Mu rubanza rw’abavugwa ko ari Abarwanyi 37 ba RUD-Urunana na P5 hingoreyeho umuburanyi utari usanzwemo

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Kuri uyu wa Gatatu tariki 19/10/2021, Urukiko rukuru rwa gisirikare rwasubitse urubanza rw’itsinda ry’abantu 37 barimo abaregwa ko bari mu mutwe wa RUD-Urunana n’abaregwa kuba mu mutwe wa P5 kubera umuburanyi mushya  witwa Mbarushimana Aimé Ernest wahafatiwe muri Uganda mu minsi ishize.

Ubushinjacyaha buvuga ko Mbarushimana wiyemerera ko aziranye n’abari basanzwe muri urwo rubanza ashobora kuba azanye amakuru mashya muri uru rubanza, bityo ko urubanza rugomba gusubikwa.

Mbarushimana Aimé Ernest utavuzwe igihe yafatiwe muri Uganda, cyangwa se igihe Uganda yamwoherereje mu Rwanda ntabwo yabashije kuburana kuri uyu wa Kabiri kuko yabwiye Urukiko ko atarabona umwunganizi, kandi akaba ngo adafite n’ubushobozi bwo kumwiyishyurira.

Ni mu gihe Urukiko rwari rwarangije kumva abasanzwe baburana hasigaye isomwa ry’urubanza. Aba baburanyi bose bashinjwa ni ukurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwinjiramo, kugirana umubano na Leta y’amahanga bigiriwe gushoza intambara, gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi no kuwujyamo.

Baregwa kandi icyaha cy’iterabwoba, kugirira nabi Ubutegetsi buriho, ubufatanyacyaha mu bwicanyi, ubufatanyacyaha mu kwiba hakoreshejwe intwaro ndetse n’ubufatanyacyaha mu gukubita no gukomeretsa ku bushake.

Ibyo byaha bikaba bishingira ku gitero cyagabwe ku butaka bw’u Rwanda ku itariki 04 Ukwakira 2019 mu Murenge wa Kinigi w’Akarere ka Musanze, hagapfa abasivili 14 mu majyaruguru y’u Rwanda hagakomereka abandi bagera kuri 15 bikavugwa ko abateye baturutse muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu iburanisha ryo ku itariki 14 na 15 Nzeri 2021, abatangabuhamya bagera ku icyenda bashinje aba barwanyi kubakomeretsa no kubicira ababo, ndetse no gusahura hamwe no kwangiza imitungo yabo, bakaba baregera indishyi.

Ubushinjacyaha buvuga ko 29 mu baregwa bavuye mu mutwe wa P5 urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda boherejwe na Gen Faustin Kayumba Nyamwasa ngo bajye mu bitero byo mu majyaruguru y’u Rwanda byahitanye bamwe bigakomeretsa abandi.

Ubushinjacyaha bubagabanya mu matsinda abiri, irya mbere ry’abantu barindwi rirangajwe imbere na Seleman Kabayija ryo muri RUD-Urunana, ni mu gihe abandi basigaye 30 barimo Sergent Emmanuel Ngirinshuti bivugwa ko yatorotse ubutabera ryo ngo ryavuye mu mutwe wa P5.

Umushinjacyaha avuga ko bose bari bafite umugambi muremure wo guhirika ubutegetsi buriho mu Rwanda. Ukurikije uko bagiye bihuza bakomotse mu mashyaka atandukanye, ubutabera bubarega kuba mu ihuriro MRCD rya Paul Rusesabagina bashinze umutwe wa gisirikare wa FLN uregwa kugaba ibitero ku Rwanda. Ibi bikaba bitangaje cyane ku bakurikiranira hafi politiki y’u Rwanda kuko bizwi na bose ko iyi mitwe ishinjwa ubufatanye ubundi itajya imbizi.

Ubushinjacyaha busobanura ko bagiye bava mu bihugu bitandukanye birimo Uganda, Uburundi, Repubulika ya Demokarasi ya Kongo u Rwanda na Malawi. Baregwa ko batorezwaga mu misozi ya Minembwe ya Kivu y’Epfo ibikorwa bihuzwa na Gen Kayumba.

Urukiko Rukuru rukaba rwafashe umwanzuro wo kwimurira uru rubanza ku matariki ya 23-25 Ugushyingo 2021, kugira ngo Mbarushimana abanze abone umwunganira mu mategeko.