Mu gihe hagitegerejwe umwanzuro w’iperereza ry’abacamanza ntawe ushobora gukurwaho cyangwa gushyirwaho icyaha

Kuri uyu wa kabiri tariki 11 Mutarama 2012, impuguke ziyobowe n’abacamanza Trevidic na Poux batanze imyanzuro ku bijyanye n’iperereza k’uwakoze igikorwa cy’iterabwoba cyo ku ya 6 Mata 1994 cyahitanye Perezida Yuvenali Habyalimana w’u Rwanda na mugenzi we w’uburundi ndetse n’abandi bari kumwe mu ndege.

N’imbere y’abantu bagera kuri 30 bari biganjemo abaregera indishyi, abavoka b’abakekwa (bamwe mu basirikare ba FPR bari hafi ya Paul Kagame), Abashinjacyaha, impuguke zatangiye imyanzuro mu nzu y’urukiko rukuru i Paris imbere y’abantu bari bategerezayije amatsiko menshi.
Mu gihe cy’amasaha agera kuri 4, kuva saa munani (14h00) kugeza saa kumi n’ebyiri (18h00), ni umucamanza Trevidic ubwe watangije icyo kiganiro ari kumwe na mugenzi we Nathalie Poux, Umucamanza wa kabiri muri iri perereza.
Ariko muri rusange imyanzuro yasobanuwe n’impuguke zakoze iryo perereza. Umwe kuri umwe, impuguke mu bya géomètrie, impuguke mu by’ibisasu, impuguke mu by’intwaro, impuguke mu by’indege ndetse n’impuguke kubijyanye n’urusaku (acoustique) waje kuza nyuma, batanze imyanzuro muri buri kiciro bafitemo ubumenyi bakozemo iperereza.
Dukurikije amakuru yatugezeho izo mpuguke, zishyize hamwe ibyavuye mu iperereza zakoze zashoboye gukuramo imyanzuro 4 y’ingenzi:
Indege yarashwe n’igisasu cyo mu bwoko bwa missile SA-16(SAM 16) ishobora kurashishwa n’umuntu ku rutugu yakorewe mu bihugu byahoze bigize Leta zunze ubumwe bw’abasoviyeti.(Union Soviétique/Soviet Union)
Indege yarashwe ibisasu byo mu bwoko bwa missile 2, imwe muri izo missile yahushije indege indi ishobora guhamya iyo ndege.
Ibisasu ntabwo byahamije moteri z’indege kuko zo ntacyo zabaye
Ibaba ry’indege ry’ibumoso niryo igisasu cyahamuje, isuzuma ryakorewe ibisigazwa by’iyo ndege ryerekana ko igisasu cyahamije ahabikwa amavuta atwara indege (réservoir) mw’ibaba ry’ibumoso.

Hagendewe kuri ibyo bintu bitandukanye izo mpuguke zashoboye kubona, akazi k’izo mpuguke, kari ako gushakisha aho ibyo bisasu byaba byararasiwe, ikintu cy’ibanze muri iryo perereza ku gikorwa cyatumye u Rwanda rugwa mu icuraburindi.
Nta n’umwe muri izo mpuguke washoboraga kwemeza wenyine aho ibyo bisasu byaba byararasiwe, ibyagezweho byagezweho hakurikijwe guhuza ibyagezweho n’izo mpuguke mu iperereza zakoze, ndetse no kwiga ku buhamya bwose hamwe 12.

Hari ahantu 6 hashoboka kuba hararasiwe ibyo bisasu, iperereza ryagaragaje, bagiye bakuramo hamwe na hamwe kugeza bageze ku hakekwa kurusha ahandi.

