Yanditswe na Nkurunziza Gad
Perezida Kagame yavuze ko hari abayobozi bagwingira bakagwingiza n’uturere bayoboye yabasabye guhinduka cyangwa bagahindurwa kuko ngo no kweguzwa bishoboka kabone n’ubwo bataratangira inshingano.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 29/12/2021 mu ijambo yavugiye Igishari mu Karere ka Rwamagana mu Kigo cya Polisi, asoza amahugurwa y’abayobozi n’abajyanama b’Uturere basaga 300 tugize u Rwanda bagiye kuyobora Uturere hamwe n’abayobora Umujyi wa Kigali.
Yavuze ko muri buri Karere hari abana bafite ikibazo cy’imirire (bagwingiye) abarwaye bwaki, abataye amashuri n’abandi bishwe n’umwanda kandi mu by’ukuri utwo turere ntacyo ‘tuvuze’ mu bijyanye n’ubushobozi ndetse ngo n’abatuyobora bafite ubumenyi n’ubuhanga buhanitse
Yavuze ati “Ari imirire yabo, uburezi bakeneye kuva bakiri bato hakure abana bazima b’u Rwanda, b’igihugu cyacu. Iri gwingira, imirire mibi, kandi bifite ingaruka si kuri uwo mwana gusa, bigira ingaruka ku gihugu cyose. Erega iyo abana bacu bagwingira n’igihugu kiragwingira nacyo. Mushaka kuba igihugu kigwingiye?[…]Ni gute wavuga Oya, ariko ku rundi ruhande ugakomeza kubona igwingira? Ibyo mubisobanura mute? Habuze iki se noneho? Nabyo mwatubwiye ngo ariko tuzi ko bidashoboka, twasabye ibi ariko ntabyo tubona ni yo mpamvu tubona abana bakomeza kugwingira hirya no hino.”
Urugero yatanze ni Akarere ka Musanze Musanze, abaza abayobozi niba bari baziko aka karere gafite umubare munini w’abana bagwingiye. Umuyobozi mushya w’Aka karere yasubije ko ntacyavuse ahubwo habuze abakemura icyo kibazo n’uburyo bagikemura.
Kagame yakomeke ati “Ntabwo Musanze ari iya nyuma mu gihugu cyacu ku buryo yabuze ibyangombwa byose. Ikiba cyarabuze ni abayobozi, hari ikibazo kibarimo kindi, nabo mu miyoborere yabo baragwingiye. Ni ukuvuga ngo abayobozi bari hano bagaragaza kugwingira kw’abana […] ni ukuvuga ngo hari politiki, hari ubuyobozi bugwingiye.”
Yatanze urundi rugero kuri Karongi mu Burengerazuba bw’Igihugu. Yabajije umuyobozi wo muri ako karere niba abizi ko hari ukwigwingira kw’abana, undi asubiza ko abizi.
Perezida Kagame yavuze ko niba azi icyo kibazo adakwiriye kwemera kubana nacyo. Yamubwiye ko ako karere gaturiye i Kivu ku buryo haboneka amafi, ariko atumva impamvu abana b’i Karongi bagwingira.
Bihinduke cyangwa se mwe muhinduke
Kagame yavuze ko bigomba guhinduka niba abayobozi badashaka kugira igihugu kigwingiye. Ati “Bihinduke cyangwa se namwe muhindurwe. Ntabwo twabemerera ngo mugwingize Karongi, uwa Musanze ayigwingize, ntabwo Musanze na Karongi ari ibyanyu […] bigombe bihinduke byanze bikunze cyangwa se mwegure mubwire abantu ko ibyo mwababwiye mwababeshye…no kwegura birashoboka.”
Mukankusi Athanasie wo mu Nama Njyanama mu Karere ka Nyamasheke, yabwiye Umukuru w’Igihugu ko ikibazo cy’abana bagwingira, biyemeje ko bagiye kugaragaza impinduka zihuta binyuze mu guteza imbere gahunda y’ingo mbonezamikurire ku buryo mu 2024 icyo kibazo kizaba cyagabanutse mu buryo bugaragara.
Kagame yahise amubwira ati “Cyangwa se umfashe menye neza ikibazo icyo aricyo, ikintu cyabuze mu bisubizo bishakwa ni iki?”
Mukankusi yamusubije ko bagiye gukurikirana abana bagwingiye nk’uko bakurikirana ababo ku giti cyabo maze Perezida Kagame amusaba ko byajyana n’ikibazo cy’umwanda.
Kagame kandi yasabye aba bayobozi kudahora bishimira ibyo bagezeho, ahubwo ngo bagashyira imbere ibyo batarakemura akaba ari byo baha umwanya.
Yanabasabye kugabanya inama bakora bakazirirwamo, ahubwo bagashyira imbere gukemura ibibazo by’abaturage yongera no kugaragaza ko ikibazo cy’abana b’inzererezi giteye inkeke bityo nta wundi ukwiye gukemura atari abayobozi.