Mu bitaro bikuru bya Kigali CHUK haravugwa inkuru y’umugororwa wari ugiye kwivugana umuganga ubwo bari mu cyumba basuzumiramo (salle de consultation.)

    Uyu munsi ahagana mu ma saa saba z’amanywa umuganga ukora mu bitaro bya CHUK yarusimbutse ubwo yanigwaga n’umugororwa yari arimo gusuzuma,uyu mufungwa tutabashije kumenya amazina ye ngo yaba yashatse gusimbukira umuganga wamusuzumaga ngo amufate ingoto amunige kugeza amumazemwo umwuka ariko ntibyamushobokera kuko ngo yahise avuza induru hanyuma umucungagereza wari wasigaye hanze y’urugi doreko rwari rukinze atangira kugerageza kumena urugi anatabaza maze ngo uwo mufungwa cyangwa umugorogwa abonye ko umugambi we upfubye ahita anyura mu idirishya agwa mu muhanda ariko abashinzwe umutekano bahita bamucakira ataracika.

    Iyi nkuru twagerageje gushaka kuyimenyaho byinshi ariko kubera abashinzwe umutekano bari bahari ari benshi nta muntu wabashije kuba yatubwira amazina yaba ay’umuganga wari ugiye guhohoterwa  ndetse n’amazina y’uyu mugororwa ntitwabashije kuyamenya kuko n’abacungagereza bari bahari banze kutubwira amazina yuyu warugiye guhekura abanyarwanda!

    Birakekwa ko uwo “mugororwa” yashakaga guhorahoza uwo muganga hanyuma akanyura mu idirishya agatoroka maze abacungagereza bagahugira mu gutegereza ngo umufungwa bazanye aracyavurwa nyamara yari kuba yanyuze muri iryo dirishya akigendera batamuciye iryera kugeza ubwo bari kubivumbura batakimenye aho yarengeye!

    Abaganga rero mube maso rwose ndabona ibintu bitoroshye niba mugiye kujya mwakira abantu mugirango baje ngo mubafashe gucuma iminsi hanyuma ahubwo bagashaka kubivugana! Gusa nanone mwihangane mukomeze kubahiriza indahiro yanyu ya Hypocrate yo kwitanga uko mushoboye imbere y’umurwayi nubwo “umukobwa aba umwe agatukisha bose”

    Boniface Twagirimana