Me Vincent Lurquin yirukanywe mu Rwanda nyuma yo kurubera umuzigo 

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Me Vincent Lurquin wunganira Paul Rusesabagina mu gihugu cy’u Bubiligi, akaba yari yanatanzwe na Paul Rusesabagina nk’umwe mu bo yifuzaga ko bazamwunganira mu Rwanda, yirukanywe mu gihugu nyuma y’aho abo mu rwego rw’ubutabera bw’u Rwanda bakomeje guterwa ubwoba n’ibikorwa by’ubucukumbuzi yari akomeje gukora ku rubanza rwa Rusesabagina.

Si abo mu rwego rw’ubutabera bwo mu Rwanda gusa bakangaranyijwe na Me Vincent Lurquin, ahubwo n’abo mu nzego z’umutekano ntibari baguwe neza no kuba uyu munyamategeko w’umwuga kandi ubifitemo uburambe bw’imyaka 40, dore ko aba bo mu mutekano bamuhozagaho ijisho aho agiye hose, kandi bagakurikirana ibyo akora byose ku butaka bw’u Rwanda.

Mu byo yakoraga mu Rwanda kuva yahagera ku wa 18 Kanama 2021, Me Vincent Lurquin yari akomeje gushakisha amakuru ku buzima bwa none bwa Paul Rusesabagina, no guhuza ibimenyetso afite mu Bubiligi n’ibyabonywe i Kigali, no guhuza dosiye ye n’iy’abandi bunganizi bari i Kigali ari bo Me Gatera Gashabana na Me Jean Felix Rudakemwa, kureba ingingo z’amategeko yo mu Rwanda zaba zigongana n’izo mu mategeko mpuzamahanga bikaba byagira ingaruka ku miburanire ya Paul Rusesabagina, n’ibindi n’ibindi.

I Kigali Me Vincent Lurquin wunganira Paul Rusesabagina yimwe n’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda uburenganzira bwo kuhaburanira ngo yunganire Rusesabagina, yimwe uburenganzira bwo gusura Paul Rusesabgina aho afungiwe, ngo anamenye uko amerewe mu burwayi bwe asanganywe, yimwe kandi uburenganzra bwo kugira icyo avugana n’abanyamakuru, none birangiye yimwe n’uburenganzira bwo kuba mu Rwanda.

Mbere yo kwirukanwa mu gihugu, Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda rwakoze itangazo rimenyesha Abanyarwanda by’umwihariko n’Isi yose muri rusange ko Vincent Lurquin yitabiriye urubanza atabyemerewe kwambara ikanzu y’umwunganizi, bityo ngo akaba yasabwe gutanga ibisobanuro.

 

Uru rugaga rwakomeje rugira ruti : « Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda ruramenyesha ababibajije bose ko nubwo Me Vincent LURQUIN yagaragaye mu rukiko mu Rwanda yambaye umwambaro w’akazi k’Abavoka ntabwo yemerewe gukora nk’umwavoka mu Rwanda … Aracyabazwa impamvu yashatse kugaragara nkukora Akazi k’Abavoka mu Rwanda kandi atabyemerewe »

Mu bakomeje gutanga ibitekerezo kuri ubu butumwa habonetsemo bamwe na bamwe bamusabiraga gukurikiranwa agacirwa urubanza, abamusabiraga gufungwa n’abamusabiraga kwirukanwa mu gihugu ubutazakigarukamo.

Umuyobozi w’Urwego rw’igihugu rw’Abinjira n’abasohoka mu Rwanda Lt Colonel Regis Gatarayiha, yatangaje ko kwirukanwa kwe bifatiye ku makosa y’umwuga yakoze, yigaragaza mu mwambaro w’akazi atemerewe mu Rwanda, no kuba yararenze ku bigenwa na Visa yasabye, yo gukora ubukerarugendo. Lt Colonel Gatarayiha avuga ko iyo aba ushaka gukorera mu gihugu aba yarasabye uruhusa rwo kuhakorera bita « Work Permit », ariko akongeraho ko nayo atari kuyihabwa mu gihe atari yemerewe gukora nka avoka kandi urugaga rw’Abavoka rwaramuhakaniye ko ngo adashobora kunganira abaregwa mu Rwanda mu gihe Abavoka b’Abanyarwanda nabo badafiyte uburenganzira bwo kunganira abaregwa mu Bubiligi.

Kwirukanwa kwa Me Vincent Lurquin mu Rwanda gutandukanye na kwa kundi abatifuzwa ku butaka bw’igihugu bahabwa amasaha hagati ya 24 na 72, kuko we nta n’amasaha abiri yahawe, ahubwo akivanwa ku biro by’abinjira n’abasohoka yahise yerekezwa ku kibuga cy’indege i Kanombe aho yafashe indege y’abaholandi KLM ngo imusubize mu Bubiligi.