Mozambique: Iterana ry’amagambo hagati y’igisirikare cy’u Rwanda n’abashyigikiye Leta ya Kislamu

Yanditswe na Arnold Gakuba

Amakuru dukesha Radiyo “Ijwi ry’Amerika” aravuga ko inyeshyamba zivuga ko zishingiye kuri Leta ya Kislamu (Islamic State) zamagana ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda, ngo ziva mu gihugu cy’Abakirisitu, ngo zaba zibasiye abayisilamu, aho zibitangaza, binyuze kuri Interineti, ko u Rwanda ari igihugu cy’umwanzi.

Umutwe wa IS uherutse gutunga agatoki u Rwanda muri nimero iherutse y’ikinyamakuru cyawo gisohoka buri cyumweru mu rwego rwo kwamagana muri rusange ingamba z’ibihugu bya Afurika zibasiye uyu mutwe uvuga ko urwana intambara ntagatifu ya Jihad, cyane cyane muri Mozambique.

Inyandiko n’ubutumwa bishya by’abashyigikiye IS byabonetse kuri porogaramu y’itumanaho hifashijwe interineti yitwa Telegram ku itariki ya 11 Kanama 2021, bifata u Rwanda nk’igihugu cy’umwanzi cy’abakirisitu kirimo guhohotera abaturage b’abayisilamu. BBC Monitoring ikaba yarakurikiranye izo nyandiko zo kuri interineti zirwanya u Rwanda z’ibitangazamakuru bimwe bishyigikiye umutwe wa IS birimo Hadm al-Aswar, al-Battar, al-Adiyat, al-Dir al-Sunni, al-Murhafat na Talae al-Ansar. Izo nyandiko n’ubutumwa bishya kandi byashyizwe kuri Telegram n’igitangazamakuru gihuriza inkuru hamwe gishyigikiye IS cya Nashir al Kabar News, gisanzwe gihuriza hamwe propagande za IS.

Igitangazamakuru Bariqa gishyigikiye IS cyatangaje kuri Telegram video idafite itariki n’igihe yafatiweho yerekana abagabo benshi b’abirabura bakatwa amajoshi mbere yo kujugunwa mu mwobo. Kivuga ko abo bagabo ari abaturage b’abasivile bo muri Afurika y’uburengerazuba n’iyo hagati.

Ibyo ariko ntacyo bibwiye umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Col Ronald Rwivanga, ndetse ntibinamuteye ubwoba na gato, kuko yatangaje ko ingabo z’u Rwanda ziteguye guhashya izo nyeshyamba ziramutse zihirahiye zigatera u Rwanda. Yongeyeho ko ingabo z’u Rwanda zifite ubuhanga n’ubushobozi buhagije bwo kurwanya izo nyeshyamba. Col Ronald Rwivanga ashimangira iby’ubutwari bw’ingabo z’u Rwanda, yabwiye BBC ati “Ni gute twaba twiteguye kohereza ingabo mu yandi mahanga mu gihe tudashoboye kwirinda ubwacu. Ntibyaba byumvikana.”

Ibyo byose byatangajwe nyuma y’uko ingabo z’u Rwanda zifatanije n’iza Mozambique zimaze guhashya inyeshyamba mu Ntara ya Cabo Delgado yo muri Mozambique Ubu uturere twinshi tw’iyo ntara twari twarigaruriwe n’inyeshyamba tukaba twarazambuwe. Ni muri urwo rwego, Guverineri w’intara ya Cabo Delgado yerekanywe na televiziyo y’u Rwanda – yoherejeyo abanyamakuru – agaruka muri iyi ntara kuwa kane, nyuma y’imyaka ibiri yarahahunze, kuko amahoro arimo ahagaruka.

Nyamara ariko, n’ubwo ingabo z’u Rwanda zimaze kwigarurira umujyi wa Mocímboa da Praia ziwuvanye mu maboko y’inyeshyamba, perezida Filipe Nyusi wa Mozambike arasaba abasirikare mpuzamahanga bari muri icyo gihugu mu gikorwa cyo kugarura amahoro, ko bagomba kwubaha ubuzima bwa muntu. 

Ku rundi ruhande na none, uwahoze ayoboye igihugu cya Mozambike we arasaba ko habaho ibiganiro hagati ya Leta ya Mozambique n’inyeshyamba, kuko abona ariyo nzira y’amahoro arambye. 

Nyuma y’ibyo byose, twibutse ko amaherezo y’intambara ingabo z’u Rwanda zirimo muri Mozambique ubu atazwi neza nk’uko byatangajwe na Col Ronald Rwivanga mu kwezi gushize. Yabwiye BBC ko misiyo y’u Rwanda muri Mozambique idafite igihe kizwi izamara. Yavuze ko ingabo z’u Rwanda zizabanza zikarangiza akazi maze zikabona kugaruka mu Rwanda. Aya magambo, benshi bakaba babona ko ahishe byinshi. Yaba agaragaza ko hari akazi ingabo z’u Rwanda zirimo muri Mozambique, byaba atari ukugarura amahoro gusa. Ese ninde wazihaye akazi kaba katazwi igihe kazarangirira?

Twibutse ko ingabo z’ibihugu bigize SADC nazo zimaze iminsi mike zisesekaye muri Mozambique zikurikiye iz’u Rwanda zo zoherejweyo huti huti bisa nko gutanguranwa, nazo zigiye gutera ingabo mu bitugu iza Mozambique mu kurwanya inyeshyamba.

Abakora isesengura basanga byinshi mu bihugu by’Afrika bishaka kohereza ingabo muri Cabo Delgado kubera impamvu 3 z’ingenzi: Hari impamvu z’ubukungu kubera ko kariya karere kari ubukungu bwinshi, indi mpamvu ni iyo kwigaragaza neza ngo igihugu cyubahwe mu ruhando mpuzamahanga harimo no kugabanya umuvuduko w’imitwe yiyitirira idini ya Islamu muri Afrika, naho impamvu yindi ikaba kugabanya umuvuduko w’u Rwanda rushaka kwigira nk’umupolisi w’Afrika no kwirinda ko rwakwigarurira kariya karere mu mayeri rwitwaje gutabara. Ikindi ibihugu bikomeye nka biriya bya SADC ni igisebo mu ruhando mpuzamahanga kuba agahugu kangana urwara nk’u Rwanda kaza muri kimwe mu bihugu biglez two muryango byo birebera.