Umuryango wa Paul Rusesabagina urasaba Leta y’Ububiligi kugira icyo ikora vuba

Paul RUSESABAGINA mu rukiko

Yanditswe na Erasme Rugemintwaza

Ku wa gatanu, umuryango wa Paul Rusesabagina n’umwunganizi we, Vincent Lurquin, basabye Leta y’Ububiligi gutabara vuba mu gihe kuwa gatatu tariki ya 17 Gashyantare i Kigali hatangiye  urubanza uyu mugabo utavuga rumwe n’ubutegetsi aregwamo iterabwoba. Umuryango we urasaba ko Paul Rusesabagina yoherezwa kuburanishirizwa mu Bubiligi aho kuba mu Rwanda aho “atazabona ubutabera buboneye“, nk’uko babivuze mu kiganiro n’abanyamakuru cyakozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga.

ʺTurabizi ko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga (Sophie Wilmès) na guverinoma bashyira umuhati kugira ngo dushobora kubona ubufasha bw’Urwego ruhagarariye Leta. Ariko ntabwo turabona.. Papa nta buryo bwo kubona imiti afite. Ubufasha bw’Urwego ruhagarariye Leta  bugomba kumufasha kubona abamwunganira ariko ibyo ntibirashoboka. Ingamba zigomba kongerwamo imbaraga. Abo bayobozi bagomba gusaba ko urubanza rubera mu Bubiligi. Ntazabona ubutabera nyabwo mu Rwanda” ibi byashimangiwe n’umukobwa we Carine Kanimba.

U Rwanda: Paul Rusesabagina, utavuga rumwe n’ubutegetsi yageze imbere y’ubucamanza

Me Lurquin yashimangiye kandi ko umukiriya we afite ubwenegihugu bw’Ububiligi, bwiyongera ku bw’u Rwanda nk’uko byemejwe n’abayobozi b’u Rwanda. “Ni Umubiligi gusa. Ubufasha bw’Urwego ruhagariye Leta, ntibwashoboraga gutangwa iyo aba afite ubwenegihugu bubiri “, yongeraho ko urubanza rugomba gukomereza mu Bubiligi, aho iperereza rigikomeje. Uyu Munyamategeko yibajije ati: “Hariho dosiye ifunguye mu Bubiligi, itarafungwa, ibyo bitwemerera gusaba iyimurwa”, yongeyeho ati: “Kuki Ububiligi bukomeje guceceka?

Bwana Lurquin yagarutse kandi  ku ifatwa ry’umukiriya we mu Rwanda muri Kanama ishize, avuye i Dubai, nyamara bene wabo bavuga ko yatekerezaga kujya mu Gihugu cy’u Burundi gituranye n’u Rwanda. Nyuma yo gusuzuma inyandiko mu rwego rw’urubanza, “dushobora kwemeza ibyavuzwe muri aya mezi atanu n’igice ashize: Paul yarashimuswe. Indege yihariye Paul Rusesabagina yagiyemo yari yakodeshejwe na RIB, Ibiro ishinzwe iperereza mu Rwanda (twagereranya na FBI) “.

Urubanza rwa Bwana Rusesabagina, wanditse filime “Hotel Rwanda” kuri jenoside yo mu 1994, rwatangiye ku wa gatatu i Kigali, aho uwahoze ari umunyamahoteri, ushinjwa  ibyaha birimo iby’iterabwoba, yahakanye ububasha bw’urukiko bwo kumuburanisha.

Araregwa ibyaha 13 birimo icyaha cy’iterabwoba, ubwicanyi ndetse no gutera inkunga inyeshyamba, kubera gukekwaho kuba yarashyigikiye National Liberation Front (FLN), umutwe w’inyeshyamba ushinjwa kuba waragabye ibitero byahitanye abantu mu myaka yashize mu Rwanda. Akaba yaritabanye n’abandi 20 baregwa mu rubanza rumwe.

Bwana Rusesabagina, udacira akari  urutega ubutegetsi bwa Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yagiye mu buhungiro kuva mu 1996 muri Amerika no mu Bubiligi, igihugu cyamuhaye ubwenegihugu. Yatawe muri yombi mu mpera za Kanama i Kigali.

Uru rubanza rwatumye amahanaga avuga byinshi: Leta zunze ubumwe z’Amerika zamuhaye umudari wa Perezida w’umudendezo mu 2005, zisaba ko habaho ubutabera buboneye, naho Inteko ishinga amategeko y’Uburayi yo isaba ko arekurwa.

1 COMMENT

  1. Le ministre rwandais de la justice et Procureur Général Johnston Busingye a reconnu publiquement le kidnapping de Rusesabagina par le Rwanda d’une part l’existence d’un complice, le fameux pasteur d’une secte de nationalité rwandaise et belge d’autre part.
    Le ministre a confirmé les aveux publics de Kagame à la télévision rwandaise devant des millions de Rwandais sur ce méfait contre Rusesabagina lors de son entretien avec Cléophas Barore.
    Que peut faire l’otage (nullement le détenu)de Kagame? Il me semble qu’il serait judicieux de
    1/ demander sa libération pure et simple et refuser à répondre à toute question des juges qui sont en réalité les outils d’oppression du régime Kagame et obligés de celui-ci;
    2/ porter plainte contre ce pasteur devant un tribunal belge pour kidnapping, séquestration et association de malfaiteurs contre Rusesabagina.
    A ce jour, ce pasteur n’est pas évoqué alors qu’il a lui-même reconnu son méfait lors de l’entretien avec Jeune Afrique. Il est un des agents de la police politique qu’est le RIB d’une part et informateur de la Gestapo (DMI) du régime Kagame, opérant au Burundi et en Belgique.

Comments are closed.