Mu guhangana na Human Rights Watch Leta y’U Rwanda yazuye abantu yishe!

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda, Nirere Madeleine

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Nk’uko bitangazwa na Televiziyo mpuzamahanga y’abafaransa France24, Leta y’u Rwanda mu gushaka kuvuguruza Raporo y’umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu Human Rights Watch byabaye ngombwa ko ikoresha itekinika ku buryo yageze n’aho ifata umusaza w’imyaka ikabakaba 60 witwa cyangwa wiswe Alphonse Majyambere ikavuga ko ariwe uvugwa ko yishwe azira kwiba inka kandi ariho, nyamara muri Raporo ya Human Rights Watch uwishwe yari afite imyaka 30 n’imisago.

Abanyamakuru ba France24 bashatse kumenya ufite ukuri hagati ya Leta y’u Rwanda na Human Rights Watch maze ikurikije amakuru ari muri iriya raporo ya Human Rights watch yigereye ahavugwa.

Leta y’u Rwanda yafashe umusaza w’imyaka 60 udatuye mu kagari kamwe n’uwishwe uvugwa muri raporo iramwerekana mu binyamakuru n’irangamuntu iriho amazina ye bemeza ko ariho. Ariko abanyamakuru ba France24 baje kwigerera aho uwishwe yabaga banivuganira na nyina yemeza ko umuhungu we yishwe! Ariko abayobozi b’ibanze n’abashinzwe umutekano bahise bahagera bahagarika ikiganiro ariko icya ngombwa cyari cyarangije kuvugwa.

Undi muntu wa kabiri Human Rights watch yavuze ko yishwe nawe azizwa kwiba inka Leta y’u Rwanda yavuze ko yarashwe ngo ashaka kwinjira mu Rwanda avuye muri Congo nk’umurwanyi wa FDLR ni Flugence Rukundo ariko nyamara France24 yashoboye kubona umuntu wabonye araswa n’abasirikare ahantu hadafite aho hahuriye n’umupaka ndetse uwo muntu ageza abanyamakuru aho uwo muntu yarasiwe azizwa kwiba inka!

France24 Kandi yavuganye n’abaturage bafite ababo barashwe n’abasirikare b’u Rwanda ku mupaka bababeshyera ngo ni FDLR ivuye muri Congo kandi ari abaturage bari bavuye kwihingira abasirikare bagahitamo abagabo babiri bakabarasa nyamara hashize imyaka myinshi nta FDLR irangwa muri ako gace!

France24 yashatse kumva icyo Komisiyo ishinzwe uburenganzira bwa muntu mu Rwanda ibivugaho ariko irararuca irarumira!

Iyo nkuru ya France24 iri mu rurimi rw’igifaransa wayisanga hano hasi: