Mozambique: Ibya Cassien Ntamuhanga bigeze he?

Mu 2014 ubwo Cassien Ntamuhanga yerekwaga abanyamakuru hashize igihe gito aburiwe irengero
Mu 2014 ubwo Cassien Ntamuhanga yerekwaga abanyamakuru hashize igihe gito aburiwe irengero

Cassien Ntamuhanga watorotse gereza yo mu Rwanda mu 2017 yafatiwe muri Mozambique nk’uko byemezwa n’abo mu ishyaka rye rya politiki.

Itangazo ryasohowe n’ishyaka Rwandan Alliance for the National Pact – Abaryankuna, Ntamuhanga ari mu barishinze, rivuga ko yafashwe na polisi ku cyumweru i Maputo muri Mozambique.

Leonel Muchina, umuvugizi wa polisi mu mujyi wa Maputo, yabwiye BBC ko azayisubiza mu nyandiko, kugeza ubu ntarasubiza.

BBC yagerageje kuvugana na ambasade y’u Rwanda i Maputo n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda, ntibyashoboka kugeza ubu.

Abanyarwanda babiri baba i Maputo batifuje gutangazwa imyirondoro babwiye BBC ko bamenye amakuru y’uko Ntamuhanga yafashwe muri ‘weekend’ ishize, ariko batazi niba ari ho agifungiye.

Constance Mutimukeye uvuga ko ari mu bayobora ishyaka ry’Abaryankuna, yabwiye BBC ko Ntamuhanga yafashwe, ubu bari kwamagana ko yoherezwa mu Rwanda.

Mutimukeye avuga ko bari gukurikirana uko amerewe aho afungiye ariko ko nta makuru arambuye babitangazaho kugeza ubu.

Ashakishwa nk’uwacitse ubucamanza

Mu 2015, mu rubanza yaregwagamo n’abarimo umuhanzi Kizito Mihigo wapfiriye muri kasho ya polisi mu kwa kabiri 2020, Ntamuhanga yakatiwe gufungwa imyaka 25.

Yaje gutoroka gereza ya Mpanga mu Rwanda mu kwezi kwa 11/2017 akoresheje imigozi, nk’uko byavuzwe n’urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa mu Rwanda.

Muri uku kwezi kwa gatanu, Cassien Ntamuhanga yongeye gukatirwa gufungwa imyaka 25 mu rundi rubanza yarezwemo adahari aho we n’abandi bagabo 12 barezwe ibyaha by’iterabwoba, bamwe muri bo bagizwe abere.

Ntamuhanga, ari mu bantu bashakishwa n’u Rwanda kuko bacitse ubucamanza.

Baramagana ko yoherezwa mu Rwanda

Constance Mutimukeye avuga ko bafite impungenge ko yoherejwe mu Rwanda yagirirwa nabi, ko kandi gufatwa kwe no kumwohereza byose binyuranyije n’amategeko.

Ati : “Afatwa mu 2014, yafashwe igihe kimwe na Kizito [Mihigo], na Gérard Niyomugabo uyu waburiwe irengero kugeza ubu.

“Biraboneka ko ibyo babareze byari ibihimbano bazira ko batangije urugaga rugamije impinduramatwara gacanzigo. Barabafunze ngo bace umutwe iyo ‘organisation’.

“Igihe yari muri gereza barumuna be batatu baburiwe irengero kuva mu kwa 10/2016 kugeza ubu.”

Kizito Mihigo na Cassien Ntamuhanga
Kizito Mihigo na Cassien Ntamuhanga mu rukiko mu 2015

Yongeraho ati : “Kuba kandi yari impunzi ibyo byonyine birahagije ko tuvuga ngo ntajyanwe mu Rwanda.”

Kohererezanya abakekwaho ibyaha hagati y’u Rwanda na Mozambique ni ikibazo kireba amategeko cyangwa ubwumvikane bwashingira ku bucuti ibihugu bigirana.

BBC