MRCD:KWIBUKA KAMARAMPAKA KU NSHURO YA 57

Mu mwaka w’i 1959, nibwo imbaga y’Abanyarwanda yivumburaga ku butegetsi bwacyami bwari bumaze imyaka magana buyikandamiza. Uko kwivumbura kukaba kwari gufite ishingiro, kuko uretse iryo kandamizwa, rubanda yari inababajwe no kwihariraibyiza byose by’igihugu kwa bamwe mu bana b’u Rwanda. Uko kwivumbura kwa rubanda, kwakurikiwe n’amatora mu mwaka wakurikiyeho, maze amashyaka ataravugaga rumwe n’ubwami, ari nayo mu by’ukuri yaharaniraga inyungu za rubanda,atsinda amatora ku bwiganze buri hejuru. Ibyo byatumye abari batsinze amatorabashyiraho abahagarariye abaturage mu nzego z’ibanze, ari na bo bahuriye i Gitaramamuri Mutarama, tariki ya 28, 1961 maze bemeza ko ubwami bwari bwatsinzwe amatora buvuyeho, ko igihugu gihindutse Repubulika.

Umwami n’abari bamushyigikiye ntibishimiye ibyari bivuye mu matora – nyamara yari yabaye mu mucyo – ndetse nta n’ubwo bemeye ibyo abo barwanashyaka baribakoreye i Gitarama. Byatumye batanga ikirego mu Muryango w’Abibumbye (Loni), bavuga ko ibyo amatora yerekanye atari byo abaturage bifuza, ko kandi n’ibyabereye i Gitarama ari ihirika ry’ubutegetsi (Coup d’Etat), ubusanzwe ihirika ry’ubutegetsintiryemewe nk’uburyo bwo guhindura ubutegetsi mu mategeko y’umuryango w’Abibumbye. Ibyo byatumye Loni itegeka ko hagomba kuba andi matora mu kwezi kwa Nzeli, itariki 25 mu mwaka w’i 1961, bityo kuri iyi taliki tukaba twibuka ku nshuro ya 57 icyo gikorwa cy’ingirakamaro mu mateka y’igihugu cyacu.

Kuri uyu munsi twibuka iki gikorwa rero, ni ngombwa ko dusubiza amaso inyumatukibaza ibibazo byinshi ku miterere y’u Rwanda muri ibi bihe turimo:

  • Ese impamvu zateye rubanda kwivumbagatanya no gusaba amatora akozwe mu mucyo zavuyeho?
  • Ese kwiharira ibyiza by’igihugu n’agatsiko nyamuke byavuyeho mu Rwanda?
  • Ese amatora akorwa mu mucyo? Cyangwa Abanyarwanda bifuza indi

    Kamarampaka?

  • Ingaruka z’amatora aba mu Rwanda ni izihe?
  • Kuki nyuma y’amatora bamwe bicwa, bafungwa abandi bagahunga ?

    Ibibazo byo kwibaza ni byinshi, nyamara igisubizo ntikigoranye ku muntu wese ureba ibibera mu Rwanda. Ubutegetsi buriho bukandamije Abanyarwanda birenze uko byari bimeze mu myaka ihera za 50. Bityo iyi sabukuru ikaba ibaye Abanyarwanda bari mu ngorane ziruta izo bari barimo icyo gihe :

  • Abatagira ingano bafungiwe ubusa,
  • Abatagira ingano bishwe n’inzara, abandi barasuhuka kubera kwiharira ibyiza

    by’igihugu kw’agatsiko ndetse na gahunda yo kubakenesha,

  • Gutsindirirwa ababayobora aho kubitorera,
  • Kubapfuka umunwa ngo batavuga akababaro kabo,
  • Kwimwa demokarasi ndetse n’uburenganzira bwabo muri rusange.

    Umuryango Nyarwanda uharanira Impinduka muri Demokarasi (MRCD) ubabajwebikomeye n’ibi bibi byose ubutegetsi bwa FPR-Kagame bukomeje gukorera Abanyarwanda, birimo no kubasubiza inyuma ho imyaka 60 yose. Bityo ukaba ubibutsa ko nk’uko abasokuruza bacu bahagarutse bakereka ubutegetsi bwa cyami ko barambiwe imikorere yabwo y’agahotoro, ari na ko na bo bagomba guhagurukanaKagame n’agatsiko ke, bakakereka ko barambiwe amabi kabakorera.

    Kuri uyu munsi w’icyatwa, MRCD irahamagarira Abanyarwanda bose kuzirikana kuriubwo butwari bwaranze abasokuruza bacu, ngo ubwo butwari butubere umusemburo utuma dushabukira kugera ikirenge mu cyabo, maze twipakurure Kagame n’agatsikoke. MRCD iributsa Abanyarwanda ko uburenganzira buharanirwa, akaba ari yo mpamvu yiyemeje gufata intwaro ngo ikureho FPR-Kagame. Inkunga ya buri wese muri twe iracyenewe.

    Harakabaho ubutwari bw’Abanyarwanda mu kurwanya akarengane.

    Bikozwe kuwa 25 Nzeri 2018

    NSENGIMANA Herman
    SE
    Umuyobozi wa kabiri wungirije muri Komisiyo y’Itumanaho n’Itangazamakuru