Mpayimana Philippe nyuma yo kugendera kuri moto noneho yagaragaye ahetse umwana

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Gashyantare 2017, hari ifoto yateje impagarara kuri rumwe mu mbuga nkoranyambaga. Abantu bagiye impaka, bamwe bavuga ko ari Mpayimana Philippe uhetse umwana, abandi bakavuga ko ari umuntu basa bafotoye bagakwirakwiza iyi foto ngo bigaragare ko asa n’uyu mugabo w’imyaka 46 ushaka kuba umukandida ku mwanya wa Perezida.

Ikinyamakuru Ukwezi.com cyahise gishaka kuganira na Mpayimana Philippe, tumubaza niba iyo foto koko yaba ari we ndetse n’igihe yafatiwe n’uburyo yafashwemo. Nta kuzuyaza yahise yemera ko ari we, n’ubwo atifuza kuvuga byinshi ku buzima bwe bwite n’ubw’umuryango we.

Yagize ati: “Hari ku munsi w’abategarugori, tariki 8 Werurwe. Nerekanaga ko umugabo ari umubyeyi kimwe n’umugore imbere y’abana”. Mpayimana kandi yatangarije ikinyamakuru Ukwezi.com ko nyuma yo gutangaza umushinga we wo kwiyamamaza, nta kintu na kimwe yigeze ahindura ku bijyanye n’ubuzima n’imibereho ye bwite, kuko nta kintu na kimwe ateganya guhisha abanyarwanda byaba iby’ahashize n’ibyo yifuza kugeraho mu gihe kizaza.

Philippe Mpayimana w’imyaka 46 y’amavuko, arubatse akaba afite umugore n’abana bane. Yabajijwe niba aramutse abaye Perezida yakomeza kujya aheka abana be nk’uko bisanzwe, maze mu gusubiza agira ati: “Imibereho mu rugo rwanjye n’umugore n’abana banjye biratureba twenyine, naba Perezida cyangwa ntari we, nzakomeza kuba umubyeyi nk’abandi. Buri mwana wese abona se ari Perezida. Kuba perezida w’igihugu bishobora no gutangirira mu rugo rwawe, igihe ukora ibishimisha umwana n’umugore, ushobora no gushimisha abandi bantu.”

1 COMMENT

Comments are closed.