Ministre Busingye yemeye ko ari bo barishye indege yakuye Rusesabagina i Dubai imujyana i Kigali

Rwanda rwemeye ko ari rwo rwarishye indege yatwaye Paul Rusesabagina utavuga rumwe n’ubutegetsi imukura i Dubai imujyana i Kigali mu mpera y’ukwezi kwa munani mu 2020.

Uburyo Rusesabagina yagejejwe mu Rwanda ni imwe mu ngingo ziri kuburanwaho mu rubanza rwe, we avuga ko yashimuswe akagezwa mu Rwanda, Perezida Paul Kagame mu kiganiro n’abanyamakuru mu kwezi kwa cyenda umwaka ushize yavuze ko ari “we wanizanye”

Nkuko Al Jazeera yabitangaje, Minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye yabyemeye nyuma yuko yeretswe videwo imugaragaza ari kumwe n’itsinda ry’abamugira inama mu buryo asubizamo ibitangazamakuru – videwo ngo yoherereje Al Jazeera by’impanuka.

Mu itangazo minisiteri y’ubutabera y’u Rwanda yasohoye, yahaye umutwe uvuga ngo “gutanga umucyo ku kiganiro na Al Jazeera”, yavuze ko bimwe mu byavugiwe muri icyo kiganiro cyatangajwe ku itariki ya 26 y’uku kwezi kwa kabiri “ku ruhande rumwe bishingiye ku majwi yo mu ibanga adasobanuye aho leta ihagaze”. 

Rivuga ko “aho leta ihagaze… ari uko uku gutabwa muri yombi kwakurikije amategeko… kandi nta na hamwe uburenganzira bwa Bwana Rusesabagina bwahonyowe”. 

Iryo tangazo rinavuga ko amategeko y’u Rwanda arinda ukutavogerwa kw’ibyo uregwa aganira n’umwunganira mu mategeko, ariko ko ibindi bintu byose byinjira muri gereza bisakwa n’urwego rw’amagereza, nkuko amategeko abirutegeka. 

Rikomeza rivuga ko ubwo mu kwezi kwa cumi na kabiri mu 2020 Minisitiri Busingye yamenyaga ko bishoboka ko ubwo burenganzira bwa Rusesabagina bwaba bwarahonyowe, ngo yahise ategeka ko asubizwa inyandiko ze kandi asaba abakuriye gereza “kurushaho kwigengesera mu gutandukanya ubutumwa butemerewe kuvogerwa n’ubushobora gusakwa”. 

Minisitiri w'ubutabera w'u Rwanda Johnston Busingye (iburyo) mu kiganiro UpFront cya Al Jazeera
Minisitiri w’ubutabera w’u Rwanda Johnston Busingye (iburyo) mu kiganiro UpFront cya Al Jazeera

Ni iki nyirizina cyavuzwe mu kiganiro na Al Jazeera? 

Mu kiganiro n’umunyamakuru Marc Lamont Hill wa Al Jazeera, Bwana Busingye yagize ati:

“Hari umuntu wari umaze igihe kirekire akorana na Rusesabagina, wakurikiranywe n’urwego rwacu rugenza ibyaha, wemeye kumuzana kandi ubwishyu bwari ubwo gufasha umugambi w’uyu mugabo wo gutwara Rusesabagina akamugeza mu Rwanda”. 

“Leta nta ruhare yagize mu kumutwara. Kwari ugufasha uyu mugabo washakaga kumuzana mu Rwanda”. 

Bwana Busingye yabwiye Al Jazeera ko u Rwanda rwakurikije amategeko mu gushuka Rusesabagina – ufite ubwenegihugu bw’Ububiligi akaba afite n’uburenganzira bwo gutura muri Amerika – ngo ajye mu ndege yamugejeje mu Rwanda. 

Ati: “Mu mategeko mpuzamahanga mpanabyaha, gushuka abantu bakajya ahantu bashobora gushyikirizwa ubutabera byarabaye mu mategeko y’ibihugu byinshi”. 

Abajijwe niba bikurikije amategeko kuba Rusesabagina yarajyanwe mu Rwanda atari ku bushake bwe, Bwana Busingye yagize ati: “Yego, birayakurikije”. 

