Mu Bubuligi, itegeko rihana abahakana n’abapfobya Jenoside: Dore icyo bamwe barivugaho

Ku itariki ya 25 Mata 2019 mu Bubiligi hatowe itegeko rihana abahakana n’abapfobya Jenoside.

Muri izo jenoside harimo n’iyakorewe abatutsi. Abo umunyamakuru Jean Claude Mulindahabi wa Radio Urumuli yabajije icyo baritekerezaho ni:

-Amb Olivier Nduhungirehe, Umunyamabanga wa Leta muri MINAFFET

-Gallican Gasana, Umunyamabanga mukuru wa “Amahoro People’s Congress”

-Victor Safali wo mu ishyaka “PS Imberakuri”

-Gustave Mbonyumutwa, Perezida w’Inama y’Ubutegetsi muri Jambo Asbl

-Maître Joseph Cikuru Mwanamayi, avocat mu rugaga rw’abunganizi i Buruseli

Radio Urumuli yashatse kuvugana na Dr Jean Damascène Bizimana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, ariko ntiyashatse kugira icyo abivugaho.