Mlle Diane Shima Rwigara yasuye Mme Ingabire victoire Umuhoza

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Ejo hashize kuwa kane tariki ya 18/10/2017, Mlle Diane Shima Rwigara yasuye Mme Ingabire victoire Umuhoza.

ibiganiro byabo bombi byibanze ku buzima bwabo bari muri gereza, baboneyeho kandi umwanya wo kuganira ku musanzu bakomeza gutanga mu kubaka igihugu bashingiye ku mirongo bamaze kugaragariza abanyarwanda muri iyi myaka ishize bari kuri uru rugamba. Bavuze ko urugendo batangiye bakirukomeje ko badateze gusubira inyuma.

Kuri uwo munsi kandi amakuru The Rwandan yashoboye kubona avuga ko Depite Frank Habineza wa Green Party nawe yasuye Madame Victoire Ingabire ariko ntabwo twashoboye kumenya ibyo baganiriye uretse ko hari amakuru ya bamwe mu bantu begereye ishyaka FDU-Inkingi avuga ko ikibazo cya Boniface Twagilimana, Visi Perezida wa mbere wa FDU-Inkingi waburiwe irengero cyakomojweho muri ibyo biganiro.