MRCD Rusesabagina Abarizwamo Iramutabariza

Faustin Twagiramungu

Umuryango Nyarwanda Uharanira Impinduka muri Demokarasi, (MRCD) Paul Rusesabagina abereye umwe mu bayobozi bakuru, wamaganye ishimutwa n’iburanishwa rye wita ko ‘bififitse’.

Abayobozi b’impuzamashyaka ya MRCD ihuriyemo amashyaka PDR-Ihumure, RRM na RDI-Rwanda Rwiza, yose atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, barasabira ibihano abagize uruhare mw’ishimutwa rye. Byumvikanye mu kiganiro n’abanyamakuru bakoreye kw’ikorabuhanga rya Murandasi.

Mugenzi wacu Geoffrey Mutagoma avuganye na bwana Faustin Twagiramungu umuvugizi w’impuzamashyaka MRCD abanza kumubaza icyo bavuze ku kibazo cya Rusesabagina. Umva ibyo baganiriye hasi nano.