Mu gusoza umwaka 2018, Kagame ahangayikishijwe n’ibihugu by’abaturanyi, FDLR na RNC

Mu butumwa Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yagejeje ku Banyarwanda abifuriza umwaka mushasha wa 2019, yavuze ko umwaka wa 2018 urangiye neza igihugu gitekanye kandi kiri mu mahoro.

Icyakora ntiyabuze kongera kwikoma bimwe mu bihugu bituranyi by’u Rwanda ko mu mwaka ushize wa 2018 byashyigikiye abarwanya ubutegetsi bwe.

Aravuga ko muri Afurika muri rusange ibintu byifashe neza ariko ko mu karere u Rwanda ruherereyemo ari ikinyuranyo. Yasiguye ko ibyo bihugu bikomeje kugerageza gufasha kuzanzamura imitwe ya FDLR na RNC n’abandi barwanya u Rwanda.

Mu ijambo ryiwe Perezida Kagame yavuze kandi ko imyifatire y’ibyo bihugu atatomoye bikomeje gufasha abamurwanya idatangaje yongera yemeza ko icyo kibazo kigomba gukomeza kuganirwaho.

Ni ubutumwa umukuru w’u Rwanda atanze mu gihe hakunze kumvikana uguterana amagambo akarishye hagati y’u Rwanda na bimwe mu bihugu bituranyi birimwo Uburundi na Uganda.

Uburundi bushinja u Rwanda kuba nyirabayazana w’ibibazo by’umutekano muke uri muri icyo gihugu kuva mu 2015, igihe Perezida Nkurunziza yiyamamariza manda igiteye uruhagarara mu gihugu. Ibirego u Rwanda rwamirira kure.

Ku rundi ruhande, u Rwanda na Uganda bikomeje kurabana ay’ingwe: Kigali irashinja Kampala gucumbikira abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. Ariko na Kampala ni cyo kimwe kuko ishinja Kigali ibirego bisa n’ibyo.