nshinga ryo mu 2003.

Evode Uwizeyimana yatanze umwanzuro ko ari wa mugani w’ikinyarwanda bavuga bati: n’uwica imbeba ntababarira n’ihaka. N’ukuvuga ko abenshi mu bana cyangwa abashakanye n’abarwanya ubutegetsi bazwi batswe impapuro zabo z’inzira mu rwego rwo kubaziza ababyeyi babo, akabona Leta y’u Rwanda yitwara nk’agatsiko k’amabandi kitwaje intwaro. Aho Leta y’u Rwanda ishaka gukemura ibibazo bya Politiki ikoresheje amategeko. Akomeza avuga ko abambuwe impapuro z’inzira bashobora kwiyambaza inkiko ariko akabona ko nta butabera babona kuko baba barega uwo baregera.

Ndetse uwo munyamategeko yagize ati: »Iyo uvuye muri FPR n’iyo wahinga urusenga ntabwo rushobora kwera cyangwa n’iyo wacuruza ubunyobwa ku muhanda nta muntu ushobora kubugura urumvako nta jambo uba ugifite mu gihugu cyawe nk’umunyarwanda »

Mu gusoza icyo kiganiro Bwana Evode Uwizeyimana yatanze inama ku banyapolitiki avuga ko bagombye guharanira ko habaho igihugu abanyarwanda bose bibonamo ndetse agatanga inama ko u Rwanda rwafata urugero rwa Afrika y’Epfo aho ubutabera bwasimbujwe kuvuga ukuri no kwiyunga, agakomeza avuga ko igihugu yifuza ari icyaba kirimo abanyarwanda bose ntawe uvuyemo n’iyo yewe yaba hari ibyaha ashinjwa.