“Mu rubanza rw’abashinjwa kwica Col Patrick Karegeya, kubindikiranya ntibishoboka” Frank Ntwali

Ubutegetsi bw’Afurika y’Epfo bwamaze gutangaza ko hari ibimenyetso bihahagije ngo urubanza rw’abakekwa kugira uruhare mu buhotozi bwa Col Patrick Karegeya ngo rutangire. Urwo rubanza ruteganyijwe kuba kuva tariki ya 16 kugeza ku ya 31 Mutarama 2019.