Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), aratangaza ko Ingabo z’u Rwanda zimaze gukora operasiyo nyinshi mu gihugu cya Mozambique ndetse ibice byose zagabyemo ibitero ubu biri mu maboko yazo.
Ibi Col Ronald Rwivanga yabigarutseho mu kiganiro Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr Vincent Biruta, yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa kane cyibanze ku mubano w’u Rwanda n’amahanga.