Ahantu hari heza ku murashi ufite uburambe (tireur expérimenté), ukurikije icyo izo mpuguke zivuga, i Masaka (haba ku nzu y’ubworozi cyangwa mu kibaya), ariko izo mpuguke zahakuyemo kubera impamvu nyamukuru 2:
1.Impamvu ya mbere ni ubuhamya bw’abantu 3 b’ibanze: umusirikare w’umufaransa n’abaganga 2 b’ababirigi bari uwo munsi mu kigo cya Kanombe, bemeza ko bumvise urusaku rw’ibisasu (soufflement des missiles). Impuguke mu by’urusaku (acoustique) yasanze bidashoboka kumva urusaku rwa missiles zirasiwe i Masaka hari nko mu birometero 3 uvuye mu Kigo i Kanombe. Iyo mpuguke yemeza ko ukurikije intera iri hagati ya Kanombe mu kigo na Masaka, indege yari kuba yarangije kugwa ku butaka mbere y’uko abo bari mu kigo i Kanombe bumva urusaku rwa za missiles. (aha nanjye nakwibaza ukuntu hashyizwe imbere ubuhamya bw’abazungu 3 kurusha abantu bandi ibihumbi babaga muri icyo kigo cyangwa hafi yacyo)
2. Impamvu ya kabiri ni aho igisasu cyahamije indege. Ku ibaba ry’ibumoso ry’indege. Ukurikije ibivugwa n’izo mpuguke, ibisasu bya missiles bikurikira ubushyuhe bwa moteri y’indege bigamije guhamya. Ariko, mu gihe iyi ndege yaraswaga, yari yarangije kurenga umusozi wa Masaka, ibyo bishatse kuvuga ko niba igisasu cyaraturutse inyuma y’indege (ni ukuvuga i Masaka), icyo gisasu cyari guhamya indege muri moteri ntabwo cyari kuyihamye ku ibaba ry’ibumoso.

Ariko, impuguke mu by’indege yavuze ko idashobora kwemeza bidakuka iyo mpamvu ya nyuma, kuko nk’uko izo mpuguke zibivuga igisasu cya mbere cyari cyahushije indege, rero ntabwo bahakana ko indege yari yahinduye icyerekezo.
Ikindi abahanga bari babanje kwibaza ariko bagahita bakihorera, ni ahantu hororerwaga ingurube hari mu isambu ya Nyakwigendera Perezida Habyalimana. Aho hantu izo mpuguke zahakuyemo kuko iyaba igisasu ariho cyaturutse, cyari guhamya indege ku ruhande rw’iburyo aho kuyihamya ku ruhande rw’ibumoso.
Abo bahanga bamaze kubona izo ngingo babona ko ari izi ingenzi, basanze ko ibisasu bishobora kuba byararasiwe ahantu 2 hari mu kigo cya Kanombe.
Ikindi izo mpuguke zagaragaje n’uko ibisasu byo mu bwoko bwa SAM 16 byakoreshejwe mu kurasa iriya ndege byakoreshejwe n’abahanga (spécialistes), kuko gukoresha missiles zo muri buriya bwoko bisaba byibura kubyiga amasaha ari hagati ya 50 na 60 kandi umuntu ahozaho. Ikindi bemeje n’uko abarashe izo missiles bari babiri.
Nyuma yo gutanga ibisobanuro, umucamanza Marc Trevidic we na mugenzi we Nathalie Poux basomye imyanzuro y’impuguke, bamenyesha impande zose zirebwa n’iri perereza ko zifite amezi 3 yo kuba bagira icyo bavuga kuri iri perereza ryakozwe, cyangwa bakaba basaba iperereza ririvuguruza.
Nyuma yo kumva impande zirebwa n’iryo perereza icyo ribivugaho, abacamanza Marc Trevidic na Nathalie Poux baziga ku byavuye muri iri perereza ry’izi mpuguke banarebe ibindi bimenyetso cyane cyane abatangabuhamya bahari ku bwinshi.
Mu gihe hagitegerejwe iperereza nyirizina ry’abo bacamanza, nta wakuweho icyaha cyangwa ngo hagire ushinjwa kuko n’ubundi ntabwo ariko kari akazi k’izo mpuguke.
Bizaturuka ku bacamanza Trévidic et Poux, nyuma y’iperereza rirambuye kuba hafantwa umwanzuro w’uko yaba ari FPR yahanuye iriya ndege cyangwa niba atari byo hakaba haregwa abandi ibimenyetso byaba bigaragaza.

Ubwanditsi