Mozambique – Rwanda: Cassien Ntamuhanga aherereye hehe?

Cassien Ntamuhanga

Umunyamategeko wa Cassien Ntamuhanga uherutse gufatirwa muri Mozambique avuga ko kugeza ubu atazi aho uwo yunganira ari, mu gihe hari amakuru avuga ko yaba yashyikirijwe ambasade y’u Rwanda i Maputo.

Ntamuhanga yatawe muri yombi ku cyumweru tariki 23/05 ku kirwa cya Inhaca kiri mu burasirazuba bwa Maputo aho yari asigaye atuye, nk’uko polisi yabyemereye umunyamategeko we.

Mu 2017 Ntamuhanga yatorotse gereza mu Rwanda aho yari yarakatiwe gufungwa imyaka 25 ku byaha by’iterabwoba, mu kwezi gushize yakatiwe adahari indi myaka 25 ku byaha nk’ibyo.

Abanyarwanda babiri baba i Maputo batifuje gutangazwa babwiye BBC ko bamenye ko abapolisi bashyikirije Cassien Ntamuhanga ambasade y’u Rwanda ngo imwohereze mu gihugu cye.

BBC yagerageje kuvugana na polisi ya Mozambique, ambasade y’u Rwanda i Maputo n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda ariko ntibyashoboka kugeza ubu.

Cléophas Habiyaremye uhagarariye impunzi z’Abanyarwanda muri Mozambique avuga ko kugeza ubu batazi neza aho Ntamuhanga aherereye.

Ibinyamakuru mu Rwanda bivuga ko Ntamuhanga yaba yashyikirijwe abahagarariye u Rwanda muri Mozambique.

Ntamuhanga amaze gufatwa, byamenyeshejwe UNHCR ya Mozambique kuko afite ibyangombwa by’umuntu usaba ubuhungiro, nk’uko Habiyaremye yabibwiye BBC.

Avuga kandi ko bashyizeho umunyamategeko wigenga wo kumwunganira, ariko hashize iminsi nawe atemerewe kugera ku mukiliya we. 

Habiyaremye yabwiye BBC ati: “Uwo munyamategeko yajyanye ikirego kwa ‘procureur’ wa repubulika.”

Simao Henrique Buque, umunyamategeko wa Ntamuhanga, yabwiye BBC ati: “Ku makuru turi kumva, turi gukora ibishoboka ngo tumenye ukuri ku byo kumujyana aho ari ho hose.”

Yongeraho ati: “Dufite ubwoba, turi gushaka amakuru… ariko ubushize umukozi wacu yagiye kuri ambasade y’u Rwanda batubwira ko ntacyo bazi kuri Cassien Ntamuhanga”.

Habiyaremye uhagarariye impunzi, avuga ko Ntamuhanga aramutse yohererejwe u Rwanda byaba bitemewe n’amategeko kuko “bikorwa n’ubucamanza ntibikorwa n’abapolisi”. 

Ati: “Ubundi agomba gushyikirizwa ‘procureur’ wa repubulika na we akamushyikiriza ubucamanza bukaba ari bwo butegeka ngo uyu muntu agomba kugenda cyangwa ntaho agomba kujyanwa.

“Icya kabiri ntabwo Mozambique ifitanye amasezerano yo guhana abanyabyaha n’u Rwanda, urumva ko byaba bivuyemo amakosa abiri.”

Henrique Buque we ati: “…kohereza umuntu hari amategeko abigenga, kandi kugeza ubu sinemera ko ibintu nk’ibyo bishobora kuba, simvuze ko bitabaye, ariko numva bidashoboka. 

“Ariko turakomeza kureba icyo twakora ngo tubuze ko ibyo byabaho, gusa ubu dufite impungenge zo kumenya aho ari.”

BBC