Umuryango wa Rusesabagina, imiryango imwe iharanira uburenganzira bwa muntu, bamwe mu bagize inteko ishingamategeko y’Amerika n’inteko ishingamategeko y’Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE), bavuze ko ijyanwa rye mu Rwanda rinyuranyije n’amategeko mpuzamahanga, basaba ko ahita arekurwa ako kanya. 

Rusesabagina n'abunganizi be Gatera Gashabana (ibumoso) na Rudakemwa Félix, mu iburanisha ryo ku wa gatanu
Rusesabagina n’abunganizi be Gatera Gashabana (ibumoso) na Rudakemwa Félix, mu iburanisha ryo ku wa gatanu

Nyuma y’ikiganiro cya mbere na Al Jazeera, videwo igaragaza Bwana Busingye agirwa inama n’impuguke ebyiri z’ikigo Chelgate cyo mu Bwongereza yitegura kuvugana n’itangazamakuru, yageze by’impanuka ku itsinda ry’abategura ikiganiro UpFront cya Al Jazeera, nkuko iyo televiziyo yabivuze.

‘Ubutumwa bwafashwe’

Muri iyo videwo agirwamo inama, Bwana Busingye yemera ko abakuru ba gereza bafatiriye ubutumwa iby’ibyo Rusesabagina aganira n’abamwunganira mu mategeko. 

Avugana n’abo bajyanama be, yagize ati: “Hari inyandiko imwe by’umwihariko yacaga amarenga yo gutoroka… Iyo yafashwe n’abakuru ba gereza, ariko nayo yasubijwe Rusesabagina”.

Al Jazeera ivuga ko mu kiganiro cya mbere yari yagiranye na Bwana Busingye, yari yahakanye avuga ko abakuru ba gereza nta ho bahurira n’ibyo Rusesabagina aganira n’abunganizi be. Ati: “Aganira [na bo] mu ibanga”. 

Nyuma yo gusuzuma iyo videwo yageze kuri Al Jazeera by’impanuka, iyi televiziyo ivuga ko yasabye Bwana Busingye ko bakorana ikiganiro cya kabiri ngo atange umucyo ku mvugo ebyiri ze zigaragara ko zirimo kuvuguruzanya.

Mu kiganiro cya kabiri, Minisitiri Busingye yashyigikiye uburenganzira bw’abakuriye gereza bwo kugenzura ubutumwa hagati ya Rusesabagina n’abunganizi be, ngo ku bw’impamvu z’umutekano.

Ati: “Urwego rw’amagereza rurigenga. Rukora akazi karwo mu mutekano. Iyo ibyo bimaze gukorwa, nta bubasha na bucye bafite bwo kumena ibanga ry’ibyo babona”. 

Bwana Busingye abajijwe niba yarashoboye kugera ku butumwa bw’ibanga bwa Rusesabagina n’abamwunganira, yagize ati: “Yego, birumvikana”.

Yongeyeho ati: “Navuze inyandiko z’amategeko, [naho] ubutumwa hagati y’umwunganizi n’umukiliya burarindwa. Kandi ibyo mbisubiyemo”. 

Urubanza rugeze he? 

Rusesabagina w’imyaka 66, yamenyekanye nyuma yo gushingirwaho inkuru ya filimi ‘Hotel Rwanda’, itavugwaho rumwe, y’abavuze ko yabarokoye mu gihe cya Jenoside yo mu Rwanda kuri Hôtel des Mille Collines i Kigali. 

Rusesabagina n’abantu 20 baregwa muri dosiye imwe ibyaha by’iterabwoba bishingiye ku bitero by’umutwe wa FLN byiciwemo abantu mu 2018 na 2019.

Mu iburanisha ryo ku wa gatanu, urukiko rwavuze ko inzitizi yari yatanze ko nk’Umubiligi rudafite uburenganzira bwo kumuburanisha “nta shingiro ifite”, bityo ko rufite ububasha bwo kumuburanisha.

Uruhande rwa Rusesabagina wari wunganiwe na Gatera Gashabana na Rudakemwa Félix, uyu ni mushya mu bamwunganira, rwahise rutangaza ko rujuririye icyo cyemezo.

Me Gashabana yongeyeho ko bafite izindi nzitizi bari butange ku wa gatanu.

Urukiko rwavuze ko ku wa gatatu tariki 03 z’ukwezi kwa gatatu ruzumva izo nzitizi z’uruhande rwa Rusesabangina, rukananzura ku busabe bw’umwe mu bo bareganwa wasabye kurekurwa by’agateganyo.