Imiryango nyarwanda irengera ikiremwamuntu, yifatanyije n’umuryango wa Mme Espérance Mukashema maman wa Richard Sheja, ibatumiye mu gitambo cya Misa yo kwibuka no gusabira abasenyeri, abapadiri, abafurere n’umwana Richard Sheja, izo nzirakarengane ziciwe i Gakurazo kw’italiki ya 05/06/1994.
Tuzaboneraho no kwibuka abihayimana n’abakristu bo mu madini yose, mu moko yose, no muri diyoseze zose, biciwe mu Rwanda no mu bihugu duhuje imbibi, bazize itsembabwoko, itsembabantu n’intambara.
Misa izabera mu mujyi wa BORDEAUX ho mu Bufransa, ku cyumweru taliki ya 11/06/2017 guhera saa tanu (11h00). Adresse ya Kiliziya muzayigezwaho bidatinze.
Nyuma ya Misa abashyitsi bazahurira mu cyumba cyabiteganyirijwe, bakomeze imihango n’ibiganiro ntangabuhamya byo kwibukiranya ubuzima bw’izo nzirakaregane z’Imana.
Tuzaze tuli benshi kwifatanya n’imiryango yabo, n’umuryango wa Kiliziya gatolika uduhuje muri rusange.
Abagize Komite yo gutegura umuhango
Umuryango wa Madame Espérance Mukashema, Mama wa Richard Sheja
Centre de Lutte contre l’Impunité et l’Injustice au Rwanda (CLIIR)
Ibukabose-Rengerabose Mémoire et Justice pour tous
Hotel Rwanda Rusesabagina Foundation
CORWABEL (Communauté des Ressortissants Rwandais en Belgique)
Contacts : + 32 487 616 651 / +33 651 15 85 04/ +31.623178768
Urutonde rw’abiciwe I Gakurazo taliki ya 5 Mata 1994
Monseigneur Vincent NSENGIYUMVA, Archevêque de Kigali
Monseigneur Joseph RUZINDANA, Evêque de Byumba
Monseigneur Thaddée NSENGIYUMVA, Evêque de Kabgayi et président de la Conférence épiscopale
Frère Jean Baptiste NSINGA, Supérieur Général des Frères Joséphites,
Abbé Denis MUTABAZI
Monseigneur Jean Marie Vianney RWABILINDA, Vicaire général
Monseigneur Innocent GASABWOYA, ancien Vicaire général
Emmanuel UWIMANA, Recteur du petit séminaire
Abbé Sylvestre NDABERETSE, économe général
Abbé Bernard NTAMUGABUMWE, représentant préfectoral de l’enseignement catholique
Abbé François Xavier MULIGO, curé de la Cathédrale
Abbé Alfred KAYIBANDA
Abbé Fidèle GAHONZIRE
Richard Sheja, enfant de 8 ans
Stanislas Twahirwa (20 ans)