MRCD yatangije intambara kuri Leta y’u Rwanda ku mugaragaro

Callixte N. Sankara, wari Umuvugizi wa FLN

ITANGAZO RIGENEWE ITANGAZAMAKURU n° 2018/07/01

Twebwe, Abayobozi ba MRCD:

Tumaze kubona ko FPR-Inkotanyi yaryanishije Abanyarwanda ikayogoza igihugu;

Tumaze kubona ko ubumwe n’ubwiyunge bidashoboka mu Banyarwanda kuva FPR na Kagame bakomeje guhonyora Abahutu, Abatutsi n’Abatwa batavuga rumwe nabo;

Tumaze kubona akababaro k’Abanyarwanda FPR na Kagame bakomeje gutindahaza no kwicisha inzara bakoresheje imisoro, kubanyaga no kubafungira ubusa n’ubundi bugome bw’ingeri zose;

Tumaze kubona ko FPR yikubiye ubukungu bwose bw’u Rwanda ikarenga igashinyagurira urubyiruko yoza ubwonko kandi yagize abashomeri ngo nirwihangire imirimo;

Tumaze kubona ko Kagame adateze kwunamura icumu, kuko iterabwoba ariyo moteri y’ingoma ye, ku buryo ubu arimarima n’abacikacumu kandi acuruza jenoside yabahekuye, n’ubwo abeshya ko yayihagaritse kandi ari we wayiteje umunsi ahanura indege yari itwaye abaperezida Habyarimana na Ntaryamira ;

Tumaze kubona ko Kagame Paul yiteguye kugarika ingogo na none nkuko yabyivugiye abinyujije mw’ijambo Koloneli Muhizi yavugiye ku Gisenyi ejobundi taliki ya 8 Nyakanga aho yatsindagiye ko FPR na Kagame biteguye « GUKUBURA » Abanyarwanda, ni ukuvuga ko biteguye gukora indi jenoside ;

Tumaze kubona ko Kagame yahinduye Itegekonshinga ngo agumane ubutegetsi ubuziraherezo, agahimbira ibyaha abatavuga rumwe nawe ndetse akabahotora haba mu gihugu imbere cyangwa mu mahanga bahungiyemo.

*KUBERA IZO MPAMVU* :

Twe abayobozi ba MRCD, duhagurukiye rimwe ngo turwanye irondakoko, irondakarere, akarengane n’ihonyora-muntu ; dore rero urubyiruko rwa MRCD rwarenze kera amacakubiri ya FPR rwambariye urugamba ngo rutabare bwangu;

Twashinze umutwe w’ingabo FLN- Forces de Libération Nationale/Ingabo zo Kubohora Igihugu/National Liberation Forces kandi twawuhaye inshingano ihamye yo gusesa ingoma ya FPR na Kagame bidatinze. FLN/NLF igomba gukoresha uburyo bwose harimo n’intambara y’amasasu kuko FPR yanze inzira yose y’amahoro. FLN/NLF ni umutabazi w’abanyarwanda BOSE, abasore n’inkumi bayigize bava mu moko yose y’igihugu – Abahutu, Abatwa n’Abatutsi- biyemeje gutanga ikiguzi cyose harimo n’ubuzima bwabo kugeza ku ntsinzi.

Turamenyesha Abanyarwanda ko kwibohora bishoboka; kuko aho ingabo FLN/NLF za MRCD zabigerageje hose ejobundi, haba muri Cyangugu, Nyamagabe, Nyaruguru, Bugesera na Huye, hose iza Kagame zarahaguye izindi zirakomereka izicitse ku icumu zikwirwa imishwaro.

Turasaba Abanyarwanda kwigirira icyizere, maze bagafatanya n’ingabo zabo za FLN kwigobotora ingoma mpotozi.

Turasaba Abanyarwanda n’abanyamahanga bari mu Rwanda, kwitandukanya n’ingoma ya FPRKagame, ahubwo bagashyigikira urubyiruko rwa FLN/NLF rukunda u Rwanda rukaba rwiyemeje kwitangira igihugu;

Turabamenyesha ko ingabo zacu FLN zishyigikiwe n’Abanyarwanda bo mu mpande zose z’igihugu, ko kandi zifite ibirindiro mu gihugu hose.

Harakabaho u Rwanda n’Abanyarwanda!
Harakabaho ingabo za FLN ziyemeje gutabara!

Bikorewe i Nyamagabe, taliki ya 15 Nyakanga 2018

Maj. Callixte N. SANKARA,

Visi-Perezida wa 2 wa MRCD akaba n’Umuvugizi wa FLN

http://www.mrcd-ubumwe.com
Twitter : @MUbumwe
Email : [email protected]

ITANGAZO RYA MRCD. PDF

1 COMMENT

  1. muze dutere aba basore ingabo mu mugongo twivune umwanzi, igihe kirageze, kandi Imana iri kumwe natwe.

Comments are closed.