Michela Wrong yariye karungu yiyamye Kagame ku mugaragaro

Michela Wrong

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Umunyamakuru akaba n’umwanditsi w’ibitabo, Michela Wrong yariye karungu nyuma y’aho Perezida Kagame yeruye kuri Televiziyo Rwanda akavuga ko uyu mugore yari afitanye ubucuti buhambaye na Col Patrick Karegeya wiciwe muri Afurika y’Epfo mu mwaka wa 2014.

Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo Rwanda kuri iki cyumweru tariki 5/9/2021, Perezida Kagame, abajijwe impamvu hari abantu barimo Umwongereza Michela Wrong bakomeje kumvikana basebya u Rwanda n’abayobozi barwo, yavuze ko atazi impamvu ibibatera ariko atunga urutoki izo acyeka.

Kuri Michela Wrong uherutse kwandika igitabo yise ‘Do Not Disturb: The Story of a Political Murder and an African Regime Gone Bad’, Perezida Kagame yavuze ko abiterwa no kuba yarafashe ibibazo by’u Rwanda mu buryo bwite.

Yagize ati “Hari ibintu bigirwa ibibazo hagati y’abantu cyane kugeza n’aho ndetse n’uwanditse icyo gitabo yari inshuti magara n’umuntu yubakiyeho icyo gitabo, umugabo wapfiriye muri Afurika y’Epfo bari inshuti cyane kandi ndatekereza ko yafashe ikibazo mu buryo bwite hagati y’umuntu yakundaga n’igihugu ubundi ajya ku ruhande rw’umuntu.”

Yakomeje ati “Birumvikana yarashyigikiwe, wabibonera mu byo yanditse n’ibyo akomeje kuvuga mu itangazamakuru bifite ababishyigikiye kugeza n’aho ibi bitangazamakuru anyuzamo ibyo ashaka kuvuga nta na kimwe cyigeze kivuguruza uko abona ibintu cyangwa ibiri kuvugwa.”

“Sinigeze mba inshuti ya Patrick Karegeya”

Nyuma yo kumva iki kiganiro, Michela yifashishije imbuga nkoranyamba yavuye hasi, arahakana aratsemba ko atigeze agirana ubucuti na nyakwigendera Patrick Karegeya.

Yagize ati “Biratangaje kubona umukuru w’igihugu kuri televiziyo asubiramo uburozi budafite ishingiro busanzwe bukwirakwizwa n’ubutasi bw’u Rwanda. Oya, ntabwo nari inshuti ‘magara’ ya Patrick Karegeya birasekeje kuba Kagame adashobora kwihanganira no kuvuga izina rye.”

Yakomeje ati “Nanditse igitabo kivuga ku iyicwa rya Patrick Karegeya kuko yari inkuru yari ikeneye kuvugwa, atari ukubera ko njye ‘nakundaga uwo mugabo’ Kandi nta gihugu, cyaba ‘mu karere’ cyangwa ‘kure’ cyanteye inkunga yo kucyandika.”

Michela yakomeje avuga ko ibyo Kagame yavugiye kuri Televiziyo atari bishya mu matwi ye kuko byirirwa bivugwa n’abambari be ku rubuga rwa Twitter, we akaba abifata nka ‘propaganda’ yo kumusebya. Ati “Kuki adashaka gusobanura ku bwicanyi bwakorewe mu Rwanda no hanze no gucecekesha abo batavuga rumwe. Abitinyira iki ?”

Yakomeje avuga ko ubu buryo bwa Kagame bwo kumusebya avuga ko yari ihabara ya Karegeya, ari uburyo buciriritse kandi bucumbagira.

Icyo abantu batandukanye babivuzeho

Uwiyita Mukendi Nestor kuri twitter yanditse ati “Kuki uhangayikishijwe cyane n’ibi birego? Tuza.”

Undi witwa Kony Mugisha yagize ati “Madam, birashoboka ko ufite ibihamya by’ibyo wanditse, ariko nanjye amakuru mfite nuko wari inshuti y’akadasohoka ya Karegeya.”

Uwiyita Antony Rugero nawe ati “Ntutangazwe n’ubwoko bw’umugabo dufite, azakomeza kwanduza izina ryawe ashaka kugucecekesha niko abanyagitugu bakora.”

Abandi batanze ibitekerezo bamwe babazaga Michela niba koko yarigeze aba ihabara rya Patrick Karegeya, abandi bakamubaza niba mu gitabo yanditse ataragagaje kubogamira ku ruhande rumwe. Hari n’abamugiriye inama yo guhindura umukono, akandika no ku bindi bibazo biri mu Karere k’ibiyaga bigali cyangwa se akaba yakwandika ku ruhare rw’u Rwanda mu kugarura amahoro mu bihugu bitandukanye.

Twabibutsa ko igitabo ‘Do Not Disturb: The Story of a Political Murder and an African Regime Gone Bad’ cyanditswe na Michela Wrong, hari aho avuga ko uburyo u Rwanda rutihanganira abatavuga rumwe narwo, ndetse ko rubatoteza rukanabakurikirana aho bahungiye mu mahanga, yibanze cyane kuri Patrick Karegeya wishwe anigishijwe imigozi muri hotel yo muri Afurika y’Epfo mu mwaka wa 2014 hamwe na Kayumba Nyamwasa wahoze mu bayobozi bakuru b’Ingabo z’u Rwanda ubu akaba ari mu buhungiro muri Afurika y’Epfo.