Mozambike: Mu gihe Ingabo za Afrika y’Epfo zahageraga ingabo z’u Rwanda zigambaga intsinzi!

Yanditswe na Arnold Gakuba

Amakuru ava mu gihugu cya Mozambike aremeza ko ingabo z’Afrika y’Epfo zageze muri Mozambike mu gikorwa cyo guhangana n’imitwe ishinjwa gukoresha iterabwoba. Izo ngabo zikaba zerekejeyo mu rwego rw’Umuryango w’Iterambere ry’Afrika y’Amajyepfo (SADC) kugirango zifashe Mozambike guhashya inyeshyamba z’abayisilamu mu ntara ya Cabo Delgado. 

Ku wa mbere tariki ya 19 Nyakanga 2021 nibwo ingabo zidasanzwe z’Afurika y’Epfo n’ingabo za Botswana zageze i Pemba ziyobowe n’umuny’Afrika y’Epfo.

Minisitiri w’ingabo wa Mozambike, Jaime Neto ku ya 15 Nyakanga yavuze ko Mozambike yatanze icyifuzo ku mugaragaro ko igisirikare cy’ibihugu by’abaturanyi byatabara kugirango bifashe mu guhashya inyeshyamba. Kuba ingabo za SADC zageze muri Mozambike bikaba ari intambwe ikomeye mu bikorwa byo mu karere bigamije kurwanya iterabwoba n’ubutagondwa bukabije muri Cabo Delgado.

N’ubwo Afrika y’Epfo yafashe iya mbere mu kohereza ingabo muri Mozambike, bamwe bo muri icyo gihugu ntibabivugaho rumwe na Leta. Mu mpera z’icyumweru gishize ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi riharanira demokarasi “Democratic Alliance” rivuga ko ingabo z’igihugu cy’Afurika y’Epfo zoherejwe muri Mozambike zigomba guhagarikwa kugeza igihe imvururu ziri muri KwaZulu-Natal na Gauteng zirangira. Nyamara Leta yo ivuga ko ibyo nta mpungenge biteye kuko nk’uko Minisitiri w’Ingabo w’Afrika y’Epfo, abitangaza, ingabo z’icyo gihugu zisaga 25,000 zishinzwe umutekano w’imbere mu gihugu no kubahiriza amategeko. Ibi rero bikaba bitabuza kujya turabara muri Mozambike.

Igihe ingabo za SADC zari zigitegereje amabwiriza, iz’u Rwanda zo 1,000 zoherejwe mu majyaruguru ya Mozambike ngo hakurikijwe amasezerano hagati y’ibihugu byombi, Rwanda-Mozambike, n’ubwo u Rwanda rutaba muri SADC. 

Hagati aho, inzego z’umutekano za Mozambike ziratangaza ko ingabo z’u Rwanda zageze i Cabo Delgado zacakiranye n’inyeshyamba ku wa kabiri  tariki ya 20 Nyakanga 2021 ku mudugudu wa Quionga ubwo bari mu gikorwa cyo gucunga umutekano. Zimaze guhashywa, inyeshyamba zerekeje ku mupaka wa Tanzaniya. Bivugwa ko inyeshyamba zirenga 30 zahasize agatwe. Ku ruhande rw’abasirikare b’u Rwanda nta kiratangazwa haba abaguye muri iyo mirwano cyangwa abayikomerekeyemo. 

Kohereza ingabo z’u Rwanda muri Mozambike birakibazwaho byinshi. N’ubwo amakuru amwe namwe acicikana ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje ko ari intambwe nziza mu gutabarana no kwishakamo ibisubizo ku bihugu by’Africa, n’ubwo ingabo z’u Rwanda zagiye gutabara muri Mozambike kandi zikaba zishobora kuba zirimo guhashya umwanzi, hari abavuga ko icyo gikorwa cyakozwe mu buryo budaciye mu mucyo. 

Leta ya Kigali ivuga ko abapolisi n’abasirikare 1000 b’u Rwanda bagiye ku busabe bwa Mozambike hanashingiwe “ku masezerano menshi” Leta yagiranye n’iya Mozambique mu 2018. Abanyamategeko bemeza ko ayo masezerano ishyizweho umukono aba ahindutse itegeko bityo akaba yakurikizwa ariko akaba agomba kumurikirwa Inteko Ishingamategeko agahabwa umugisha.

N’ubwo hari ibisobanuro byagerageje gutangwa ku bibazo birebana n’uko u Rwanda rwohereje ingabo muri Mozambike ku buryo bufutamye – butubahirije amategeko-, bamwe mu banyapolitiki mu Rwanda cyane cyane abatavuga rumwe n’ubutegetsi barimo Dr Christopher Kayumba ukuriye ishyaka RPD, kandi bakurikiranira hafi iby’amategeko na politiki by’u Rwanda, nabo bavuga ko iby’amasezerano u Rwanda rwagiranye na Mozambike agendanye no gutabarana bitazwi neza.

Kugeza magingo aya, ibinyamakuru byifuje kumenya icyo Inteko Ishingamategeko y’u Rwanda ivuga ku bibazo byinshi byibazwa ku kohereza ingabo z’u Rwanda muri Mozambike, ariko nta gisubizo byahawe. Inteko ishingamategeko y’u Rwanda yabaye ikiragi, cyangwa yimanye amakuru kuri iyi ngingo. Ese umurimo wabo ni uwuhe? 

Ikindi giteye impungenge ni uko umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Col Ronald Rwivanga yabwiye BBC ko u Rwanda ari rwo ruzishyura ikiguzi cy’ibikenewe byose by’ingabo zoherejwe muri Mozambike ngo kuko icyo gikorwa kiri mu muhate wo kurwanya iterabwoba no kurengera abasivili ahantu hose bashobora kuba bari mu kaga. Uyu muvugizi atangaza kandi ko igihe izo ngabo zizamarayo kitazwi. Haribazwa cyane aho ubwo bushobozi buzava ndetse n’inyungu u Rwanda rufite muri icyo gikorwa. 

Onesphore Sematumba, umusesenguzi wa politiki yo mu karere k’ibiyaga bigari wo mu ishyirahamwe International Crisis Group (ICG), avuga ko kohereza ingabo z’u Rwanda muri Mozambike birimo ibyago n’ibyiza ku bihugu byombi kandi akibaza ikibazo gikomeye bikurikira: ni nde uzishyura abasirikare b’u Rwanda? U Rwanda? Mozambike? Cyangwa Total (Ubufaransa)? Tubihanze amaso!