Mozambique: Kagame yemeye ko hari abasirikare be bahaguye

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Ni ku nshuro ya mbere u Rwanda rwemeye ko hari abasirikare rwatakarije ku rugamba mu gihugu cya Mozambique, mu gihe hari hashize igihe kirekire inzego z’ubuvugizi bwa Leta zitangaza ko nta n’umwe uragwa ku rugamba.

Si rimwe si kabiri, ahubwo ni kenshi Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda yagiye agaragaza ko urugamba ingabo z’u Rwanda zirimo muri Mozambique rutazikomereye cyane, ko zihora zikubita inshuro inyeshyamba zikahagwa, izirokotse zigahunga ubutarora inyuma. Kenshi iyo abajijwe niba nta ngabo z’u Rwanda zaguye ku rugamba yasubizaga ko ntazo, ko na bakeya bakomeretse byabaga ari udukomere tworoheje tudateye impungenge, kandi ko bahita bavurwa bagakira.

Perezida Kagame ubwo yari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri muri Mozambique, mu kiganiro yagiranye n’ingabo ze azishima anazimenyesha ko urugamba rukomeje, yagarutse ku kuba u Rwanda rwaratakaje bamwe mu basirikare.

Mu ijwi rye bwite, Perezida Kagame yagize ati: “Turabashimira ko mwabashije kubohora iyi ntara yari imaze igihe mu biganza by’inyeshyamba. Mwakoze akazi gakomeye cyane, kandi habayemo no kwitanga. Kugenda mutiganda amanywa n’ijoro, yewe no ku zuba rikaze, ndetse habayeho no gutakaza ubuzima bwa bamwe muri mwe. Niko bisanzwe bigenda ku rugamba, twatakaje abasirikare twakabaye turi kumwe nabo uyu munsi. Wenda hari uwavuga ngo si benshi, ariko burya gutakaza umuntu n’iyo yaba ari umwe , biba ari ikintu gikomeye cyane. Akazi karacyakomeje, urugamba ntirurarangira…”

Mu minsi ishize twabagejejeho amakuru y’abasirikare b’u Rwanda bagwa ku rugamba muri Mozambique, bamwe bakaba abagiye baraswa na ba Mudahusha (Snipers) bo mu nyeshyamba, abandi bakaba abagiye baturikanywa n’ibisasu bitegwa mu butaka.

Twabagejejeho kandi amakuru y’ukuntu Minisiteri y’Ingabo n’Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo bahinduye uburyo amakuru y’abasirikare baguye ku rugamba atangwa, imiryango yabo ikaba itari ikibimenyeshwa hakoreshejwe telephone cyangwa se ikoranabuhanga, ahubwo hakoherezwa itsinda rito ry’abantu hagati ya babiri na batanu basanga umuntu iwe akabimenyeshwa, ngo birinde ko byakwiraklwizwa hakoreshejwe inzira z’ikoranabuhanga bikarushaho guca igikuba mu Banyarwanda bakomeje kubeshywa kenshi ko nta musirikare n’umwe w’u Rwanda uragwa ku rugamba muri Mozambique.

Twanabagejejeho kandi amakuru y’ukuntu imwe mu miryango y’abatakarije ababo ku rugamba (Abana babo, ababyeyi, abavandimwe, babyara babo, cyangwa abo bafitanye andi masano), basigaye babuzwa gukora ikiriyo cy’ababo ngo inkuru zitaba kimomo, cyangwa se bakagikora bucece nk’abihishe.

Ni ku nshuro ya kabiri Perzida Kagame yeruye ko hari abasirikare be baguye ku rugamba byarahakanywe kenshi n’abavugizi be. Yaherukaga kuvuga ibisa bitya, ubwo Abanyarwanda bamenyaga iby’igitero ingabo za FDLR zari zagabye i Busasamana zikanakurayo iminyago irimo impuzankano za gisirikare z’ingabo z’u Rwanda. Icyo gihe umuvugizi w’ingabo, uwa Polisi, uwa Leta n’abayobozi banyuranye bavugaga ko nta ntambara mu by’ukuri yabayeho ko kari agatero shuma katamaze n’umwanya munini, ko nta n’umusirikare w’u Rwanda wahakomerekeye.

Ubwo Perezida Kagame yabibazwagaho mu kiganiro n’abanyamakuru, yemeje ko hari abasirikare bahaguye, agira ati: “Yego barapfuye, ngira ngo ni nka batatu cyangwa bane, imibare sinyibuka neza…” Nubwo yavuze uyu mubare ariko, amakuru yavaga I Rubavu yo yemezaga ko haguye abasirikare benshi. Ni nk’ibi byo muri Mozambique avuga ngo nubwo abo twatakaje bataba ari benshi n’umwe yaba ari igihombo gikomeye.

Ibi byose biragaragaza ko u Rwanda rukomeje gahunda yarwo y’igihe kirekire rufite muri Mozambique, uru rugendo rwa Perezida Kagame rukaba rukomeje gushimangira ko muri kiriya gihugu u Rwanda ruhafite inyungu nyinshi zigikomeje kugirwa ibanga, dore ko ari na bwo bwa mbere Perezida Kagame yasura ingabo z’u Rwanda mu butumwa zirimo hanze y’igihugu.

Tega amatwi aho Kagame yemera ko hari abasirikare baguye ku rugamba muri Mozambique: