Ministre Busingye yashatse gucengacenga maze aricenga!

Yanditswe na Erasme Rugemintwaza

Ntawe byatunguye kuko byari bisanzwe bivugwa, ariko byatangaje abantu kubona Minisitiri BUSINGYE Johnston, Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda, ariwe wemeza ko u Rwanda rwashimuse Paul RUSESABAGINA nyuma yo gucengacenga abihakana, akanemeza ko byemewe mu mategeko mpuzamahanga! 

Mu kiganiro Minisitiri BUSINGYE Johnston, Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda yagiranye na televiziyo Aljazeera kuri uyu wa gatanu tariki ya 26/02/2021, yemeye ibyari bisanzwe bivugwa ariko Leta y’u Rwanda itemerega. Minisitiri BUSINGYE Johnston yanze gukomeza kuryamira ibanga ritariho, maze yemeza ko Leta y’u Rwanda yacuze kandi ikanashyira mu bikorwa umugambi wo gushimuta Paul RUSESABAGINA yifashishije maneko w’umupasitoro.

Leta y’u Rwanda ikaba yemeje ko yishyuye indege yo gushimuta Paul RUSESABAGINA, ibizi kuko yari imaze igihe imushaka. Ibyo Minisitiri BUSINGYE yabyemeye mu kiganiro cya kabiri yagiranye n’Umunyamakuru Marc Lamont Hill, kuri Televiziyo ya Aljazeera. Ibyo akaba yabyemeye yabanje gucengacenga uyu munyamakuru mu kiganiro cya mbere yari yavuzemo ko Leta ya KAGAME nta ruhare yagize, ko Paul RUSESABAGINA we ubwe yizanye i Kigali, ku bushake bwe.

Abajijwe ku kibazo cyo kumenya niba iri shimuta ritanyuranyije n’amategeko mpuzamahanga, Minisitiri BUSINGYE Johnston, yashubije ko gushimuta Abanyabyaha byakozwe kenshi n’ibihugu byinshi, atanga urugero rwa Leta Zunze ubumwe z’Amerika, ko rero ubwo byemewe. Aha akaba ari uburyo bwo kwiyama Leta Zunze ubumwe z’Amerika ku gikorwa zakoze cyo gusaba u Rwanda kurekura Paul RUSESABAGINA, kuko rwakoze nk’ibyo nabo bakora!

Minisitiri BUSINGYE bamubajije abura uko akomeza kubeshya, agezaho aratura, avuga akari i Murori.

Minisitiri BUSINGYE Johnston, akaba yakoze hasi yemera ko hari impapuro z’urubanza rwa Paul RUSESABAGINA, zari zarafatiriwe na Leta, ibyo bikaba bigaragaza ko koko Paul RUSESABAGINA adafite uburenganzira mu kubona amakuru ku rubanza rwe cyangwa kubonana mu bwisanzure n’abamwunganira. Ibi byose ariko Minisitiri abivana kuri Leta, akabyegeka ku Rwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RSC), Ikigo cya Leta kigenzurwa na Minisiteri ayobora, akavuga ko icyo Kigo cyigenga. Yageze n’aho ahakana ko icyo kigo kimuha raporo! Ibi bikaba bigaragaza ko Paul RUSESABAGINA, adateze kuzabona ubutabera muri kiriya gihugu cy’u Rwanda nk’uko buri wese abibona uhereye ku bifaranga bitagira ingano Leta yamutanzeho mu gushimutwa, ukongeraho no kubuzwa uburenganzira bwe bw’imfungwa itarahamwa n’icyaha.

Nyuma y’icyo kiganiro, biragaragara ko Minisitiri BUSINGYE Johnston, yahahamutse yibuka ko ashobora kuba yakoze amahano, ariko yibutse ibitereko yasheshe! Yahise  yihutira gutanga itangazo twafata nka taragiti kuko uretse kuba ryanditse ku rupapuro ruriho ibirango bya Ministeri y’Ubutabera, iryo tangazo nta muntu warisinye. Muri iryo tangazo akaba atangira avuga ko hari ibiri mu kiganiro yagize kuri Aljazeera, bitari byemewe gutangazwa kuko bitagaragaza ibitekerezo bya guverinoma.  Bikaba bigaragara ko yatangiye kurwana ku mbehe ye, niba ibyo yavuze atarabanje kubaza shebuja KAGAME.

Aha rero umuntu wese akaba yakwibaza ukuntu umuntu ukomeye cyane kuriya nka Minisitiri w’Ubutabera, akaba n’intumwa ya Leta yaganira n’itangazamakuru akavuga ko ibyo yavuze harimo ibitagombaga gutangazwa kuko ari ibitekerezo bye, atari ibitekerezo ibya Leta. 

Tubiteze amaso!

Umunyamakuru wa Aljazeera Marc Lamont Hill

1 COMMENT

  1. Message urgent à tous les Rwandais de l’intérieur et de l’extérieur
    JEan-Marie Ndagijimana Vient de porter plainte contre Alain Gauthier, chasseur auto-proclamé des Hutu, résidant en France, devant un tribunal français.
    Objet de la plainte: Diffamation
    Il est demandé à tous les Rwandais assoiffés de justice d’apporter une contribution à la manifestation de la Vérité.
    Cette contribution est:
    – Chercher et diffuser via la toile les vidéos dans lesquelles , aux radios, télévisions et journaux rwandais, Gauthier Alain, Franco-Rwandais, évoque nommément les Hutu génocidaires résidant en France qu’il a judiciairement actionnés pour génocide des Tutsi et/ou qu’il entent actionne, il demande à Ibuka et autres associations affiliées au régime Kagame de lui trouver les soi-disant témoins. Ces Hutu sont génocidaires sans être jugés.
    Il convient de préciser que ce même Gauthier n’a jamais payé et ne paye aucun impôt au Rwanda, il ne parle pas notre langue, il n’a aucun centre d’intérêt dans notre pays. Alors que ces trois éléments sont entre autres les conditions impératives c’est-à-dire insusceptibles de dérogation, pour acquérir la nationalité rwandaise par naturalisation, Gauthier Alain a été naturalisé rwandais sur décision de Kagame pour les services faits à savoir la chasse des Hutu Rwandais listés résidant en France, les déclarations et propos scatologiques à l’endroit de ceux-ci dont Jean-Marie Ndagijimana.
    Tous ceux qui ont des informations crédibles sur Gauthier peuvent les partager avec les Rwandais via la toile. Il s’agit entre autres des organisations, officines et services publics rwandais opérant à l’intérieur du Rwanda qui collaborent avec Gauthier, Président du CPCR, du canal de financement de ses funestes missions par le Rwanda, de l’origine des fonds pour payer les honoraires d’armada d’avocats français, qui paye ses frais d’hôtel lors de ses missions régulières ici au Rwanda pour rendre compte des résultats de ses missions.
    Il faut espérer qu’autres Rwandais qui seront diffamés par Gauthier agiront en conséquence comme Ndagije.
    MESSAGE A DIFFUSER A GRANDE ECHELLE

    Ce qui est visé: Justice et rien que Justice. Il faut espérer que celle-ci sera impartialement rendue.

Comments are closed.