Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 22 Gashyantare 2014, i Bruxelles mu Bubiligi habereye imyigaragambyo yo gusaba ko abanyapolitiki bafungiye mu Rwanda barekurwa. Abo banyapolitiki bafunze twavuga Madame Victoire Ingabire, Bwana Sylvain Sibomana n’abandi barwanashyaka na FDU-Inkingi, Bwana Déogratias Mushayidi wa PDP-Imanzi, Bwana Bernard Ntaganda, Bwana JB Icyitonderwa n’abandi barwanashyaka ba PS Imberakuri, Dr Nitegeka ndetse n’abandi banyarwanda benshi ari abazwi n’abatazwi bafunze bazira politiki cyangwa akandi karengane.
Uretse umugabo wa Victoire Ingabire, Bwana Lin Muyizere n’abandi banyarwanda twavuga ko mu gihe mu minsi ishize havugwaga icyasaga nko kutavuga rumwe hagati y’abanyapolitiki ba Opposition kuri uyu wa gatandatu abenshi mu banyapolitiki bitabiriye iyo myigaragambyo twavuga nka Bwana Faustin Twagiramungu wa RDI Rwanda Rwiza, Padiri Thomas Nahimana, Chaste Gahunde, Dr Basesayabo b’Ishema ry’u Rwanda, Bwana Jean Baptiste Ryumugabe wa PS Imberakuri, Bwana Jonathan Musonera, Bwana Jean Marie Micombero, Bwana Joseph Ngarambe ba RNC, Bwana Jean Munyampeta wa PDP Imanzi, Bwana Bonanventure Habimana na Protegène Rubingisa ba PPR Imena, Bwana Abdallah Akishuri w’Urukatsa, Bwana Joseph Bucyeye na Dr Emmanuel Mwiseneza, Dr Karoli Ndereyehe, Madame Mado Bicamumpaka ba FDU-Inkingi, Dr Paulin Murayi wa RDU, Bonaventure Uwanyirigira wa MRP, abo muri PDR-Ihumure n’abandi benshi mbese urebye amenshi mu mashyaka ya opposition yaje.
Andi mafoto menshi mushobora kuyabona hano>>>>>
Photos: Ikonderainfos